Ni impanuka yabaye mu buryo butunguranye mu Mudugudu wa Kamenge, Akagari ka Nyabugogo Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, ubwo urukuta rw’igipangu cy’uwitwa Bisamaza Privat rwikubitaga hasi kuri uyu wa 26 Mutarama 2024 i Saa munani z’amanywa rugafunga inzira y’abagenzi rugaca n’insinga z’amashanyarazi acanira abaturage.
Ni Impanuka bivugwa ko yaje itunguranye nyuma y’umuyaga ngo waturutse mu ishyamba riri ku musozi uri hejuru yaho maze igipangu gihita gihirima cyose, nk’uko bisobanurwa n’umusaza wayoraga itaka hafi aho, uvuga ko ari Imana yakinze ukuboko naho ubundi ngo urwo rukuta ruba rwamubundaraye hejuru.

Blaise Pascal, niyo mazina ye. Ni Umuzamu ku kibanza kegeranye n’igipangu cya Bisamaza kikubise hasi. Avuga ko uretse Imana yonyine cyari kimuguye hejuru.
Agira ati “nayoraga ibitaka byari birunze mu kibanza cya databuja nshungira umutekano, rero haje guhuha umuyaga mwinshi mu kanya nk’ako guhumbya numva ikintu kiriyashije nk’inkuba, mpita nkizwa n’amaguru, nkebutse gato nsanga urukuta rwose rwari rugize igipangu cy’umuturanyi rwarambaraye hasi rufunga inzira y’abaturage.”

Avuga ko ahatangiye akazi vuba, akaba atamenya uburyo igipangu cyari cyubatse, gusa agahamya ko bigaragara ko abacyubatse nta sima bashyizemo, ndetse ngo na wa Ferabeto zakoreshejwe ni ntoya cyane.
Uretse uyu muzamu wari ugiye kugwirwa n’igipangu, uwitwa Kabutera Melard, nawe avuga ko igipangu gihirima yari murugo ruri hafi aho akitegeye.

Avuga ko benshi abo bari kumwe bikanze cyane bakeka ko ari bombe ikomeye batewe.
Agira ati “singiye kubeshya twahungabanye. Iki gipangu kimaze imyaka irenga ibiri nta gikorerwamo, ndetse binavugwa ko cyubatswe nta byangombwa gifite none dore kiraguye, ndetse habuze gato ngo kivugane abagenzi bari bahanyuze mu kanya gato kari gashize. Turashima Imana yaturinze ibi byago.
Aba bombi bunganirwa n’undi twahaye izina rya Mateso kuko yasabye kutagaragaza izina rye n’isura ku mpamvu ze bwite.
Avuga ko iki gipangu cyaguye mu nzira y’abaturage cya Bisamaza Privat byavuzwe cyera ko cyubatse nabi cyane ko ngo bagihaye uburebure bukabije kibura uko gihumeka aribyo byatumye kigwa cyose kirambarara hasi.
Agira ati “uretse n’ibyo byose, iki gipangu nta sima ihagije bagihaye, yemwe na ferabeto murabona ko ari ntoya cyane n’uburemere bwacyo bukaba bwari bukabije.
Ikindi twaje kumenya ni uburyo uyu mugabo Bisamaza, kubera kugira amafaranga, aha hantu ngo nta n’ubwo hemerewe kubakwa inzu ziremereye nk’izi, gusa we murabona yahubatse buriya uwavuga ko na Ruswa yahaye abashinzwe kubigenzura ntiyaba yibeshye na gato.
Mu by’ukuri iyi nzu yubatswe rwihishwa nta byangombwa ifite, ariyo mpamvu bapfuye kugerekeranya uko bishakiye basahuranwa n’igihe, n’ikimenyimenyi imyaka yari irenze ibiri nta kintu na kimwe kirakorerwamo none dore igipangu kirinze guhirima.”

Uyu muturage asaba inzego z’ibishinzwe gutegeka Bisamaza agafungura inzira y’abaturage yasibwe n’ibintu bye byahahirimiye ndetse agategekwa gukoresha umuriro w’abaturage kuko insinga zibacanira zaciwe n’urwo rukuta ubwo rwahirimaga, akanasenya inkuta na fondasiyo zasigaye ziregetse kugira ngo bitazahirimira abagenzi baca hafi yabyo.
Ikinyamakuru IGISABO cyahamagaye Bwana Bisamaza Privat nyiri igipangu cyahirimye, bikanavugwa ko nta n’ibyangombwa yagiraga. Ubwo yumvaga ko ari itangazamakuru rimuvugishije, ahita akupa telefoni ye.
Twagerageje gukomeza ku muhamagara inshuro zirenga eshatu cyakora akomeza kudashaka kuyifata ndetse n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubiza kugeza ubwo hasohoka iyi nkuru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christophe, abajijwe iby’igipangu cyaguye binavugwa ko nta byangombwa cyagiraga, yavuze ko nta kintu abiziho ko agiye kubikurikirana nawe ahita akupa telefoni ye mu buryo bwihuse.
Ikibazo cy’imyubakire imwe n’imwe itanyuze mu buryo bukwiriye, ni henshi ikunze kuvugwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ababishinzwe bavuga ko iyo bigaragaye muri ubwo buryo, inzego z’ibishinzwe ko zihutira gusenya ibiba byakozwe mu buryo butemwe.
Abatanze amakuru bavuga ko kuri Bisamaza we, ashobora kuba yarakoranye bya hafi n’abagombaga kubimusenyesha kuko ngo yubatse ahatemewe nta n’ibyangombwa afite, yubakisha ibikoresho bidakomeye bitujuje ubuziranenge ari nabyo byaviriyemo ihirima ry’igipangu nta mvura yaguye, ku manywa y’ihangu izuba riva.


Ubwanditsi