Kimwe n’abandi banyarwanda ndetse n’Isi yose bari mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Kanombe nabo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze abayirokotse bakomeza kugaragaza akababaro bamaranye igihe cyo kubura uko bashyingura imibiri y’ababo benshi, abicanyi bataye mu cyobo kinini cyari icya ISAR Rubirizi, bajugunyagamo inka zipfushije.
Ni mu gikowa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Kanombe kuri uyu wa kabiri Tariki ya 09 Mata 2024, Umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo, kunamira imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanakorwa urugendo rwo Kwibuka, rugaragaza Inzira y’Umusaraba abicwaga muri Jenoside babanzaga gucamo batazi n’iyo berekeza, nyuma yo gutangwatangwa n’abicanye mu mpande zose no gucana Urumuri rw’Icyizere.

Agaruka ku cyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi kiri hagati y’Umurenge wa Kanombe n’uwa Niboye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe NKURUNZIZA Idrissa, avuga ko abicanyi bakoze ubunyamaswa bukabije ubwo bicaga abatutsi, bakabajugunya mu cyobo kirekire cyatabwagamo inka zipfushije n’izirwaye za ISAR, byatumye imibiri yabo yivanga n’amagufwa y’izo nka, bikaba bikomeje kugorana kubakuramo.
Agira ati “Ni ubugome bukabije abicanyi bakoreye Inzirakarengane z’abatutsi bo mu murenge wa Kanombe, n’abo muri Niboye, abavaga muri Kigali Ngari nka Bugesera, Masaka, Butamwa, Kicukiro n’abandi benshi bifuzaga ubuhungiro, bakagwa mu bico by’Interahamwe n’abandi bicanyi bakabatsinda muri ibi bice bikikije iki cyobo dushyizeho indabo bakakibajugunyamo, iki cyajugunywagamo inka za ISAR Rubirizi zipfushaga n’izarwaye.”

Avuga ko abatutsi bose bishwe, batabwagamo bakamenwaho umunyu na Aside, ku buryo kubona imibiri yabo ngo ishyingurwe byakomeje kugorana, ari yo mpamvu ubuyobozi bwahisemo kuhasukura kugira ngo abantu bajye baza kunamira ababo hatunganyije neza.
Kubirebana no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi Idrissa Nkurunziza, avuga ko hakwiye kwishimirwa cyane uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banze guheranwa n’agahinda, bagaharanira kwiteza imbere ku buryo abana babo, bize amashuri ya Kaminuza bakarangiza, bakaba bari mu mirimo itandukanye mu gihugu, ababyeyi babo nabo babaye ba Rwiyemezamirimo, abandi baba abakozi ba Leta no mu yindi mirimo itandukanye yubaka igihugu.
Avuga ko ibyiza biri kugerwaho bigaragaza ko abakoze Jenoside, konta kabuza bikojeje ubusa, kuko aho bifuzaga kuganisha igihugu ngo bagite mu manga, Ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, zarahagobotse zitabara abanyarwanda.
Ku birebana n’Iterambere, Nkurunziza, avuga ko Umurenge wa Kanombe imyaka 30 ishize, hamaze gukorwa byinshi bizanakomeza kwigaragaza mu mateka, aho abaturage bose batuye heza kandi mu nyubako zigezweho, imihanda, amashuri, amavuriro ibikorwaremezo bya Leta nk’ikibuga cy’indege mpuzamhanga cy’i Kanombe n’ibindi.
Ku bigendanye n’imibereho myiza avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafashwa mu buryo bw’Ingoboka cyane kubatishoboye ndetse n’abageze mu zabukuru, abandi bagafashwa kwihangira imirimo no kwibumbira mu makoperative ababyarira inyungu.

Amateka agaragaza uburyo Abatutsi batangiye guhigwa mu 1959 abuzukuru b’abicanyi basoza umugambi mu bisha mu 1994
Ni ibyagarutsweho mu kiganiro cy’amateka yaranze u Rwanda cyatanzwe na Hon. Murebwayire na Muhongayire bo mu nteko Ishinga Amategeko basobanuye mu buryo burambuye, uko Abatutsi batotejwe ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana, nyuma y’aho Gitera ngo yari amaze gutangaza amateka 10 y’abahutu yabaye nk’intandaro yo guhiga Inzirakaregane z’Abatutsi.

Bavuga mu ntangiriro yo kubahiga batwikiwe amazu, inka ziraribwa, hafi ya bose bameneshwa mu gihugu, abasigaye bakomeza guhezwa no gutotezwa bazira uko bavutse kugeza mu 1994, ubwo abuzukuru n’abamwe bishe abatutsi mu 1959 ngo bahisemo gutsemba abasigaye mu gihu bagambiriye ko nta n’uwo kubara inkuru usigara, n’ubwo imigambi yabo itagezweho yose kuko Ingabo za FPR Inkotanyi zatabaye vuba zikarokora abari bataricwa bakaba bayivuga ibigwi.
MUKANGANGO Annonciata, Umubyeyi we yishyuye akayabo ka Amadorari kugira ngo Umuryango we uticishwa ibyuma barashishwe imbunda
Atanga Ubuhamya bw’Ukuntu yarokotse mu muryango w’abantu barenga 20, Madame Anonciata Mukangago, avuga ko yarokokeye ku Giporoso, ku mahirwe na n’ubu ngo atabasha gusobanura kuko ababyeyi be n’abavandimwe barasiwe icyarimwe akaba ariwe ubacika.
Agira ati “Abicanyi barimo n’abasirikari bo mu kigo cya gisirikari bafashe umuryango wacu w’abantu bagera kuri 20, bavuga ko bagiye kutwicisha ibyuma n’imihoro ariko Papa wari afite amafaranga menshi y’Amadorari arayabaha, abasaba kutadutemagura ahubwo bakaturasa tugapfa tudasambaguritse.

Abicanyi barayafashe batangira kuturasa mbasha kwirukira munsi y’igitanda umuvandimwe wanjye ankurikiye niwe babonye bamukuramo baramurasa, barangije baragenda mbasha gusohoka muri yo nzu njya kwihisha ku baturanyi.
Avuga ko ashimira cyane Inkotanyi zaje gutabara zigasanga agihumeka, muri kino gihe, akaba yarabashije kwiyubaka no kwiteza imbere. Afite abana batanu bari kwiga neza, we n’umufasha we bakaba nabo ibyiza bamaze kugeraho ari byinshi.
Ibyo gushimira Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, bigarukwaho na Madame Christine UTETIWABO uhagarariye IBUKA mu murenge wa kanombe, uvuga ko byari ngombwa ko abicanyi batsindwa burundu nyuma y’uko bari bamaze kwica abatutsi barenga Milioni amahanga arebera maze iz’Amarere Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zikarokora ababashije guca mu myanya y’intoki abicanyi.

Agira ati “Turibuka imyaka30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Turashima cyane ingabo zari iza FPR zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, cyane ko kuba tukiriho aribo nta bandi. Ni abo gushimirwa cyane.
Hano muri Kanombe uburyo dushimamo Inkotanyi ni byinshi ntabwo twabona igihembo twabagenera, gusa Imana izabadukomereze ibihe byose.”
Avuga ko abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bari guharanira iterambere. Abatishoboye bagera kuri 162 barahabwa inkunga y’Ingoboka na MINUBUMWE buri kwezi, abandi bagafashwa mu buryo babasha kwifasha mu iterambere ritandukanye.
Asoza atuma intumwa za rubanda n’abandi bayobozi ko itariki ya 15 Nyakanga biteguye kwakira umugeni wabo bamuhundagazaho amajwi yabo yose.
Umushyitsi Mukuru Murenzi Donathie. Intumwa yari ihagarariye Akarera avuga ko Imyaka 30 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze kugerwaho byinshi ku buryo byabaye inshoberamahanga, ababona ibyiza byarwo ngo babiburira igisubizo.

Asaba urubyiruko gukora batikoresheje bagakomeza gusigasira ibyagezweho, bakareka kwishora mu biyobyabwenge n’inzoga bishobora kubabuza kugera ku iterambere.
Yishimira ko abaharaniye kubohora u Rwanda benshi ngo bari urubyiruko, bityo arusaba gutera mu ry’abakuru babo babanjirije, bagakora batikoresheje u Rwanda rugatera imbere.
Umurenge wa Kanombe wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro.
Ni Umurenge wapfushije abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko uretse abagiye bicirwa mu bibaya no murufunzo rw’Akagera, hari benshi batawe mu cyobo cyajugunywagamo inka za ISAR Rubirizi bataramenyekana umubare wabo.







E.Niyonkuru