Madamu Jeannette Kagame yibukije abagore ko bakwiye guhuza ubukirisitu n’indangagaciro z’umuco

admin
6 Min Read

Madamu Jeannette Kagame yibukije abagore ko bakwiye guhuza ubukirisitu n’indangagaciro z’umuco ndetse no gukorana umurava mu byo berekejeho amaboko kugira ngo bagere ku cyo igihugu kibategerejeho.

Yabigarutseho ubwo hasozwaga Igiterane ‘‘All Women Together-AWT’’ (Abagore twese hamwe), cyabaga ku nshuro ya 11, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2023 muri Kigali Convention Centre.

Iki giterane cy’iminsi ine cyateguwe na Women Foundation Ministries, ni kimwe mu bikubiye mu muhamagaro wa Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church.

AWT ni igiterane cy’ivugabutumwa gikubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abari n’abategarugori kwiremamo icyizere no kubaka umugore ubereye umuryango. Cyitabiriwe n’abasaga 5000 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi, Amerika, Canada n’ibindi byo ku migabane ya Amerika, Aziya na Afurika.

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko kera bavugaga ko utereye impinga akayisoza ahingukira ku rugo rurimo umunabi, agwa ku gasi ariko yahasanga ururimo “mpinganzima uba umurame’’.

Yagize ati “Ubwo u Rwanda rufite ba Mpinganzima bangana nkamwe, turahirwa. Iyo wubatse ubushobozi bw’umugore, uba wubatse umuryango, bityo ukaba uteje imbere igihugu.”

Yagaragaje ko kubaka Isi ibereye Imana bikwiye kujyana no ‘kubaka umuntu kuko ari bwo butumwa twahawe twese.’’

Ati “Kubaho kwacu si impanuka, ubuzima bwacu bukwiye kugira intego.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bakwiye kurangwa n’urukundo aho kuryana no kwemera kugwa mu mutego wo kwikuza.

Yabwiye abagore by’umwihariko ko bakwiye kuzirikana ko indangagaciro zabo zigomba kubaranga mu byo bakora.

Ati “Abagore twese hamwe”, ari twe bari hano uyu munsi no ku Isi hose, muri wa mutima w’umugore uhora ushaka kunoza, dusabwa guhuza inshingano z’umukirisitu, indangagaciro z’umuco n’icyo umuryango n’igihugu bidutegerejeho – byose tukabikorana umuhate n’umutima ukunze.’’

“Muri wa mutima unoza rero, mukomeze no kugira uruhare, muri gahunda zigamije guteza imbere, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, haba mu bijyanye n’isuku, imirire n’ibindi bifasha umuntu kubaho atekanye ndetse mwebwe mwaranabitangiye, mukomereze aho.’’

Abagore bitabiriye iki giterane bibukijwe ko bahirwa kuko igihugu cyazirikanye ko ntaho cyagera mu gihe hari umuntu wasigaye inyuma.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bidakwiye ko abantu Imana yaremye bateshwa agaciro.

Ati “Abashumba n’abandi bakozi b’Imana, mu nshingano nyinshi nziza mufite kandi dushima harimo kwigisha ubutumwa bwiza, no kurinda abakirisitu ureberera. Abakirisitu namwe mukwiye kuba maso. Kwizera kwanyu rero gukwiye kujyana no gushishoza.’’

Yavuze ko hari ingero z’abahohoterwa bakaba banamburwa ubuzima ariko ibyo bidakwiye ahubwo ari ingenzi guharanira “kuzamurana, kurenza kwikorezanya imitwaro, ibyo ni byo bitugira abana b’Imana nyakuri.’’Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore gukorana umurava ndetse no guhuza indangagaciro za gikirisitu n’umuco kugira ngo bagere ku cyo igihugu kibitezeho

Apôtre Alice Mignonne Kabera yagaragaje ko imyaka 17 bamaze batangije umurimo yatanze umusaruro ufatika mu kubaka umuryango.

Ati “Ducumbikiye abagore barenga 200 aho bahabwa ibiganiro byiswe ‘Ni njye wamugore’ aho bafashwa kwiteza imbere, kwizigamira bakigishwa kuba ababyeyi babereye Kirisitu n’u Rwanda.’’

Yashimangiye ko inyigisho batanga ziri mu murongo wa gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi.

Ati “Twibanda ku nkingi zirimo guhinduka twita gufasha umuryango twiteza imbere mu buryo bw’umwuka n’iterambere ry’ibifatika. Nitwiga tugakomeza kubakana mu kwiga, tuzakomeza kubaka ibidufasha mu gihe kirekire. Iki giterane cyaje kugira ngo twongere guhura, iyo twegeranye tuba nk’ibyuma biba byaragimbye ariko bikongera gutyazanya.’’

Apôtre Kabera yavuze ko impuguro za Leta ari ingenzi cyane kuko iyo zishyize mu bikorwa byungukira benshi, mu gihe bagendeye ku ndangagaciro z’ubupfura n’ubudahemuka.

Ati “Turabashimira ko mwadutoje Ubumana. Ku bw’ubuyobozi bwiza, amazi asharira yabaye meza. Nitugira ubupfura ntabwo tuzahemuka, buzaduhesha kubaho nk’abakirisitu b’umumaro. Ntituzahemuka, duhemukire Imana n’igihugu cyatugejeje aha ngaha.’’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apôtre Alice Mignonne Kabera, ni we wagize iyerekwa ryo gutangiza igiterane All Women Together

Hari ubuhamya bwivugira!

Women Foundation Ministries binyuze mu iyerekwa ryayo hari abo yahinduriye ubuzima mu byiciro bitandukanye.

Mukarurinda Elisabeth ufite abana batandatu n’abuzukuru batatu yatangaje ko mbere yari atsikamiwe ariko ubu yabaye umutsinzi kubera amasomo yigiye muri .

Uyu mubyeyi w’i Musanze yavuze ko mu 2011, yitabiriye AWT ari umukene atagira aho kuba ariko ubu ubuzima bwahindutse.

Ati “Umugabo twabanaga tutarasezeranye, yakoreshaga MMI akivuriza Faisal, njye mfite mituweli nkivuriza ku ivuriro ‘dispensaire’.”

“Amarangamutima yari apfuye, sinari uwo gukundika. Uwambaye injamba, nta jambo agira. Icyo gihe nta wari kuguha ijambo atari umukozi w’Imana.’’

Mu 2013 ni bwo yakoze ubukwe, bituma agira uburenganzira ku mutungo ndetse ubu arishimiye mu rugo rwe.

Umuryango wa Umukunzi Chris na Jojo na wo wahishuye uko wabanaga mu makimbirane ariko ayo mateka akaba yarahindutse.

Umukunzi avuga ko yahindutse akareka ubusinzi ndetse akaba atakiri imbata y’ibyaha.

Ati “Ndi umwubatsi w’ubwami. Imico ya kera yararangiye. Turi mu rugendo rwo gukira.”

Jojo ati “Sinkiri imbata y’agahinda. Nabibayemo imyaka icyenda ariko nari kumwe na Yesu. Hari igitondo kimwe nabyutse nsanga Imana yakoze igitangaza. Ubu ndashima.’’

Abitabiriye AWT bagaburiwe ijambo ry’Imana na Pasiteri Jessica Kayanja avuga uko abanyamahanga basigaye birahira u Rwanda kugeza n’aho hari abo mu Karere bishimira kuvuga ko baturanye narwo.

Banataramiwe n’abahanzi batandukanye barimo itsinda ry’abaramyi rya Precious Stones, Umuramyi ugezweho mu Njyana Gakondo, Josh Ishimwe n’Umunya-Nigeria Sinach wongeye kwerekwa urukundo i Kigali aho yaherukaga gutaramira mu myaka itanu ishize.https://www.youtube.com/embed/o40gsy2TKIchttps://www.youtube.com/embed/EqYSWds9Wkkhttps://www.youtube.com/embed/wmvCR6K0FyM

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse imihanda itandukanye

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *