B Threy yateguje Mixtape izagaragaramo inkumi iri kubica bigacika muri Ghana

admin
2 Min Read

B Threy yateguje Mixtape nshya yitegura gusohora mu minsi iri imbere yise M2M (Muheto 2 Mushya), izaba igizwe n’indirimbo 11 zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Nikki Samonas, inkumi y’ikimero yubatse izina muri Ghana.

Iyi Mixtape izaba iriho indirimbo 11 zirimo izo yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Sat B w’i Burundi, Ajay, Nikki Samonas, Ish Kevin na Bull Dogg.

Nikki Samonas azifashisha, ari mu nkumi z’ikimero zigezweho muri Ghana. Bakoranye bahuriye i Kigali ubwo yari yitabiriye ibirori bya Trace Awards.

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Nikoletta Samonas , akaba umunyamideli uzwi muri sinema yo muri Ghana ariko muri iyi minsi akaba ashaka kwinjira mu bijyanye n’umuziki.

Mu kiganiro na IGIHE, B Threy yavuze ko yahuye n’uyu mukobwa ubwo yari yitabiriye ibirori bya Trace Awards, bose bakaba bari bagendereye inyubako ya Moshions.

Nyuma aba bombi bakomeje ibiganiro byavuyemo gukorana indirimbo yise ‘Tight’. Bemeranyije ko B Threy ayishyira kuri Mixtape ye n’uyu mukobwa akazayishyira kuri album ye ari gukora.

B Threy yavuze ko gukorana n’uyu mukobwa ari ikintu yakoze agamije kumenyekanisha umuziki we muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ati “Ni umuntu uzwi iwabo. Afite abantu benshi bakunda ibyo akora. Ntekereza ko gukorana na we bizamfasha kumenyekanisha ibihangano byanjye iwabo mu buryo bworoshye.”

Nikki Samonas w’imyaka 38, azwi muri filime nka Don Caritas, Beyonce, DNA Test n’izindi nyinshi.

Biteganyijwe ko iyi Mixtape izasohoka kuwa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024. Yakozweho n’abarimo Pastor P, Danny Beat, Logic Hit it n’abandi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *