Ku wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2024, Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere (Joint Action Development Forum-JADF) ry’Akarere ka Gatsibo ryasoje imurikabikorwa ry’ibyo bakora, Ubuyobozi bw’Akarere bubizeza kongera igihe rimara ndetse n’amasaha rimara.
Ni imurikabikorwa ryaberaga mu Murenge wa Kabarore, aho ryamaze iminsi 4, rikaba ryaritabiriwe n’Abafatanyabikorwa bagera hafi kuri 70 barimo abikorera, ibigo bya Leta n’abafatanya na Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Bamwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye iki gikorwa bavuga ko ari igikorwa cyiza kandi cyatumye abaturage ba Gatsibo bamenya ibyo bakora n’ibyo babakorera, na cyane ko ari umwanya mwiza ku miryango itari iya Leta gusobanurira abaturage serivisi batanga, kimwe no kuba abantu ku giti cyabo abaturage babigiraho haba mu buhinzi, ubworozi n’ibindi nabo bakiteza imbere.

Aba bafatanyabikorwa ariko bavuga ko bifuza ko iyi gahunda yakongerwamo imbaraga ku buryo abafatanyabikorwa baza kugaragaza ibyo bakora ari benshi, ndetse hakanarebwa uburyo hakongerwa iminsi n’amasaha imurikabikorwa rimara, kuko usanga hari bamwe batabasha kuhagera.
Umwe ati:
“Turashimira ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Gatsibo kuba budushyiriraho uyu mwanya wo kugaragaza ibyo dukora, ariko nanone bazanatekereze uburyo bakongera iminsi iki gikorwa kimara nibura kimare nk’icyumweru, ndetse n’amasaha kuko twafungaga saa kumi n’ebyiri, kandi turi mu gihugu gifite umutekano, niyo twageza mu gitondo nta kibazo.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) b’Akarere ka Gatsibo, Bakundukize Jacques, avuga ko intego y’imurikabikorwa ari ukugira ngo abaturage bamenye abafatanyabikorwa bakorana nabo mu nego zitandukanye, haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza, ku buryo ku bibazo abaturage bahura nabyo bamenya aho bagisha inama.

Yakomeje avuga ko bishimira ko abafatanyabikorwa biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize na cyane ko imurikabikorwa nk’iri ari ngarukamwaka, abafatanyabikorwa babasha kwigiranaho ndetse ko n’abaturage bitabiriye ari benshi, anavuga ko umwaka utaha bizaba ari byiza kurushaho kuko bateganya kugira ibyo bahindura nk’aho gukorera hisanzuye, gushyira imbaraga mu kumenyesha abaturage iki gikorwa hakiri kare, ndetse no kuba cyategurwa kabiri mu mwaka mu bice bitandukanye by’Akarere hahuzwa imirenge yegeranye, kugira ngo abaturage hirya no hino babashe gusobanukirwa ibyo abafatanyabikorwa bakora.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko imurikabikorwa ari nk’urugendo-shuri, anizeza abafatanyabikorwa n’abaturage ko bishoboka ko igihe haba iminsi n’amasaha bishoboka ko byakongerwa.
Visi Meya Sekanyange ati:
“Aha mu imurikabikorwa ni nk’urugendo-shuri kuko iyo abaturage baje bahigira byinshi cyane, bakahakura n’ubundi bumenyi butandukanye n’ubwo bari bafite bituma barushaho gukora neza bakabona umusaruro urushijeho. Ikijyanye n’abagaragaje ko igihe ari gito nibyo barabitubwiye ko amasaha ari make bakifuza ko bajya bageza nijoro, ndetse hari n’abatubwiye ko byashoboka ko barara bakora; dufite umutekano tugiye kubyigaho turebe uko umwaka utaha amasaha yaziyongera, ikindi iminsi ine nayo ni mikeya nayo tuzareba uko tuzayongera, kuko byose tubikora ku bufatanye nabo; ni abafatanyabikorwa bacu, ibyo twumvikanye nibyo dukora.”

Yasoje avuga ko abafatanyabikorwa bose bataje na cyane ko muri iyi minsi usanga hari amamurikabikorwa mu Turere dutandukanye, ugasanga hari abakorera mu Turere twinshi bikaba byabagora, ariko icyo twifuza ni uko ubutaha bose bazajya baza mu imurikabikorwa bagasobanurira abaturage ibyo bakora; anaboneraho gusaba abaturage b’Akarere ka Gatsibo kwitabira ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite turimo kwitegura muri Nyakanga 2024, bareba ko bari kuri lisiti y’itora bakanda *169#, bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ndetse banategura site zizaberaho amatora.
Ni mu gihe ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ryari rimaze iminsi 4, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Bwana Sibomana Saidi yashimiye uruhare ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.

Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo ry’uyu mwaka ryatangiye tariki 12 Nyakanga 2024 ryitabirwa n’Abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage, ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Abafatanyabikorwa babo bagize uruhare rw’arenga Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda (7,000,000,000Frw) yo kunganira ingengo y’imari y’aka Karere muri uyu mwaka turimo gusoza wa 2023/2024.







Inkuru ya Jonathan Habimana