Ni bimwe mu byatangarijwe mu nama mpuzamahanga ya 16 ya IAPN ihuje Abaforomo bashinzwe kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ku Isi, yari imaze iminsi iteraniye i Kigali, ikaba yari igamije ahanini kurebera hamwe uko urugaga rwabo ruhagaze ku Isi, ibikenewe, n’ahashyirwamo imbaraga cyane kugira ngo Urugaga rubashe kugera ku ntego rwiyemeje.
Umuyobozi wa IAPN ku rwego rw’Isi, FEMI DUYILENI, avuga ko bahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda, bitewe ahanini n’ibibazo bikomeye igihugu cyahuye nabyo birimo Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bitewe n’ingaruka zayo rukaba ruri mu bihugu bigaragaramo abafite ibibazo byo mu mutwe bakeneye kwitabwaho no guhumurizwa.
Avuga ko kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ari urugendo rurerure bisaba ko abantu bose babigiramo uruhare rugaragara haba kuri Leta z’ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’abaturage ubwabo muri rusange.

Agira ati “ Ku rwego mpuzamahanga twavuga ko ibibazo by’indwara zo mu mutwe bikomeje kwiyongera bitewe ahanini n’intambara z’urudaca ziyugarije, ubukene, ubushomeri n’ibindi bibazo byinshi bitera abantu kwiheba bakumva biyanze. Muri make ibibazo byo mu mutwe mu bantu biracyari byinshi, iyo niyo mpamvu hakagombye gushakishwa impamvu iyo ariyo yose yatuma ibitera ibi bibazo bicika ku Isi burundu.”
Ibivugwe n’Umuyobozi ku urwego mpuzamahanga, yunganirwa na Edmond Dufatanye uhagariye Urugaga rw’abaforomo bashinzwe kwita kubafite bibazo byo mu mutwe mu Rwanda (RSPMN), avuga ko mu rugaga rwabo bashyize imbaraga mu bukangurambaga bugamije ahanini gusobanurira abantu kwirinda ibitera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bakababwira itandukanyirizo riri hagati yo kugira ibibazo byo mu mutwe n’indwara zo mu mutwe, ibi bigakorwa aho bari, haba mu mashuri, mu makopertive n’ahandi henshi hahurira abantu benshi.
Agira ati “ Kuva mu mwaka w’1999, Abaforomo bashinzwe kwita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe bafashije abanyarwanda cyane ku bigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe kuva mu bigo nderabuzima n’ibitaro. Ni muri urwo rwego bifuza ko bagira uruhare rushingiye ku bushakashatsi. Iyi minsi itatu tumaze tukaba twarasangiye ubuzima na bagenzi bacu baturutse mu bihugu bigera ku icumi, bakaba barahisemo kuza mu Rwanda kugira ngo baze kwigira ku bo mu gihugu cyacu nabo ngo batugezeho aho bageze bita ku bafite ibibazo byo mu mutwe bo mu bihugu byabo n’uburyo babitaho.”

Avuga ko Abaforomo bita ku bafite ibibazo byo mu mutwe bagifite imbogamizi zo kuba barize icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) gusa, bakaba bamaze imyaka 15 yose ariyo bakoresha batabasha gukomeza, gusa icyo wamenya ni uko bafite ubumenyi buhagije ku bigendanye no kuvura no kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe n’ubwo bwose bigera ku rwego mpuzamahanga ntibikunde kubera icyiciro cy’amashuri bafite.
Avuga ko nk’Urugaga bari bifuje ko bashyirirwaho Icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu gihe bari bizeye ko bazatangira mu kwezi kwa 9 babwirwa ko bagomba gutegereza abari mu mwaka wa 1 muri iryo shami bagomba kuziga imyaka 4 bazagera hagati bakabona gukomezanya nabo.
Ku rundi ruhande avuga ko mu bushakashatsi bugufi bakoreye ku bantu 98 bakora ku bigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe, basanze 70% ari abafite icyiciro cya mbere cya Kaminuza, 2% bafite icyiciro cya 2 ariko babyize hanze y’igihugu, 11 bize ibindi, hakabamo n’abandi bafite icyiciro cya 3 ariko nabo babyize hanze.
Muri make uyu muyobozi akavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’uko bazageraho bakabura abanyamwuga beza, bitewe ahanini no kubura amashuri yifuzwa yabageza ku rwego rwo hejuru rwifuzwa.

Ikindi ni uko muri ubwo bushakashatsi avuga ko basanze 6% bavuga ko batishimiye kuba abaforomo bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe, 14 ntibishimye na gato, mu gihe 25% batazi neza niba bishimye cyangwa batishimye.
Bwana Edmond Dufatanye akavuga ko inzira ikiri ndende cyane ko Abaforomo benshi babyize, kubera kutemerererwa gukomeza amasomo mu byiciro byo hejuru, byatumye hari benshi bigiriye kwiga mu yandi mashami barakomeza baraminuza, bakaba bakora iby’ubuforomo, ariko isaha n’isaha bashobora kuzajya ahandi urugaga rukababura.
Cyakora yishimira ko n’ubwo ibyo bibazo bihari bakora neza kandi bishimira cyane ko bagize uruhare rukomeye mu myaka 25 mu kwita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe, bityo agashimira Leta y’u Rwanda uburyo yabafashije igihe cyose, ikaba igiye no kubafasha gukomeza mu byiciro bikurikiyeho muri Kaminuza.
Kuri icyo kibazo cy’abaforomo batabashije gushyirirwaho uburyo bwo gukomeza mu by’iciro bikurikiyeho muri Kaminuza, Madame Phelomene Uwimana wigisha muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, akaba anakuriye agashami karebana n’abiga ibigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe akaba ashinzwe agashami, avuga ko kuba abagiye barangiza mu ishami ry’ubuforomo ntibabashe gukomeza, bakaba bakibarirwa icyiciro cya 1 cya A1, bitavuye ku bushake bwa Leta, akavuga ko hari hagishakishwa ubushobozi n’ibikoresho, abarimu babifitiye ubushobozi n’ibindi.

Avuga ko bashonje bahishiwe kuko iby’ingenzi byamaze kuboneka kugira ngo abari kwiga mu mwaka wa mbere nibageza hagati bazakomezanye na bakuru babo bagiye barangiza mu myaka yahise bakaba bari mu kazi mu gihugu hose.
Ibibazo byo mu mutwe ni ikibazo gikomeje guhangayikisha isi.
Mu Rwanda abahanga bavuga ko kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibibazo nk’ibyo nabyo biri mu ngaruka zayo, ariyo mpamvu ababishinzwe basaba buri muntu kuba ijisho rya mugenzi we, ugaragayeho ibimenyetso akihutishwa kugezwa ku bajyanama b’ihungabana n’abashinzwe kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ari bo baforomo.
Ikindi kivugwa gitera ibi bibazo byo mu mutwe hatungwa agatoki kandi abakoresha ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko; muri rusange abantu bagasabwa kubyirinda no kubirwanya bashyizeho umwete.


