Perezida Paul Kagame yavuze ko ruswa n’amarozi bivugwa mu mupira w’amaguru biri mu byatumye acika kujya kuri stade kureba imikino nk’uko yabikoraga mbere.
Yabikomojeho ubwo yasubizaga ibibazo n’ibitekerezo byatanzwe hasozwa Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mutarama 2024.
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda akaba n’Umutoza wungirije w’Amavubi, Jimmy Mulisa, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu marushanwa y’umupira w’amaguru n’indi mikino mu mashuri kugira ngo bifashe mu gutegura impano z’abato.
Ati “Nk’umuntu wagize amahirwe yo gukina ku Mugabane w’u Burayi, nzi neza ko urwego rwa siporo rutanga akazi kandi uwitwaye neza amafaranga umuntu ashobora kubona nta rindi shoramari wakora ngo uyakuremo.’’
Jimmy Mulisa wakiniye APR FC n’Ikipe y’Igihugu igihe kirekire, yasabye Umukuru w’Igihugu gusubira muri za Stade gushyigikira Amavubi.
Ati “Kera hari ukuntu wazaga kudufana ndetse muheruka kumva Amavubi dutsinda Afurika y’Epfo. Ejo bundi tugiye kujya muri stade nziza [Amahoro ari kuvugururwa]. Turagusaba ko wazongera ukagaruka.’’
Perezida Kagame yavuze ko kuba atakitabira imikino byatewe n’abawurimo bimitse ruswa n’amarozi kandi ko nibabikosora azawusubiramo.
Yagize ati “Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo (kuri stade) ni bo byaturutseho. Ibintu by’imikino by’amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi…, ibyo bintu ntabwo nabijyamo. Ni ho byageze mbivaho.’’
Perezida Kagame yasabye Minisitiri wa siporo gukurikirana ibiri mu nshingano zayo byo guteza imbere siporo ihereye mu bato.
Ati “Ibyo Mulisa yasabaga mu nshingano z’abakurikirana ibya siporo bakwiye kureba icyo bavanamo bakagira ibyo bateza imbere.’’
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abari muri siporo bakwiye kugira ibyo bahindura birimo n’imyumvire idakwiye kugira ngo byose bijye ku murongo.