Companyi ya ROYAL SECURITY CONSULT LTD yibarutse Abacunga Umutekano Bashya

admin
7 Min Read

Mu gihe ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo bikomeje gukangurirwa gukoresha abakozi b’abanyamwuga babitojwe, ROYAL Security Consult ikorera i Remera mu mujyi wa Kigali, yagaragaje kenshi   ubunararibonye  muri uwo mwuga,  yasoje amahugurwa y’abasore n’inkumi 34, barahiriye gukora neza imirimo bazashingwa yo gukoma mu nkokora uwahirahira ngo ashake guteza umutekano muke aho bazaba bakorera hose mu gihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuir uyu wa 10 Gicurasi 2024, aho abasore n’inkumi 34 bambitswe Impuzankano zabigenewe, nyuma y’amezi arenga atatu bakarishya ubwenge mu masomo agendanye n’ubwirinzi, ingororangingo, Amateka yaranze u Rwanda, Uburere mboneragihugu n’ibindi byinshi bikubiye mu masomo 14 bigishijwe n’abarimu bafite ubunararibonye.

Umuyobozi Mukuru wa ROYAL SECURITY CONSULT LTD, Madamu Henriet UWERA, avuga ko Company ahagarariye imaze  kuba Ubukombe mu bigo byigenga bicunga umutekano, cyane ko bamaze imyaka isaga 12 batanga  Serivise ku bakiliya babo.

Bityo akishimira ko habonetse amaraso mashya y’abasore n’inkumi batojwe mu buryo buhagije, bakaba baje gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo basanzwe mu kazi.

Umuyobozi Mukuru wa ROYAL SECURITY CONSULT LTD, Madamu Henriet UWERA,

Agira ati “ iyi ni Company izwiho gutanga Serivisi neza. Dufite abakiliya benshi baza batugana,  bitewe ahanini no kugira abakozi bazi icyo bakora,  barangwa n’ikinyabupfuta no kwitangira akazi. Abasoje amasomo rero, twabahaye ubutumwa bwo kuzatubera ba Ambasaderi beza mu mirimo bagiyemo. »

Agaruka ku karusho karanga Company Royal Security Consult Ltd Madame Uwera, avuga ko benshi muri bo bagerageza kubacumbikira, cyane ko amacumbi ariyo akunze kugora abantu benshi muri Kigali.

Akomeza avuga ko bahabwa ifunguro kandi bakoroherezwa kugera aho bakorera, ngo nta mukozi wabo bemera ko agendesha amaguru ajya ku kazi, bakaba banabonera umushahara wabo ku gihe.

Asaba abagiye mu kazi basoje amasomo, kuzakora neza bahesha icyubahiro ababatumye, bacunga neza ibyo bashinzwe kandi bakabana neza na bagenzi babo basanze mu kazi.

Akomeza asaba n’abandi bakozi,  kuzakira neza abashyashya  baje babagana, bakazabamenyereza mubyo bakora,  kugira ngo nabo basangire uburambe, akazi karusheho kugenda neza kuri bose.

Umuyobozi ushinzwe inyigisho n’amasomo muri Royal Security Consult, CIP RTD Damas NAHIMANA

Umuyobozi ushinzwe inyigisho n’amasomo muri Royal Security Consult, CIP RTD Damas NAHIMANA, yavuze ko bishimiye ko bakiriye abasore n’inkumi bashya batojwe neza, kandi bagahabwa amasomo ahagije agendanye no gucunga mutekano,  akazi bigaragara ko bagiye kugatangira bagakwiriye koko.

Agira ati «  mu gutoranya aba bakozi twibandaga ku bafite ubuzima bwiza nkuko biba byagaragajwe na Muganga, bakaba bujuje imyaka 18 y’amavuko,  bafite byibura amashuri 3 y’isumbuye, bafite indangamuntu, n’ibindi byangombwa umuntu asabwa,  nyuma yaho bagahabwa imyitozo ibafasha kwinjira mu kazi bazi neza icyo bakora. »

Akomoza ku masomo bigishwa, yavuze bagendera  ku masomo ateganywa n’itegeko , akaba agamije gutoza no gukoresha abacunga umutekano bo mu bigo byigenga b’abanyamwuga.

ABASOJE AMASOMO BARAVUGA KO BAZAKORANA UMURAVA AKAZI KABO

MUHINEZA Regis, wasoje amasomo ari uwa mbere wahize abandi, avuga ko yishimiye ko asoje amasomo ari uwa mbere, bityo bikaba bimuhaye imbaraga zo kuzajya mu kazi afite Morali.

MUHINEZA Regis, wasoje amasomo ari uwa mbere wahize abandi

Akomeza avuga ko  yiteguye gukorera ahariho hose,  ndetse akazabyaza umusaruro ubwenge n’imbarga avanye mu masomo yize.

Agira ati «  Turishimye, dusoje amasomo neza, dushimiye abatwigishije n’abandi bose bagiye baza kuduhugura no kuduha ibiganiro. Turizeza Abayobozi bacu ko tutazabatenguha, ko tuzakora neza akazi, cyakora natwe tukabasaba kuzita ku buzima bwacu, batubonera umushahara uhagije ko kudufasha kubaho muri Kigali cyangwa se ahandi  hose twakorera tubayeho neza.

Ashishikariza urubyiruko bagenzi be,  kwitabira kuza mu kazi ko gucunga umutekano, cyane ko  bahungukira byinshi bishobora kubafasha mu buzima bwabo igihe kirekire.  

Birimo nko kumenya kwirinda  mu gihe uhuye n’umwanzi, uko wakwikura mu ngorane zikugwiririye  utari witeguye, kumenya kubana n’abandi neza n’ibindi.

AKIMANIMPAYE Adelphine, yasoje amasomo ari uwa kabiri

AKIMANIMPAYE Adelphine, yasoje amasomo ari uwa kabiri. Kimwe na mugenzi we,  avuga ko agiye gukora akazi neza uko bikwiriye agendeye ku masomo y’ingirakamaro bigishijwe na ROYAL Security Consult azabafasha mu buzima bw’igihe kirekire.

Agira ati “ naje mfite ubushake nubwo ndi umukobwa bwose nasanze natwe dushoboye,  ariyo nayo mpamvu nkangurira bagenzi banjye kutitinya bakigirira icyizere kuko natwe turashoboye. Akazi ka Sekirite ni akazi nk’akandi.  Iyo ukurikiranye amasomo neza urangiza uba umukozi wujuje ibisabwa kandi ugahembwa neza uko  bikwiriye.”

Uwari uhagarariye Polisi y’Igihugu,  ari nayo ishinzwe by’umwihariko Ibigo byigenga bicunga umutekano, SP Bernard GATETE, yashimiye cyane ROYAL Security Consult, ku gikorwa cyiza cyo gutoza urubyiruko rukabona amahugurwa y’umwuga,  akazabafasha mu buzima bwabo cyane cyane mu gihe cyose bazaba bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.

Uwari uhagarariye Polisi y’Igihugu,  ari nayo ishinzwe by’umwihariko Ibigo byigenga bicunga umutekano, SP Bernard GATETE

Agira ati “Polisi y’igihugu ikorana kenshi n’ibigo bishinzwe gucunga umutekano, kubera ahanini akamaro bifitiye Abanyarwanda mu kubafasha kubacungira umutekano. Birumvikana ko Polisi y’igihugu itacungira buri wese umutekano ubyifuza,  ariyo impamvu hagiyeho ibi bigo kandi bikora neza turabishima.”

Asaba abasoje amasomo gukora neza kinyamwuga uko babitojwe, kugira ngo uwo bacungira umutekno, arusheho kugirira icyizere ikigo  cyamutumye.

Ikindi  ni uko ibibazo abacunga umutekano bakorera ibigo byigenga baba bafite, ngo bahora bavuga kenshi umushahara utagendanye n’isoko, ibigendanye n’ubwishingizi n’ibindi. Bityo avuga ko inzego zibishinzwe zifatanyije n’ibigo bakorera ko biri gukurikiranirwa hafi, mu minsi taha hakazabonekamo umuti uhamye.

Ikigo cya ROYAL Security Consult, ni kimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu Rwanda kandi bikora neza.

Ni ikigo kimaze imyaka igera kuri 12 gishinzwe n’Umugabo w’Inararibonye ufite izina rizwi mu Rwanda, LT COL RTD  RWAHAMA Jackson, ufite ubunararibonye mu by’umutekano, cyane ko  yakoreye igihugu igihe kitari gito.

https://youtu.be/wCaZAZT1YOs

Ubuyobozi bwa ROYAL Security Consult burasaba urubyiruko rundi rubyifuza,  kubagana ari benshi bagahabwa inyigisho zibinjiza mu mwuga wo gucunga umutekano bya kinyamwuga, kugira ngo babashe guhabwa akazi nka bagenzi babo basoje amasomo.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *