Itsinda ridasanzwe ry’abapolisi b’u Rwanda rya SWAT [Special Weapons and Tactics] ryitwaye neza mu marushanwa yahuje abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, azwi nka ‘UAE SWAT Challenge 2024’.
Kuwa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024, ni bwo hasojwe amarushanwa ya UAE SWAT Challenge yahurije hamwe ibihugu birenga 70 mu gihe amakipe yabiturutsemo arenga 100.
Abitabiriye barushanwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi, gukorera hamwe, kurira ibikuta, kunyura mu nzira z’inzitane n’ibindi.
Ku munsi wa nyuma hakinwe igice cyo kunyura mu nzira z’inzitane ‘Obstacle Course’ Abapolisi b’u Rwanda bagizwe n’amakipe abiri baza ku mwanya wa mbere.
Ikipe ya mbere ‘RNP SWAT Team 1’ yakoresheje iminota itatu n’amasegonda 54 igira amanota 52, ikurikirwa na Kyrgyzstan yagize 51 ndetse na Uzbekistan yagize 50.
Ikipe ya kabiri y’u Rwanda ‘RNP SWAT Team 2’ yagize amanota 47 isoreza ku mwanya wa gatandatu ikoresheje iminota ine n’amasegonda 19.
RNP SWAT Team 1 yabaye iya 12 ku rutonde rusange mu gihe RNP SWAT Team 2 yasoreje ku mwanya 19.
U Rwanda rumaze kwitabira aya marushanwa ya UAE SWAT Challenge inshuro eshatu muri eshanu amaze gukinwa.
Mu byiciro byose byari bigize iri rushanwa, Ikipe ya Polisi ya Dubai yakiniraga imbere y’abafana bayo yegukanye iri rushanwa iryambura u Burusiya bwaryegukanye mu mwaka ushize.RNP SWAT Team 1 yabaye iya mbere mu irushanwa ryo kunyura mu nzira z’inzitane
Amakipe y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa ya ‘UAE SWAT Challenge’ ahuza polisi zo mu bihugu bitandukanye ku Isi yitwaye neza
Amakipe ya Polisi ya Dubai yegukanye amarushanwa ya ‘UAE SWAT Challenge 2024’