Ishyaka rya Green Party ryatangiye kwitoramo abazarihagarira mu nteko

admin
3 Min Read

Mu nteko rusange y’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party ku urwego rw’Umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024 yasojwe bitoyemo abantu 6 bo mu turere dutatu aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro bazatoranwamo abazazamukana n’abandi bo mu zindi ntara mu guhatana mu matora y’Intumwa za rubanda ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu bitekerezo bitandukanye byaganiriweho n’abarwanashyaka bagize Inteko rusange mu mujyi wa Kigali nk’uko Ubuyobozi bwaryo bubivuga harimo imibereho myiza y’abaturage, Ubukungu, Politiki, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Ni Inteko rusange yari ifite imirongo ibiri y’ingenzi nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ishyaka rya Green Party, Dr Frank Habineza harimo kuganira no gutanga ibitekerezo ku mushinga wa gahunda nshya (Manifest) ishyaka rizagenderaho ry’iyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024 ni kwitoramo abakandida bazahagararira ishyaka muri ayo matora mu mutwe w’Abadepite, igikorwa kigomba no gukomereza mu zindi ntara zigize igihugu cy’u Rwanda.

Perezida w’ishaka rya Green Party Dr Frank Habineza

Avuga ko muri Green Party bashyira imbere ibiganiro imbere ariyo mpamvu bifuza ko amakimbirane ari kuvugwa mu bihugu by’abaturanyi n’u Rwanda yakemurwa no kuganira ibyaba bitumvikanwaho bigashakirwa umuti hatabayeho intambara.

Dr Frank Habineza avuga ko ishyaka Green Party ryiteguye gutanga umuganda uhagije mu kubaka igihugu nibamara gutsinda amatora kandi ngo icyizere kirahari bakurikije uburyo biteguye neza.

Agira ati “Twateraniye mu nteko rusange y ‘abarwanashyaka ba Green Party bo mu mujyi wa Kigali. Turi gutanga ibitekerezo ku migabo n’imigambi tuzifashisha twiyamamaza mu matora yo muri Nyakanga haba kumwanya wa Perezida wa Repubulika no mu y’Abadepite. Hatanzwe ibitekerezo byinshyi tukazabihuza n’abo muzindi ntara tugiye gukomerezaho mu kwezi kwa kabiri, naho mu kwezi kwa gatatu dukore Congre mu urwego rw’igihugu ahazemezwa imigabo n’imigambi izagenderwaho tuneze List ndakuka y’abakandida bazahagararira ishyaka mu matora yombi.

Abarwanashyaka ba Green Party bari bitabiriye ku bwinshi

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengea ibidukikije  Green Party, riri guharanira kuzagira uruhare mu matora ya Perezida m’ay’Abadepite yo muri Nyakanga ni rimwe mu mashyaka yemewe akorera mu Rwanda.

Ni byinshi abitabiriye Inteko rusange y’Ishyaka rya Green Party mu Mujyi wa  Kigali baganiriyeho bananifatira imyanzuro byinshi bikazasorezwa muri Kongre ku urwego rw’igihugu mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Ni ishyaka rihagarariwe mu Nteko ishinga amategeko imitwe yombi, Dr Frank Habineza urikuriye akaba yaramaze gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda avuga ko yiteguye intsinzi ndetse no kugira umubare mwinshi w’Abadepite mu nteko.

Umwanditsi: Edouard Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *