
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024 yakiriye Prof Romain Murenzi wigisha mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya Worcester Polytechnic Institute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada, Prof Remi Quirion.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasobanuye ko Perezida Kagame n’aba bahanga baganiriye ku buryo bwo kwagura ubujyanama kuri guverinoma mu bijyanye na siyansi mu gihe i Kigali hari kubera inama y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi, INGSA.
Bagize biti “Kuri iki gicamunsi kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Prof Romain Murenzi wigisha muri Worcester Polytechnic Institute na Prof Remi Quirion, Umuyobozi ushinzwe siyansi muri Quebec, baganira ku kwagura ubujyanama muri siyansi buhabwa guverinoma mu gihe ihuriro INGSA riri gukorera inama i Kigali.”

Iyi nama yatangijwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, tariki ya 1 Gicurasi 2024. Iri guhuza abo mu rwego rw’uburezi, abo mu nzego zifata ibyemezo, muri dipolomasi no mu rwego rw’abikorera baturutse mu bihugu 65 mu 160 bigize iri huriro. Ni ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.
Intego nyamukuru yayo ni ugushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi, by’ibibazo bibangamiye Isi birimo ibyatewe n’icyorezo cya Covid-19, ihindagurika ry’ibihe n’ibyerekeye ku ikoranabuhanga ritera imbere byihuse.
Alex RUKUNDO