Madamu Jeannette Kagame na Agata Duda basuye ECD yo muri village Urugwiro

admin
1 Min Read

Madamu Jeannette Kagame na Madamu Agata Kornhauser-Duda wa Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, basuye irerero ry’abana bato ryo muri Village Urugwiro rya ‘Eza Early Childhood Development Center’, bakirwa n’abana baharererwa n’urugwiro rwinshi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Madamu Jeannette Kagame ku rubuga rwa X.

Madamu Jeannette Kagame na Agata Duda basuye ECD yo muri Village Urugwiro

Aho mu irerero rya EZA ECD, abo bayobozi bagize umwanya wo kwerekwa uko abana barerwa, uko umunsi wabo uba uteye, bagira n’umwanya wo kuganira no gukina n’abo bana.

EZA ECD ni rimwe mu marerero yashyizweho mu rwego rwo gufasha ababyeyi kubona aho abana babo bitabwaho neza mu gihe bo bari mu kazi, bikabafasha gutanga umusaruro mwiza mu kazi bakora, ariko bigafasha n’abana gukura neza.

Irerero EZA ECD ryashyizweho ku bufatanye bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) mu 2021 na Imbuto Foundation ndetse na Unity Club, rikaba rifasha ababyeyi bakora muri ibyo bigo bafite abana batoya.

Madamu Duda ari mu Rwanda mu ruzinduko ari kumwe n’umugabo we, Andrzej Duda, rugamije kongera umubano hagari y’u Rwanda na Pologne.

Uruzinduko rwabo rw’iminsi itatu mu Rwanda rwatangiye ejo ku wa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2024, aho baje baturutse muri Kenya, rukaba ruzasoza ku wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, bakazihita barukomereza muri Tanzania.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *