Home AmakuruIshoramari rya RSSB rimaze kuyigeza ku mutungo mbumbe wa Miliyari ibihumbi bibiri n’igice

Ishoramari rya RSSB rimaze kuyigeza ku mutungo mbumbe wa Miliyari ibihumbi bibiri n’igice

by admin
0 comments

Mu urwego rwo gusobanura mu buryo burambuye uko Ishoramari ry’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB rihagaze,  Ubuyobozi bukuru bwayo buvuga ko ryashyizwemo imbaraga zihagije kugira ngo barusheho gutanga umusanzu mu mizamukire n’ubukungu bw’igihugu. Muri rusange intego bihaye ikaba yaragezweho, bikagaragazwa n’uburyo umutungo mbumbe w’ikigo,  umaze kugera ku gaciro gasaga Miliyari ibihumbi bibiri n’igice.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB,  Regis Rugemanshuro, avuga ko Intego y’ibanze y’ikigo RSSB abereye Umuyobozi Mukuru,  ari uguharanira imibereho myiza y’abakozi muri rusange,  bacungirwa imisanzu yabo uko bikwiye kugira ngo izabagirire akamaro,  mu gihe cyose baba bageze mu zabukuru batakibashije gukora,  ariko kandi RSSB ikaba ngo yarihaye n’intego yo gukomeza guharanira iyo mibereho myiza y’abakozi, inashora imari mu bikorwa byunguka ndetse ishyiraho uburyo n’ubushobozi bwo  kurengera no kwita  ku bidukikije n’imiyoborere myiza.

Agira ati “Byari ngombwa ko dukora ishoramari ryunguka  kugira ngo imisanzu y’abanyamuyango iticara gusa,  ahubwo ishorwe mu bikorwa bizamura igihugu kandi byunguka mu buryo butandukanye. Twashyizeho kandi uburyo bwo  kurengera ibidukikije ndetse n’imiyoborere myiza, ibyatumye RSSB ihinduka ikigo cya mbere mu ishoramari n’imicungire myiza y’umutungo mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB,  Regis Rugemanshuro, avuga ko imisanzu y’abanyamuryango yabyajwe umusaruro

Ku birebana n’ibidukikije, Regis avuga ko bakangurira kenshi abantu kurinda ikirerere hirindwa imyuka mibi igihumanya, gukangurira abantu gutera amashyamba no kuyafata neza,  kugira ngo haboneke umwuka mwiza wo guhumeka birumvikana, mu gihe no mu miyoborere myiza batoza abantu bose kurangwa no gutanga Serivise nziza mu byo bakora,  kurangwa n’imiyoborere inoze, ari nako birinda bakanarwanya ruswa no kunyuranya na gahunda nziza za Leta.

Ku birebana n’ishoramari Bwana Regis kandi, avuga ko rihagaze neza kuri 32%, bikagaragazwa n’uburyo  mu bigo bashoyemo imari nka BK, Marriot Hotel, Inyange n’ahandi,  umwaka ushize habonetse urwunguko rwa 6,6%.

Avuga ko kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Mutarama 2024, amezi 6 ya mbere y’Ingengo y’Imari y’umwaka,  habonetse inyungu ya Miliyari 153 angana n’inyongera ya 6% ugereranyije n’igice cy’umwaka cyari cyabanje.

 Umutungo mbumbe  wose w’ikigo ukaba ubarirwa muri Miliyari Ibihumbi bibiri n’igice, imisanzu yishyuwe abanyamuryango ikaba ihwanye na  Miliyari 88.

Ikindi ubuyobozi bwa RSSB buvuga, ni uburyo ikoranabuhanga ryabafashije kongera agaciro ku umusaruro w’ikigo aho kudakoresha impapuro byagabanuye amafaranga yazigendagaho mu buryo bugaragara.

Ni ukuvuga ko,  abakozi bazikoshaga bandika bagabanutse,  bityo harengerwa ibiti bigera kuri 250 bishobora kuba byaravagamo impapuro bakoreshaga.

Ikindi ni uburyo umwanya ngo  wo kujyana za Raporo zanditse ku mpapuro nawo wavuyeho , imodoka n’abashoferi bajyanaga izo raporo birahagarara, bityo nimyotsi y’imodoka  zanduzaga ikirere bajyanye za Raporo irahagarara.

Ku irebana n’uburinganire muri RSSB, Ubuyobozi bukavuga ko umubare w’abagore ugera kuri 58%.

Abakozi n’abakoresha baragirwa inama yo kuyoboka EJOHEZA

N’ubwo ikigo cya RSSB, ari cyo cyakira  kikanacunga neza imisanzu y’abanyamuryango, Ubuyobozi bukuru bwayo buvuga ko ari byiza ko abantu bose bamenya kurushaho n’akamaro cy’Ikigega cya EJO HEZA, cyane ko nyuma y’imyaka 55 batangira guhembw, hakurikijwe uko  bagiye bizigamira.

  Akarusho ka EJOHEZA, kakaba ari n’uko yakira n’abantu badafite abakoresha,  bisobanuye ko  uwikorera wese icyo abashije kwinjiza, ashobora kugishyira mu kigega akazigamira amasaziro ye. Abakozi ba Leta nabo bakaba bibutswa kugana EJOHEZA bazigamira abana babo n’abandi bo mu muryango.

Ni muri urwo rwego kandi Ubuyobozi bwa RSSB bukangurira abakoresha bose,  kujya batangira imisanzu y’abakozi  ku gihe, bakaba bagomba kandi kumenya  ko umukozi wese umaze iminsi 90 mu kazi,  aba agomba gutangira gutangirwa imisanzu muri RSSB n’iyo yaba ari Nyakabyizi.

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize  RSSB, ni ikigo gikomeje kurangwa muri rusange n’imikorere inoze kandi igamije guteza imbere igihugu  nk’uko Ubuyobozi bubisobanura.

Ni ikigo gikomeje gukataza mu Ishoramari rishyira mu bigo by’ubucuruzi byunguka no kubaka amazu, ibyo byose ikigo kikabikora,  ari nako gishyikira gahunda zitandukanye za Leta zirimo, imibereho myiza y’abakozi, kurengera ibidukikije, n’imiyoborere myiza.

Ni muri urwo rwego, Ubuyobozi bukuru bw’ikigo buvuga ko ku bigendanye n’ imibereho myiza y’abanyamuryango,  ubwishingizi mu kwivuza Mutuele de Sante, ari nabwo buhuriweho n’abantu benshi bwongerewe agaciro, ku buryo imiti yose umurwayi yandikiwe na muganga ashobora kuyibona, hakaba  hari n’amwe mu mavuriro yigenga batangiye kugirana amasezerano y’imikoranire kugira ngo bajye bakira abarwayi bakoresha Mutuelle de sante.

E.Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment