Senegal: Abanyarwanda bizihije umunsi w’intwali

admin
3 Min Read

Abanyarwanda baba muri Sénégal n’inshuti zabo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2024 bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, wabereye ku kibumbano cy’ukwiyuburura kwa Afurika (Monument de la Rénaissance Africaine) mu rwego rwo kuzirikana no kuzirikana indangagaciro zirimo gukunda igihugu, kugira ubwitange n’ubushishozi, kugira ubupfura n’ubumuntu, kuba abanyakuri n’intangarugero.

Igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi cyatangijwe n’Umuganda wo gusukura ahubatse iki kibumbano, i Dakar. Witabiriwe n’abasaga 200.

Lamine Ba wari uhagarariye ubuyobozi bwa ‘Monument de la Rénaissance Africaine’, yagaragaje ko bishimira ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal na ‘Monument de la Rénaissance Africaine’ mu bikorwa bitandukanye, anashima isuku no kubungabunga ibidukikije biranga Abanyarwanda.

Dr Bellancille Musabyemariya uhagarariye Abanyarwanda baba muri Sénégal, yagaragaje ko kwizihiza Umunsi w’Intwari bifasha abawitabiriye kumva neza akamaro ko kubungabunga no guteza imbere indangagaciro z’ubutwari no guha agaciro umurage w’ubutwari.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yasobanuriye abitabiriye umunsi mukuru w’Intwari ibyaranze intwari kugeza n’aho zihara ubuzima bwazo, umurage mwiza wo gukunda igihugu zasize, ubumuntu no gushimangira indangagaciro y’ubumwe mu Banyarwanda.

Yashimangiye kandi ko ari ngombwa cyane kwizihiza intwari zabohoye u Rwanda; zaba izitakiriho cyangwa izikiriho zikomeje gukorera u Rwanda nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ambasaderi Karabaranga yakomeje avuga ko kwizihiza Umunsi w’Intwari bituma urubyiruko rumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo, agaragaza ko ubufatanye na ‘Monument de la Renaissance Africaine’ na Ambasade muri iki gikorwa bugaragaza, bukanashimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Sénégal.

Yaboneyeho gushimira urwo rwego na Minisiteri ya Sénégal ishinzwe umuco ubufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre KarabarangaHabanje Umuganda mbere kwizihiza umunsi nyirizinaAbanyarwanda bashimiwe umuco w’isuku bimakaza, babinyujije mu mugandaUmuganda wabereye ku kibumbano cy’ukongera kuvuka kwa Afurika, muri DakarImyanda yari mu muhanda yayorwaga, igashyirwa mu masashi y’umukaraHifashishijwe ibikoresho birimo ibitiyo mu kuyora ibyatsi byaharuwe ku muhanda

Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’iki gikorwaAmbasaderi Karabaranga yashimye ubufatanye bwa Sénégal na Ambasade y’u RwandaAha ni ku kibumbano cya Rénaissance Africaine muri Dakar

Ubwo bari barangije Umuganda, mbere yo kwizihiza Umunsi w’IntwariIkibumbano cya Rénaissance Africaine gisobanuye Afurika ya nyuma y’ubukoloni

Lamine BA wari uhagarariye ubuyobozi bw’iki kibumbano yashimye isuku iranga Abanyarwanda

Dr Bellancille Musabyemariya yagaragaje ko kwizihiza Umunsi w’Intwari bifasha kubungabunga indagagaciro z’ubutwariBizihije Umunsi w’Intwari tariki ya 3 Gashyantare

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *