Inkuba yakubise u Rwanda ntizongera kurukubita ukundi- Perezida Kagame

admin
2 Min Read

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n’akaga gakomeye karugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo nta muntu ukwiye kwemera ko igihugu cyongera gusubira mu bihe bikomeye nk’ibyo byagishegeshe cyane.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu mpanuro yahaye abitabiriye Rwanda Day ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare 2o24, muri Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ari ubwo rwari rukwiriye ndetse ibyo rugeraho byose bigenwa no guhuza imbaraga kw’abarutuye.

Yagize ati “Ahari u Rwanda rwabonye ubuyobozi rwari rukwiriye. Kandi ndavuga ibi kugira ngo mbibutse mwese ko nta kintu cyakorwa kubera umuntu umwe cyangwa umuyobozi umwe, ahubwo ibintu bishoboka kubera guhuza imbaraga.”

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni, u Rwanda rwigiriye icyizere.

Ati “Ibi ni byo twavuze kuva mu ntangiriro, imyaka 30 nyuma y’amakuba yagwiriye igihugu cyacu, ariko twarizeye. Twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo benshi babuze ubwabo. Murabizi hari ukuntu abantu bajya bavuga ngo inkuba ntijya irabya ahantu hamwe inshuro ebyiri.”

Yashimangiye ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi. Ati “Wenda ni byo ariko kuri njye ndashaka kuba ku ruhande rwiza, nahitamo ko ngomba kwitegura mu gihe u Rwanda rwakubiswe rimwe n’inkuba mu 1994, rutazongera gukubitwa na yo ukundi. Ndashaka ko tutagira ibyo dusuzugura, ahubwo tujye tureba ko tutazongera gukubitwa bwa kabiri.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafatanyije bakoze ibintu bidasanzwe ari na yo mpamvu bakwiriye kujya mu cyerekezo gikwiye.

Yagaragaje ko urugendo rw’u Rwanda rutari rworoshye ariko bitabujije Abanyarwanda kurunyuramo kandi bakaba bari aho bifuza kuba.

Yagize ati “Urugendo rwacu rwari rurerure, rukomeye ariko ni bwo bwiza bwaro. Ariko turi aho turi, muri ibyo bikomeye twarihanganye, twararokotse, dushaka gukora byinshi bishoboka kugira ngo tube abantu beza, tube aho dushaka kuba.”

Rwanda Day yabereye muri Gaylord National Resort & Convention Center, ahahuriye abasaga 6000 bavuye ku Isi hose.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *