Abasaga 268 bashoje amasomo muri KETHA bahawe impamyabumenyi zibajyana ku isoko ry’umurimo

admin
5 Min Read

Ku munsi w’ejo abanyeshuri basaga 268 bashoje amasomo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya KETHA (Kigali Excellence Tourism & Hospitality Academy) bahawe impamyabushobozi zibajyana ku isoko ry’umurimo.

Ni umuhango wari uteguye neza watanzwemo impanuro zitandukanye, ubereye amaso ndetse abanyeshuri barangije amasomo yabo berekanye impamba bavanye muri iri shuri dore ko riri muri amwe mu mashuri y’umwuga n’ubumenyingiro ritanga umusaruro ufatika mu gihugu mu bijyanye n’ubukerarugendo n’iby’ama hoteri.

Abahawe impamyabushobozi ni abiga mu byiciro bitandukanye harimo abize amezi atandatu ndetse n’abandi bize igihe kirekire haba mu bijyanye no gutunganya amafunguro, ubukerarugendo n’ibindi.

Umuyobozi wa KETHA Dr  HABIMANA Alphonse yashimye abafatanyabikorwa b’iri shuri barimo Leta n’amahoteri atandukanye , AEE RWANDA,YWCA,CHANCEN INTERNATIONAL, GAERG, NEW LIFE MINISTRIEShamwe na  EAR/Remera ku muhate agira wo gufasha abanyeshuri biga muri iri shuri mu kubona aho bimenyerereza mu gihe bataratangira imirimo ndetse akomeza gusaba gukomeza gushyigikirana.

Image

Umuyozobi wa KETHA  Dr HABIMANA Alphonse asaba gukomeza ubufatanye mu kuzamura uru rwego

Umwe mubarangije muri iri shuri SIBOMANA Dieudonne yashimye amahoteri ku kubongerera ubushobozi ndetse avuga ko kwiga utimenyereza biba bidakwiye, aha yagize ati:” Nakoreye imenyerezamwuga muri Hoteli imwe hano I Kigali ariko ni byarashyimishije kuko baradukurikiranaga kuva tuhageze kugeza dusoje. Hari ibindi bigo ukoreramo imenyerezamwuga ugasanga ibyo wize si byo baguhaye gukoramo ariko hano baradufashihje tuhakura ubumenyi bufatika twajyana n’ahandi. Ikindi nge nagiriwe n’ikizere bampa akazi ubu natangiye kuhakora”.

Yakomeje asobanura ko ishuri rya KETHA rikorana n’amahoteri akomeje kandi ko abaryizemo baba bizewe ku isoko ry’umurimo.

Habaye kandi umwanya wo gushima abafatanyabikorwa b’iri shuri aho bahawe ibihembo mu rwego rwo kubereka ko ibyo bakora babiha agaciro gakomeye mu gufasha abanyeshuri, Ikinyamauru Umusanzu News yaganiriye na Bwana NSHIMIYE Emmy Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi muri Century Park Hotel  yashimwe nk’umufatanyabikorwa ndetse ahabwa igihembo ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali  yavuze ko nka hoteli bibatera ishema kuba ibyo bakora bihabwa agaciro ndetse no kuba hari itafari bashyira ku iterambere rya serivisi z’amahoteli mu Rwanda no kurwanya ubushomeri muri rusange.

Abafatanyabikorwa bashimiwe

Hashimiwe abafatanyabikorwa ba KETHA ndetse bahabwa igihembo ndetse hari n’abanyeshuri bahawe za Buruse zo gukomeza amasomo yabo no gukarishya ubumenyi bahawe harimo iyatanzwe na Mount Kigali University, East African University Rwanda ndetse n’ishuri rya Jeet’s Hospitality and Tourism Management ryo mu Birwa bya Maurice ryari rihagarariwe n’umuyobozi mukuru waryo Bwana Satyajeet Soorjonowa ndetse avuga ko ubufatanye buzakomeza.

Ishuri rya Jeet’s Hospitality and Tourism Management na ryo ryahawe igihembo

Hanashimiwe kandi abafatanyabikorwa ba KETHA Hoteri zirimo Century Park , Park Inn By Radisson, Kigali Marriot Hotel, The Retreat by Heaven,Lemigo Hotel,yungwe Nziza Eco-Lodge, Great Season Hotel ndetse na Grazia Hotel.

 Century Park Hotel yashimiwe ihabwa igihembo

The Retreat by Heaven yashyikirijwe nayo yashimiwe ubufatanye ikomeje kugaragaza

Raddion Blu & Convention Center  nayo iri mu mahoteri yahawe igihembo cy’ishimwe

Kigali Marriot yashimiwe ihabwa igihembo n’umuyobozi waturutse mu Mujyi wa Kigali

Park inn hotel by Radisson na yo yahawe igihembo

Yahishuye ko uretse gufasha abanyeshuri gukora imenyerezamwuga neza no guha akazi bamwe muri bo ndetse ko bazakomeza ubufatanye n’iri shuri mu rwego rwo kugera ku ntego yihaye yo kuzamura urwego rw’amahoteri n’ubucyeragugendo binyuze mu burezi bufite ireme.

Image

Hon Dr Gamariel wari uhagarariye East African Universirt Rwanda  yashimiraga uwahawe buruse niyi Kaminuza

Kaminuza ya Mount Kigali yahaye buruse uwahize abandi mu Bukerarugendo

Uwahize abandi mu masomo y’igihe gito yahawe Buruse na Jeet’s Hospitality and Management yo muri Maurtius

U Rwanda rwashyizeho politike na za progarame zitandukanye  zo kuzamura uru rwego kugira ngo imirimo y’ubukerarugendo niyo mu mahoteri  izabe myinshi kandi ikorwe kinyamwuga kuko ruri mu bihugu biza mu bya mbere ku Isi byazmuye uru rwego nk’uko bigaragazwa na za raporo zitandukanye z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB).

Yanditswe na Matata Christophe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *