Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Ethiopia bizihije ku nshuro ya 29 Umunsi Mukuru wo Kwibohora mu gikorwa cyabereye muri Sheraton Hotel Addis Ababa.
Igikorwa cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora cyitabiriwe n’abantu basaga 300, barimo abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Ethiopia, Abanyarwanda n’inshuti zabo.
Ambasaderi Fissaha Shawel, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia, ni we wari Umushyitsi Mukuru uhagarariye Guverinoma ya Ethiopia.
Umunsi wo Kwibohora wizihizwa ku wa 4 Nyakanga buri mwaka, uyu munsi washyiriweho kuzirikana ubutwari n’ubwitange bw’abagabo n’abagore ba FPR Inkotanyi barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwabohoye u Rwanda n’Abanyarwanda rukanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi bakanarokora bamwe mu barimo kwicwa.
Mu ijambo ry’uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, Chargé d’Affaires, Robert Opirah, yashimiye inshuti n’abavandimwe bifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi Mukuru wo Kwibohora.
Yagarutse ku butwari bwaranze Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bari mu Ngabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, amateka mabi yaranzwe n’amacakubiri yo gucamo ibice Abanyarwanda, ivangura, kubuza uburenganzira bamwe mu Banyarwanda no kubatoteza bazizwa ko ari Abatutsi.
Opirah yasobanuye ko ‘iya 4 Nyakanga ari itariki ikomeye cyane mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ari umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’itotezwa bakorewe kuva mu gihe cy’abakoloni hamwe n’ubuyobozi bubi bwari bushingiye ku macakubiri byahagaritswe maze u Rwanda rukabona ubwigenge nyabwo.’’
Yabibukije ko nyuma y’urugamba rw’amasasu, Abanyarwanda bakomeje urugendo rwo kwibohora “bityo muri iyi myaka 29 ishize, u Rwanda rukaba rumaze gutera intambwe ishimishije kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.’’
Ubu Abanyarwanda bageze kuri byinshi, birimo kubaka inzego z’igihugu hagamijwe kurinda umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda, kwimakaza amahame ya demokarasi, imiyoborere myiza n’ubutabera, guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
U Rwanda kandi rugira uruhare mu gufatanya n’abandi mu kugarura umutekano mu mahanga no gushaka ibisubizo birambye mu iterambere ry’Akarere ndetse n’iry’Isi hagamijwe guteza imbere imibeho myiza y’abaturage.
Uwari hagarariye Leta ya Ethiopia, Ambasaderi Fisseha, yifurije u Rwanda n’Abanyarwanda isabukuru nziza yo Kwibohora.
Yashimye ubudaheranwa bwaranze Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma y’amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko igihugu kikaba cyarashoboye kongera kwiyubaka bihamye.
Yagarutse ku mateka aranga umubano mwiza w’u Rwanda na Ethiopia, ashima intambwe umaze kugeraho.
Igikorwa cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora cyasojwe n’ubusabane no kwidagadura ku bari bacyitabiriye.
Uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, Chargé d’Affaires, Robert Opirah, yashimiye inshuti n’abavandimwe bifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi Mukuru wo Kwibohora

Abanyarwanda baba muri Ethiopia bifatanyije n’inshuti zabo mu kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora29
Abitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora bagiranye ubusabane, baranidagadura