Rilima: Umuryango washyikirijwe inzu bubakiwe n’abanyeshuri biga muri Fondazione Marcegaglia vocational training center

admin
8 Min Read

Kuwa 8 Werurwe 2024, Umuryango w’abantu icyenda barimo ababyeyi n’abana babo bari babayeho mu buzima bugoye bashyikirijwe inzu bubakiwe n’abanyeshuri biga ku kigo cy’igisha imyuga cya Fondazione Marcegaglia vocational training center giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagali ka Kimaranzara, Umudugudu wa Buhoro.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye bayobowe n’Umuyobozi wa Fondazione Marcegaglia mu Rwanda, Rwagaju Desire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Sebarundi Ephrem n’abaterankunga bari baturutse mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Abashyitsi bahagarariye Fondazione Marcegaglia kuva mu Butaliyani, Uyihagarariye mu Rwanda na Gitifu w’Umurenge wa Rilima mu bitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza inzu umuturage

Uyu muyobozi wa Fondazione Marcegaglia mu Rwanda avuga ko abo bashyitsi baje mu Rwanda mu rwego rwo gusura ibikorwa by’uyu muryango basanzwe batera inkunga bikaba biri muri gahunda bakora buri mwaka.

Iri shuri rya Marcegaglia vocational training center ryigisha imyuga irimo, Ubudozi, gutunganya imisatsi, ubwubatsi, gusudira, ubukanishi by’ibinyabiziga, gufotora no gutunganya amashusho.

Hari gahunda bise ‘Zamuka’ yashyizweho y’imyaka ibiri n’igice yo kuzafasha imiryango 12 isanzwe ikennye kurusha indi mu Murenge wa Rilima, aho ihabwa ubufasha mu ngeri zitandukanye yaba mu buryo bw’amahugurwa, yaba kubyerekeye ibintu harimo guhabwa inzu, Inka, Ihene, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi.

Bwana Desire ati “Uyu munsi twagize abashyitsi baturutse mu gihugu cy’Ubutaliyani bari baje kureba bimwe mu bikorwa byacu mu Rwanda, birimo gufasha abana kwiga imyuga, kurwanya ubukene, kurwanya imirire mibi mu bana no kurinda igwingira n’ibindi.”

Umuyobozi wa Fondazione Marcegaglia mu Rwanda, Rwagaju Desire ashimira abaterankunga baza kugenzura ibikorwa byabo

Akomeza avuga ko uwo munsi aribwo batashye imwe mu nzu umunani zubakiwe imiryango itarifite aho iba, muri ya miryango ikennye biyemeje gufasha kubakira bitarenze uyu mwaka. 

Mu nzu yatashywe y’umuturage witwa Ndayisaba Jean de Dieu n’umugore we bafite abana icyenda bavuga ko ari inzozi kuko ari ubwa mbere bagiye kuryama mu nzu imeze gutyo.

Umuyobozi wa Fondazione Marcegaglia ashimangira ko iyi nzu ihagaze hagati ya miliyoni 7 na 10 Frw, yubatswe n’abanyeshuri biga mu kigo cyabo cyigisha imyuga mu gice cy’ubwubatsi.

Inzu yahawe agaciro kari hagati ya miliyoni 7 ni 10 y’amafaranga y’u Rwanda

Jean de Dieu we avuga ko nyuma yo gutakambira ubuyobozi bw’Igihugu bikaza kugera ku mugira neza Desire wumvise icyifuzo cye bihura neza na gahunda ya leta yo kubakira abatishoboye, aribwo yaje gushumbushwa inzu atigeze abamo kuva yavuka.

Ati “Iyi nzu ubona uku yaba Mama cyangwa Papa bambyaye ntibapfa kuyimpa, ndashimira cyane Desire wadukuye ahabi, umutima agira wo gufasha turawushimiye kuba yarumvise igitekerezo cyacu tukubakirwa tukaba tugeze muri iy’inzu tubona nk’inzozi.”

Inzu bahawe irimo n’ibikoresho birimo intebe zo kwakira abashyitsi bazaba babagendereye

Ndayisaba avuga ko yatakiye ubuyobozi nyuma yaho inzu bari basanzwe batuyemo umuyaga uje ugatwara igisenge bakisanga basigaye baryama banyagirwa hamwe n’urubyaro rwose.

Bashimira Fondazione Marcegaglia ku bufasha batahwemye kubaha kuva batangira kugira ibyo bibazo kugeza ubu, aho banaboroje Inka yitegura kubyara batibagiwe n’abana bibarutse bafashwa kwiga mu mashuri y’imyuga yashinjwe n’uyu muryango.

Inzu uyu muryango wasaga n’uwihebye yahawe ifite ibyuma bitatu na salon ndetse n’ibikoresho ngenerwa byose bigize inzu.

Harimo n’ubusaswa bugezweho

Uretse kandi gutaha iyi nzu, umuryango Fondazione Marcegaglia mu Rwanda watashye ibyumba byo kuraramo by’ubakiwe Abanyeshuri biga bacumbikirwa.

Umwe mu banyeshuri biga bacumbikirwa mu kigo witwa Mbarushimana Elisa wayobotse umwuga w’ubudozi mu kiganiro yahaye IGISABO yaduhamirije ko kugira ibyumba nk’ibyo bituma biga badatekereza kubyo hanze nk’uko byahoze mbere biga bataha.

Ati “Ikintu n’ishimiye n’uko kuri ubu ndikwiga ntekanye ntafite ibindangaza hanze kuko murugo nabaga nihebye ntawe mbona nganira nawe bihagije uhari wese yigira mu kazi nkasigara njyenyine, ariko kuri ubu mbasha kwisanzura n’abandi bihagize tukaganira tukungurana ibitekerezo kubyo tuba twize.”

Abanyeshuri baravuga imyato ikigo nyuma yo gushyirirwaho aho bazajya barara mu biga bacumbitse

Elisa avuga ko n’ubwo aribwo agitangira ku mwuga w’ubudozi ariko yizera neza ko mu mezi atandatu aziga azahakura ubumenyi buhambaye ku buryo ku isoko ry’umurimo azaba ahagaze neza, cyangwa ubumenyi yahazakura yazabubyaza umusaruro.

Yongeyeho ko ayo macumbi icyo abasha by’umwihariko ari ukwibukiranya mu masomo mu gihe yumva yatannye kubwo kuba abafite bagenzi be abashobora kubaza byoroshye, ibintu ashimira ikigo cyane.

Ati “Ndashimira ikigo cyane, mbere byari bigoranye harigihe wabaga ushaka gusubira mu masomo ukumva murugo bahise bakubwira ngo genda kuvoma, icyo gihe ibyo wariho utekereza bihita biguruka.”

Abana bafite imirire mibi nabo batekerejweho 

Binyuze muri gahunda ya ‘Zamuka’ yashinzwe n’ubundi n’umuryango Fondazione Marcegaglia, batanze ibyo gufasha abana bato bavukanye imirire mibi.

Iby’ingenzi bahawe byunganira ubuzima bwabo bana, birimo ibiro 3 by’ifu y’igikoma ndetse n’ikarito ya Amata ku baturage bagera kuri 22 bagaragaje ibyo bibazo by’abana.

Fondazione Marcegaglia ntiyibagiwe n’ababyeyi bafite abana bakiri bato bagaragaje kugira imirire mibi

Mu Murenge wa Rilima wari warugarijwe n’abana bato bafite imirire mibi mbere, ariko kuri ubu bikaba bimaze kuba amateka binyuze muri uyu muryango wa Fondazione Marcegaglia.

Ku ruhande rwa Bwana Desire avuga ko nibura muri iki gihe umubare w’abana barwaye imirire mibi wagabanyutse cyane kuko abagifite ibyo bibazo batanageze no ku 22 kandi nabo badafite imirire mibi ikabije mugihe mbere mu Karere muri rusange bari bageze 380 bari bafite ikibazo cy’abana bafite imirire mibi.

Bwana Desire avuga ko nabo bagifite abo bana bagiye bagaragaza ibyo bibazo akenshi bigenda biterwa n’ibibazo byo mu muryango ahanini, aho usanga umugore wenda yaragize ikibazo cy’amashereka, cyangwa ugasanga umugore yaratawe n’umugabo ubushobozi bukaba ikibazo gikomeye bityo ibibazo bikavuka.

Mu mibare avuga ko mu myaka irindwi bamaze muri iyi gahunda yo gufasha abo bana abagera ku 5600 akurikije muri raporo y’umwaka ushize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Sebarundi Ephrem we ashimira abagize uyu muryango wa Fondazione Marcegaglia usanzwe ufite icyicaro gikuru mu gihugu cy’Ubutaliyani binyuze mu ishami ryayo ryo mu Rwanda kuko gahunda zabo zihuye neza na gahunda ya guverinoma uzamuka mu bukire tuva mu bukene kuko ibi binadufasha kwesa imihigo.

Gitifu w’Umurenge wa Rilima Sebarundi Ephrem witabiriye ibyo bikorwa ashimira Umuryango wa Fondazione Marcegaglia

Ati “Bafite ibikorwa byinshi dushima ariko kandi tunafatanya… Ntabya Fondazione, nta n’iby’umurenge, cyangwa Akarere, twese dukorera hamwe mu nyungu z’abaturage.”

Uyu muyobozi asoje asaba abaturage ko ari ukugira ubushake bwo kwikura mu bukene kuko atari indwara, asobanura ko ubukene buza bitewe n’ibihe umuntu agezemo ariko iyo umuntu abonye ubumenyi n’abamufasha bikaza bijyanye n’umurongo wa guverinoma Leta igenderaho irimo gukura umuturage mu bukene.

Umuryango Mpuzamahanga Fondazione Marcegaglia ukorera ibikorwa byawo mu karere ka Bugesera, ugamije ahanini gukura abantu mu bukene no kubafasha kugira ubuzima bwiza.

Uyu muryango kandi ufasha urubyiruko kwiga imyuga ndetse banafasha abana kwiga neza babishyurira amafunguro ku ishuri kugira ngo badata amashuri.

Andi mafoto:

Umuryango wahawe inzu yo kubamo ijyanye n’igihe
Jean de Dieu avuga ko inzu yakiriye ari nk’inzozi

Story by: NGIRINSHUTI Christian

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *