Umubiri wa Sgt Tabaro waguye wagejejwe mu Rwanda

admin
1 Min Read

Umubiri w’Umusirikare w’u Rwanda uherutse kwicirwa muri Santrafurika, aho yari mu butumwa bwo kugarura amahoro, wagejejwe i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023.

Urubuga rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uyu munsi umubiri w’umusirikare w’u Rwanda wari mu gikorwa cyo kugarura amahoro, Sgt Tabaro Eustache, wagejejwe i Kigali uvuye muri Santrafurika.

Abasirikare ba RDF bayobowe na Maj Gen Ruki Karusisi n’umuryango wa nyakwigendera, ni bo bakiriye mu cyubahiro umubiri w’uwo musirikare, ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Sgt Tabaro Eustache, yari mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Santrafurika (MINUSMA), akaba yaritabye Imana ku itariki 10 Nyakanga 2023, nyuma yo kuraswa n’abitwaje intwaro mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *