Mu gihe u Rwanda ruri gusoza intego z’icyiciro cya mbere NST1 rwari rwihaye zigendanye n’imyaka irindwi mu ngeri z’ibintu bitandukanye, mu Karere ka Huye bavuga ko Indwara ya Malariya yarwanyijwe mu buryo bugaragara ku buryo mu gihe gito bahamya badashidikanya ko izasigara ari umugani.
Ibi ni ibigarukwaho kuwa 21 Kamena 2024 na Bwana Etienne Hakizimana umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima mu Karere ka Huye mu kiganiro yagiranye n’itsinda rw’abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA riharanira kurwanya Sida n’izindi ndwara riterwa inkunga na RBC.

Avuga ko bifashishije ibigo nderabuzima, ibitaro n’Abajyanama b’ubuzima muri rusange, hafashwe ingamba zo gukumira no kuvura Malariya ku buryo mu myaka irindwi ishize imyaka ibiri ya nyuma nta muntu n’umwe wigeze wicwa nayo, uburwayi bwayo bukaba busigaye kugipimo cya 0%, abayizize bakaba 0,5 ku bantu ibihumbi 100.
Agira ati “Mu by’ukuri Malariya ntabwo ikiri ikibazo kuko yarwanyijwe mu buryo bugaragara twifashishije abajyanama b’ubuzima babigizemo uruhare haterwa imiti mu bice bitandukanye kubera uwo muhate tukaba tumaze imyaka ibiri nta muturage uzira Malariya.
Avuga ko bishimira akazi kakozwe n’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bikorera mu Karere ka Huye, Ibigo nderabuzima za Poste de Sante, Abajyanama b’ubuzima n’abaturage ubwabo bagaragaje ubushake bwo kuyikumira bakoresha inzitiramibu no kwivuriza ku gihe.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Sovu giherereye mu Karere ka Huye Sr Solange Uwanyirigira, avuga ko muri rusange ibigendanye na Malariya ngo ntibikiri ikibazo na gato kuko bashobora kwakira abarwayi batarenze batatu ku munsi.

Agira Ati “Malariya ni indwara ishobora kwica vuba ariko Kandi ikanakira vuba iyo uvuwe kare. Mu by’ukuri turashima umuhate Leta yashyizeho haterwa imiti hanakoreshwa inzitiramibu byatumye nka hano ku kigo cyacu dushobora kumara umwaka wose nta murwayi w’ayo twakiriye”.
Uwimbabazi Xavella, umwe mu bajyanama b’ubuzima wo murenge wa Huye, akagari ka sovu, avuga ko ibanga ryakoreshejwe kugira ngo Malariya icike mu midugudu yabo ari nta kindi kitari ugusobanurira abantu ububi bwayo bashishikarizwa kuryama mu nzitiramibu ziteye umuti no kwihutira kubagana igihe umurwayi agaragaje ibimenyetso byayo ndetse no kujya kwa muganga vuba.

Ngabonziza Jean de Dieu, we ni umuturage nawe utuye mu kagari ka sovu Umurenge wa Huye, avuga ko Malariya itakiri ikibazo mu gace batuyemo kuko bagerageje gukurikiza inama zose bagiye bagirwa n’ababishinzwe babasha kuyikumira ku buryo umwana uzajya uvuka bazajya bamubwira indwara ya Malariya bakumva ari umugani.
Akarere ka Huye kavugwa kurwanya no guhashya Malariya muri iyi myaka irindwi ishize ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo.
Mu gihe ku rwego rw’igihugu ubushakashatsi bugaragaza ko abantu 10 ku bihumbi 100, muri aka Karere habarwa 0,5 ku bihumbi 100, mukurandura Malariya Akarere kakaba karabigezeho kifashishije ibitaro, ibigo nderabuzima, za Poste de Sante zigera kuri 20 nshyashya zaje ziyongera kuri 14 zari zisanzwe hanashyirwa imbaraga mukongerera ubumenyi Abajyanama b’ubuzima barenga 280.


