Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yasabwe ko igomba gukemura ibibazo bibangambiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitarenze amezi atandatu ari imbere.
Ibi bibazo MINUBUMWE yasabwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko gukemura birimo ibyo kutabona serivisi z’ubuvuzi zinoze, iz’uburezi, kubona aho kuba ndetse n’ibibazo by’ubukene.
Ibi iyi minisiteri yabisabwe ku wa 20 Werurwe 2024 nyuma ya raporo yatanzwe na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, nyuma y’igenzura yakoze mu bice bitandukanye by’igihugu mu mezi atanu ashize.
Ni igenzura ryari rigamije kureba uko ubuzima bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye buhagaze, uko babona serivisi zitandukanye n’ibindi.
Hari hagamije kandi kureba aho gahunda yo gukusanya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside igeze n’uko iri gushyirwa mu bikorwa.
Iyi komisiyo yari igamije kureba niba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abitswe neza ariko hanagenzurwa ibikorwa by’amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa ahuza urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Nyirahirwa Veneranda yatangaje ko mu myaka 29 ishize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitaweho ku buryo bufatika ariko ko hari ibikenewe kongerwamo imbaraga.
Uretse serivisi z’ubuzima,i z’uburezi, kubona aho kuba, hanagaragajwe ibibazo byo gutinda kubona nimero y’indangamuntu, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bidakurikiranwa neza, serivisi z’imari zidahagije n’ibura ry’amacumbi.
Iyi komisiyo kandi yatahuye ko hari amakosa akorwa mu kubungabunga ibimenyetso n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.
Mu igenzura iyi komisiyo yakoze yabonye kandi ibibazo cy’ingengo y’imari idahagije n’uburyo bw’imikoranire idahwitse hagati y’ibigo.
Nubwo hagaragara ubumwe n’ubudaheranwa mu matsinda y’abanyeshuri bari mu mashuri yisumbuye, Depite Nyirahirwa yavuze ko hari ibigisaba kongerwamo imbaraga, nko gushaka imfashanyigisho zihagije ku mateka y’u Rwanda cyane cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko iyi minisiteri ikataje mu gukemura ibyo bibazo by’umwihariko mu guteza imbere imishinga yo kubonera abarokotse Jenoside aho kuba, kwigisha amateka n’ibindi.
Ubushakashatsi MINUBUMWE iherutse gushyira hanze ku budaheranwa bugaragaza ko ku Munyarwanda ku giti cye, bigaragara ko mu buryo bwo gukorana na bagenzi be no kuganira bifite amanota 87,5%, kugira impuhwe, kwihanganirana no kubabarira biri kuri 85%.