Hashize amasaha make Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, utangaje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo atazitabira umuhango wo gutangiza imikino ya Francophonie iteganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe iki gihugu cyo cyavugaga ko azaba ahari.
Biteganyijwe ko iyi mikino izahuriza amakipe y’ibihugu bigize Francophonie izatangira ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga i Kinshasa.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo iyi mikino itangire, mu buryo busa n’ubutunguranye uyu Muryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa watangaje ko Louise Mushikiwabo uyobora OIF atazayitabira.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria Vande Weghe yavuze ko bafashe iki cyemezo kuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itigeze yubahiriza inzira zisanzwe zikoreshwa mu gutumira uyu muyobozi.
Yavuze ko mu nama rusange ihuza ibihugu bigize OIF, yabaye muri Kamena, uwari uhagarariye RDC yatangaje ko ubutumire bw’Umunyamabanga Mukuru muri iyi mikino buri hafi, ndetse buzazanwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ariko birangira bidakozwe.
Ati ubusanzwe uko bigenda “Igihugu kiri gutegura amarushanwa cyoherereza ubutumire ibihugu ariko kikanohereza ubutumire k’Umunyamabanga Mukuru. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga nkuko byari byabivuzwe mu nama rusange yaratuvugishije kugira ngo hemezwe umunsi azabuzaniraho ariko nyuma baje kuvuga ngo ‘imikino n’ubundi ni iyanyu ntabwo akeneye ubutumire.”
Oria Vande Weghe yakomeje avuga ko uku kutagira imikorere ihamye kwa RDC bitashimishije Louise Mushikiwabo.
Ati “Ibyo bintu by’urujijo rero ntabwo Umunyamabanga Mukuru Louise Mushikiwabo yabyishimiye.
Ikindi umuntu yakwibaza niba koko yaba ahawe ikaze, niyo mpamvu yahisemo kohereza umwungirije mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byiza byo guteza imbere urubyiruko rwitabira kiriya gikorwa.
Ibi bitabujije kumvikanisha ko rwose unundi yifuzaga kujyayo ndetse ko imikino ibaho mu mwuka mwiza kuko ni igikorwa cy’ingenzi ku rubyiruko rwo mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa.”
Uretse kuba RDC itarubahirije inzira zikoreshwa mu gutumira Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu gikorwa runaka, IGIHE ifite amakuru yizewe agaragaza ko n’ubundi iki gihugu cyari kimaze iminsi gitegura imyigaragambyo ikomeye muri stade des Martyrs yo kwamagana uruzinduko rwa Mushikiwabo mu gihe cyose yari gukandagiza ikirenge ku butaka bwa RDC.
Impamvu y’iyi myigaragambyo ngo ni uko Louise Mushikiwabo ari Umunyarwanda kandi muri iyi minsi igihugu cyabo kikaba kidacana uwaka n’u Rwanda.
Ni imyigaragambyo byari biteganyijwe ko izakorwa mu buryo busa neza n’ubwakoreshejwe mu kwagamana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, Monusco ziri muri iki gihugu ndetse n’ubwakoreshejwe mu kwamagana Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi kandi bishimangirwa n’uko ku mbuga nkoranyambaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hazenguruka ubutumwa bwamagana uruzinduko rwa Louise Mushikiwabo i Kinshasa.
Hari n’abafashe icyemezo cyo kujya kwigaragambiriza kuri Ambasade y’u Bufaransa, batabwa muri yombi ariko baza kurekurwa nyuma y’igihe gito, bakomeza kuririmba intsinzi.
Oria Vande Weghe yakomeje avuga ko byaba bibabaje niba igihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaraguye mu mutego wo kuvanga ibibazo bya Politike gifite mu nshingano za Louise Mushikiwabo, uyobora OIF umuryango uhuza ibihugu bitandukanye harimo na RDC.
Ati “ Ikintu cyaba kibabaje ni uko haba habayeho kwitiranya ibintu, no kubivanga n’uko ari Umunyarwandakazi, ariko birenze kure kuba umuyobozi wo mu Rwanda, ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kandi ahagarariye ibihugu byose harimo na RDC.”
Ku ruhande rumwe hari abarebera iki kibazo mu ndorerwamo yagutse, bavuga ko kuba Mushikiwabo yafashe icyemezo cyo kutitabira iyi mikino ari ukureba kure kuko bizatuma imikino igenda neza, ntihaboneke icyuho cyo kuyivanga n’ibibazo bya politiki ibihugu by’u Rwanda na RDC bifitanye.
Abo yakamiye bamwimye amata?
Oria Vande Weghe, yabwiye IGIHE ko kuva RDC yatangira gusaba kwakira iyi mikino hari ibihugu byinshi byari byanze ko iki gihugu cyayakira kubera ibibazo by’umutekano byabaye agatereranzamba, ariko Mushikiwabo ayikomeraho.
Oria Vande Weghe akomeza agira ati “ Mu bihe bishize Ibihugu byinshi ntabwo byashakaga ko RDC yakira iyi mikino, bashakaga ko ibera muri Canada, kuva mu ntangiriro RDC isaba kwakira iyi miniko, Mushikiwabo yashyigikiye cyane ubusabe bwayo, ku buryo ubu yakoze ibishoboka byose ngo abakozi ba OIF benshi babe bari i Kinshasa bafashe mu gutegura iyi mikino.”
“Twakoranye na RD Congo kuva bigitangira kugeza n’ubu ngubu abakozi ba Francophonie yose bimuriwe i Kinshasa. Mbese ntibagerageze kuzanamo ikintu cyo kuvuga ngo arateza ikibazo kuko ubundi yifuzaga kujyayo iyo hataba ako kantu k’akajagari mu bijyanye n’ubutumire.”
Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, ubwo yatorerwaga kuyobora Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bisaga 88.
