Ntawe uhindura Umukinnyi utsinda amakipe “Imvugo y’Abayoboke ba PL”

admin
4 Min Read

Iyi ni imvugo yagarutsweho n’Abayoboke b’Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana mu nama y’Inama y’iryo shyaka yateranye kuri uyu wa 24 Werurwe 2024 ikemeza ko bazashyigikira Umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi mu matora yo muri Nyakanga 2024.

Ni inama nkuru yari igamije ahanini no gusobanurira abayoboke ibikubiye mu Itegeko Ngenga No 001/2023. OL ryo kuwa 29/04/2023 rihindura Itegeko Ngenga No 001/2019. OL ryo kuwa 29/07/2019; hakabaho kandi kugezwaho imirongo migari ikubiye muri gahunda ya politiki y’ishyaka PL 2024-2029 no gufata icyemezo ku birebana no gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Nyuma yo kuganira mu buryo burambuye, abayoboke bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga ku mukandida bumva wabahagararira mu matora yo muri Nyakanga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, maze bose bahise bashimangira ko n’ubwo hari benshi babikwiriye bafite mu ishyaka ko ntawe bafite wagira Ubushobozi nk’ubw’Umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi imaze imyaka 30 ababereye ku isonga mu kuyobora u Rwanda nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bityo bose batora bemeza ko Ishyaka PL rizashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi yatanze ariwe Nyakubahwa Paul Kagame basaba abanyarwanda bose kuzamuhundahazagazaho amajwi yabo yose ku munsi w’itora kuwa 15 Nyakanga abazatorera mu Rwanda no kuwa 14 Nyakanga 2024 abazatorera mu mahanga.

Ambasaderi NSENGIMANA Josephumuyoboke akaba inararibonye muri politiki y’u Rwanda na mpuzamahanga avuga ko n’ubwo Ishyaka ryabo rimaze imyaka 33 batari bagera ku rwego rwo kubona umuntu mu ishyaka ufite ubushobozi nk’ubwa Nyakubahwa Paul Kagame ufite ibigwi mu Rwanda no mu mahanga.

Agira Ati “Ishyaka PL ryafatanyije na FPR Inkotanyi kuva ryashingwa mu 1991 rikiri ku rugamba rwo kubohora igihugu kugeza uyu munsi tukaba dukomezanyije muri gahunda yo kubaka iterambere ry’igihugu no guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda aho turi mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo. Perezida Paul Kagame atuyoboye neza dukomeze tumushyigikire uko tubisanganywe, ibikorwa bye by’Indashyikirwa birivugira byaba ibyo yatugejejeho muri iyi myaka yose tumaranye ndetse n’ibigomba kugerwaho muri iyi myaka yindi ya Manda y’imyaka itanu agiye gutorerwa.

Perezida w’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL Hon. Donatila Mukabalisa, ashimira cyane abayoboke bashyigikiye bose umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba muri Nyakanga 2024 Nyakubahwa Paul Kagame.

Agira ati “Mu ishyaka ryacu dushyigikiye Umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi Perezida Paul Kagame kubera ubutwari bwe butagereranywa yagaragaje kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu kugeza uyu munsi. Ishyaka PL dushyigikiye umukandida wa FPR nkuko byagaragajwe n’abayoboke bose. Nyakubahwa Paul Kagame akomeje kugirirwa icyizere n’Umuryango wa FPR Inkotanyi natwe dukomeje kumushyigikira ejo bundi natwe tuzamwamamaza abaye natwe umukandida wacu tuzamuhundagazaho amajwi yose. Mu byukuri iterambere igihugu kimaze kugerwaho mu mpande zose z’igihugu, imihanda, amashanyarazi, amavuriro, amashuri n’ibindi byinshi tumukesha biduha imbaraga zo gukomeza kumushyigikira muri byose tugahamagarira n’abandi banyarwanda kuzamuhundagazaho amajwi yose dukomeze dushyigikire iterambere rirambye turikumwe na Paul Kagame umugabo nyawe wagaragaje ko ashoboye.

Perezida w’Ishyaka rya PL yahamije ko bashyigikiye Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga

Ishyaka rya PL ryatoye gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame mu matora yo muri Nyakanga 2024 rimaze imyaka 33 ryemewe n’amategeko mu Rwanda. Ni Ishyaka ryakunze kwifatanya no gushyigikira Umuryango wa FPR Inkotanyi kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu kugeza ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahatikiriye umubare w’abayoboke ba PL benshi.

Ni Ishyaka rimaze igihe rishyigikira kandi umukandida wa FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame nk’uko banabigaragaje kuri uyu wa 24/03/24 biyemeza gukomezanya nawe mu rugamba rw’iterambere ry’Igihugu.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *