Saint Joseph Integrated Technical College yashyize ku isoko ry’umurimo Abahanga 152

admin
4 Min Read

Saint Joseph Integrated Technical College Ishuri ryigisha abanyamyuga bo mu urwego rwo hejuru, rikorera I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yashyize ku isoko kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024 abagera ku 152, 124 muri level Adivanced diloma hamwe na 28 muri short course, abasoje Icyiciro  cy’amasomo ya Kaminuza, banashimira  ababyeyi bemeye kurerera kuri icyo kigo kubera ahanini ubufatanye buhoraho bakomeje kugaragaza muri rusange.  

Aba banyeshuri 152 ni ababarizwa mu mashami ya  Civil Engineering hashoje abanyeshuri 84 barimo ab’igitsinagore 14, Land Surveying technology ifite abanyeshuri 8, abagabo 5 n’ab’igitsinagore 3, Higway technology, yasojemo umunyeshuri umwe  w’Igitsinagabo na Information Technology, yasojemo abanyeshuri 21, ab’igitsinagabo 13  n’ab’igitsinagore 8.

Abandi banyeshuri ni  abakurikiye porogaramu  y’igihe gito  (short courses) muri  (ICT) bakaba ari  abakobwa 13 ubwabo gusa.

Abanyeshuri bashoje icyiciro cya 7 A1

 Hari kandi n’abo muri(short courses) yo mu bwubatsi yasojemo  15 ab’igitsinagore 6 n’ab’igitsinagabo, abo  bose bakaba bashimiwe ubwitange bagaragaje mu gukurikira neza amasomo basoje.

Umuyobozi w’inama y’ubutgetsi ya Saint Joseph Integrated Technical College ,Br Aristide Kamali, atanga   impanuro ku banyeshuri bose bashoje amasomo,  yabasabye kuzirinda uburinganya n’ibindi bisigaye hanze aha nk’abanyamwuga bagiye kujya ku isoko ry’umurimo, bakazirinda kumera nk’ abatekenisiye n’abafundi babaye iciro ry’imigani, bivugwa ko ari ba Bihemu, barangwa n’imico yo kuriganya ababagana.

Agira ati “twabahaye ibisabwa byose byuzuye ku isoko ry’umurimo  , nimugende namwe mubikoreshe neza mudakorera nabi abazaza babagana. Icyiza gihari  nyuma y’ibyo ni uko twabigishije kubaka tutabigishije gusenya, muzubake ibikomeye kandi bizaramba. Ikindi kandi muzabikore mubyishimiye nk’ibyanyu.  Iryo niryo banga ryo kuguma ku isoko na  serevisi zinza kandi zinoze”.        

akomeza avuga ko nibakurikiza izo nama zose bahabwa kandi bakabikora  neza bazaba  babugabunga ishuri bizeho ndetse n’ ubumenyingiro nk’uko Leta y’u Rwanda ibyifuriza buri muntu muri gahunda yayo  y’uburezi.

Ku ruhande rwe, Br  Azibereho Jean marie Vianney Umuyobozi w’umuryango w’abafurere b’abajosefite mu Rwanda yavuze ko  uyu muryango ufatwa nk’imfura mu burezi mu Rwanda, aho ibikorwa byawo byatangiranye n’iyaduka ry’amashuri muri iki gihugu, ari na yo mpamvu biyemeje  gushinga iri shuri ndetse  n’andi ari hirya no hino mu gihugu.

Agira ati: “tugendeye ku mahame ya Kiriziya y’uburezi, dufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu gushaka ibisubizo by’ibibazo cyane cyane iby’urubyiruko ruhura na byo mu byerekeranye no guhanga umurimo ndetse no guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Dr eng. Jean Damascene Gatabazi Vice Chairman

“S.G.I.T.C rero turishimira ko ubu ari bumwe mu buryo bufasha igihugu cyacu mu guhangana n’ikibazo cy’ubujiji ubukene, ubushomeri, n’ingeso mbi”.

Aisha Nadine ni umunyeshuri washoje icyiciro cya A1 muri Civil Engineering aho yishimiye gusoza amashuri ye, ku munsi kuri we afata nk’udasanzwe.

Agira ati: ndishimye cyane ku bw’uy’umunsi. Umuntu wese wakoze iyo yambaye ino kanzu aba acyeye ku mutima kuko ntibiba byoroshye.

Akomeza  avuga ko mu byamugoye harimo amafaranga y’ishuri n’ibindi nkenerwa by’ishuri, bityo ko iyo ubashije gusoza nta kibazo ufitanye n’ikigo ushima Imana.

Mu gusoza, Theodore Dusabimana Umuyobozi mu nama nkuru ishinzwe uburezi mu ishami rya Polytechnic, avuga  ko abanyeshuri , basoje amasomo, bakaba bagiye ku isoko ry’umurimo bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo bize, ndetse bagakomeza kwiga kubera ko ibyo bize mu ishuri atari byose bazasanga bisa nk’uko babyize nibagera hanze  ku isoko ry’umurimo.

Saint Joseph Integrated Technicial College ni kaminuza y’Abafurere bo mu muryango w’Abajosefiti.

 yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 2010, itangiranye abanyeshuri 60,ariko ubu hamaze gusoza benshi bari mu mirimo itandukanye mu gihugu, benshi bakaba bikorera aho bafite amasosiyeti akomeye agendanye n’ibyo bize.

Umwe mubanyeshuri bashoje icyiciro cy 7 A1

Alex RUKUNDO

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *