Perezida Kagame uri i Londres mu Bwongereza, yahuye na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, baganira ku mubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, urimo uruhare mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bayobozi bahuye kuri uyu wa 09 Mata 2024, banaganiriye ku masezerano bihugu byombi bifitanye ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, ndetse n’ibyerekeranye n’ubufatanye mu bukungu n’iterambere.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio10 na Royal FM, ku itariki ya 01 Mata 2024, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rujya kwemera gukorana n’u Bwongereza ku bijyanye n’abimukira, byaturutse ku byo rwakoze mu kwita ku bimukira bari baraheze muri Libya.
Kuva mu 2019 nibwo u Rwanda rwatangiye kwakira bamwe mu bimukira bari baraheze muri Libya. Kugeza ubu abasaga 2000 bamaze kuvanwa muri icyo gihugu banyuzwa mu Rwanda, aho bashakirwa ibindi bihugu bibakira.
Ati “Nibyo Abongereza babonye badusaba ko twakorana. Bamwe muri abo bameze batyo ni Abanyafurika n’ibindi bihugu ibibazo byabo bikeneye kuba byakemurwa.”
Yakomeje agira ati “Impaka mubona, abajya mu Bwongereza bakavuga u Rwanda, twe baraturenganya. Twe twemeye ibyo twemeye, nibishoboka tuzafatanya, nibidashoboka nta rubanza dufite.”
Amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko yavuguruwe ku wa 5 Ukuboza 2023, hagamijwe gukemura inenge zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.
Aya masezerano yari yarasinywe bwa mbere mu 2022. Yongeye gusinywa kugira ngo asubize ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, rwayanenze ko adakurikije amategeko.
Rwavuze ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, ndetse ko hari impungenge ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda, bashobora kuzajya basubizwa aho baturutse bahunga.
Icyo gihe Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, yavuze ko u Rwanda rumaze kugaragaza ko rufite uruhare runini mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abantu ndetse kandi ko rukorana ubunyamwuga mu bikorwa byo kwita ku mpunzi n’abimukira.
Naho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Biruta yavuze ko mu masezerano mashya, hashyizweho uburyo bwo gukorana n’u Bwongereza mu kongerera imbaraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kuko arirwo rushinzwe gusuzuma ibyifuzo by’abashaka ubuhungiro.
Mu byongewemo harimo “uburyo abo bireba bashobora kwitabaza inkiko mu gihe ubusabe bwabo butakiriwe”. Yavuze ko hazashyirwaho “ izindi nzego zishobora kwakira bene ibyo bibazo bikeneye kujya mu nkiko. Ibyo ni byo twongereye mu masezerano yari asanzweho kugira ngo dusubize ibyo bibazo byabajijwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.”
Perezida Kagame yavuze ko hari n’ibindi bihugu by’i Burayi byamaze gusaba u Rwanda ubufatanye mu kwakira abimukira babyinjiramo.