Perezida Kagame yagiye muri Angola

admin
1 Min Read

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe i Luanda muri Angola aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, João Lourenço.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku rukuta rwa X ko Perezida Kagame yakiriwe i Palácio da Cidade Alta, kuri uyu wa Mbere.

Byakomeje bivuga ko Perezida Kagame na Joaô Lourenço bagiranye ibiganiro ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abakuru b’Ibihugu byombi bemeranyije ku ntambwe y’ingenzi mu gukemura umuzi w’ibibazo by’amakimbirane no kuba hakenewe iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi mu kugera ku mahoro n’umutekano.

Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola ni we usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yakiriye Perezida Kagame mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC wazambye guhera mu ntangiriro za 2022, biturutse ku kuba RDC irushinja gukorana na M23 mu gihe u Rwanda rubihakana.

Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda rushinja Leta ya RDC, gukorana mu buryo bweruye n’Umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uruhare rwa Perezida João Lourenço ni rwo rwatumye abakuru b’ibihugu mu Ugushyingo 2022 bahurira i Luanda mu nama yafatiwemo imyanzuro irimo isaba u Rwanda na RDC gukora ibishoboka bikanoza umubano wabyo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *