U Rwanda na EU byasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyari 25Frw

admin
4 Min Read

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusaba ibihugu by’i Burayi koherereza ubutabera bw’u Rwanda abakurikiranyweho ibyaha bitandukanye babihungiyemo, bitaba ibyo inkiko z’ibyo bihugu zikababuranisha ariko ubutabera bugatangwa.

Benshi mu bafite ibyaha bakurikiranyweho n’ubutabera bw’u Rwanda ni abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu impapuro zo kubata muri yombi zisaga 1 100 zoherejwe n’ubushinjacyaha mu bihugu bigera kuri 33 byo hirya no hino ku Isi bibacumbikiye.

Nubwo umubare munini ku gipimo gikabakaba hafi 90% bihishe mu bihugu bya Afurika n’ahandi, hari ababarirwa mu 100 bari mu bihugu by’i Burayi cyane cyane mu bihugu birimo U Bufaransa, u Bubiligi n’u Buholandi, mu gihe hari n’abandi bake ngo bari mu bihugu bya Norvège, Suède, Finland, Ubusuwisi, Danemark n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Dr. UGIRASHEBUJA Emmanuel avuga ko nubwo hari bimwe mu bihugu bigaragaza ubushake bwo gufatanya n’ubutabera bw’u Rwanda hari n’ibindi bigiseta ibirenge.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Belén Calvo Uyarra avuga ko ibihugu binyamuryango bikwiye kwiminjiramo agafu kugira ngo ababituyemo bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwe imbere y’ubutabera.

“Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukorana bya hafi n’ibihugu biwugize muri urwo rwego, aho tubikurikirana dufatanyije n’ubuyobozi bw’ibihugu bigize umuryango wacu. Ubushinjacyaha bw’ibihugu bgize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rero bukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu gukora amaperereza atandukanye no gukurikirana ibyo birego bisigaye bitararangira ku bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari mu Burayi. Ngirango murabizi ko hari ibirego bigikurikiranwa mu Bufaransa, aho u Bufaransa bukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda ndetse abagenzacyaha n’abashinjacyaha bose bakorana ku bufatanye n’urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha za Loni. Hari ubufatanye rero muri urwo rwego kugirango ubutabera butangwe.”

Hagati aho kuri uyu wa Mbere Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 19.5 z’ama euros, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 25Frw yose azakoreshwa mu gushyigikira no guteza imbere urwego rw’ubutabera nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel NDAGIJIMANA abisobanura.

Minisitiriri w’Ubutabera Dr. UGIRASHEBUJA Emmanuel avuga ko iyi nkunga izafasha kurushaho kunoza serivisi z’ubutabera no kuzegereza abaturage cyane cyane ab’amikoro make.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Belén Calvo Uyarra avuga ko uyu muryango utewe ishema no gufatanya n’u Rwanda kubaka urwego rw’ubutabera aho buri muturage agomba kugerwaho na serivisi z’ubutabera mu buryo bworoshye.

“Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu biwugize twakomeje gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Dutewe ishema no gufatanya na mwe muri uru rwego n’imbaraga murushyiramo tugashyigikira icyerekezo 2050, tugashyigikira gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ndetse na gahunda y’iterambere ry’urwego rw’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge n’amategeko yatangiye muri 2018 ikazageza muri 2024.

Iyi mpano ya miliyoni 19.5 z’ama euro umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahaye u Rwanda ni igice cy’inkunga ya 260 z’ama euros uyu muryango wageneye u Rwanda guhera mu mwaka wa 2021 kugeza muri 2024.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *