Mu gusoza umwaka w’amashuri 2022-2023, abanyeshuri bo muri Kigali Leading Technicial Secondary School bahawe impanuro n’abarezi babo, Ubuyobozi bukuru bw’ikigo n’ababyeyi babo, bose bakaba barabasabye kuzifashisha ubumenyi batahanye bagahanga imirimo itandukanye igamije kuca ubushomeri, bakazatanga imirimo aho kujya kuyisaba.
Ni ibyagarutsweho mu muhango ngarukamwaka wo gusezera ku rubyiruko rw’abanyeshuri baba basoje amasomo yabo, kuri uyu wa gatanu Tariki ya 14 Nyakanga 2023, hagamijwe ahanini kubashimira uburyo bitwaye mu gihe cyose baba maze ku ntebe y’ishuri, bityo babaha ubutumwa bwo kujya kuba ba Ambasaderi beza mu mirimo yose bazakora.

Umuyobozi w’ishuri rya Kigali Leading T S S Tuyizere Alphonse ashimira cyane abasoje amasomo y’imyuga rusange mu ishuri abereye Umuyobozi, baba abo mu myaka ya gatandatu mu mashami atandukanye ndetse n’abize igihe gito Short Corse, uburyo bagiye bagaragaza kenshi ubushake n’umuhate byo kwiga neza, haba mu ishuri no mu gihe cyo kwimenyereza, bakaba basoje bagikomeza kugaragaza ubuhanga buri gutanga icyizere cy’uburyo bazashyira neza mu ikorwa ibyo bize.
Agira ati “ Bimaze kumenyewa nk’umuco, ko mu ntangiriro ya buri mwaka w’amashuri, duha ikaze abanyeshuri bacu tubifuriza kuzatsinda no kwitwara neza mu byo biga.
Iyo rero umwaka usojwe, ababanyeshuri barangije tubakorera ibirori tukabifuriza kuzahirwa mu buzima bushya bagiye kwinjramo tubashishikariza kuzatungwa n’ibyo bize ndetse bakongeraho bakaba ibisubizo aho kuba ibibazo, bityo nabo bagatanga imirimo ubwabo aho kuyisaba.
Bwana Tuyizere, avuga ko abasoje amasomo bitwaye neza, akizera ko no mu kazi bazagaragaza umusaruro ushimishije.
Avuga ko muri uyu mwaka hakozwe byinshi , bakaba baarohereje abanyeshuri 12 kujya kwimenyereza ibyo bize mu ishuri rya Jeet Hospitality and Tourism Management ryo mu Birwa bya Maurice, bari kwitwara neza cyane ko biga banagenerwa agahimbazamusyi. Mu minsi ya vuba ngo hakazoherezwayo abandi umunani.

Umyobozi wa KIGALI LEADING T S S wungirije AHAMED KATAMARA agira inama abasoje amasomo kuzaba abagabo na bagore beza bashyira mu bikorwa ibyo bize mu buryo bukwiriye.
Yabasabye kuzahanga imirimo no kwishakamo ibisubizo cyane ko baba barigishijwe byinshi bigamije kuzabafasha mu buzima bwabo igihe kirekire.
Agia ati “ mu by’ukuri, twavuga ko mujyanye impamba ihagije y’amasomo mwize. Nimugende mwere imbuto kandi muzabe abagabo. Hari bakuru banyu bagiye basoza hano mu byiciro bitandukanye, batangiye kwiteza imbere by’intangarugero, namwe nimugende mubarebereho mukore namwe uko ikwiriye, nibiba ngombwa muzanashyireho akarusho.
Bwana KATAMARA avuga ko Ikigo ahagarariye kimaze kugera kuri byinshi kandi ko cyamaze no kumenyekana muruhando rw’amahanga bikagaragazwa n’ubufatanye bafitanye n’amashuri yo hanze, amahoteli atandukanye yo mu Rwanda n’ibindi bigo bitandukanye.
Avuga ko bagendeye ibyifuzo by’ababyeyi n’abana baturuka kure kandi banyotewe no kwiga kuri Kigali Leading T SS, bateganya ko mu minsi iri imbere ubushobozi uko buzagenda buboneka, hazashyirwaho no kwiga bacumbikira abanyeshuri, bityo bakizera ko ibi bizatuma abava kure, babona uko biga ari benshi kandi mu buryo buboroheye.

Bwana Uwayo Pacifique ni umwarimu muri Kamimuza ya East Afurika ishami ry’amahoteli, wari waje kwifatanya n’ikigo gusezera ku bana basoje amasomo, yishimira cyane amasomo ahatangirwa n’uburyo abana batsinda kandi bakumva vuba ibyo biga, bityo abasaba kujya baza gukomereza amasomo muri Kaminuza yabo kugira ngo biyungure ubumenyi kurushaho.
Uhagarariye inama y’ababyeyi barereshereza kuri Kigali Leading Ndatangabo Alex ashimira cyane ubuyobozi bw’ikigo uburyo bushakira ineza kenshi abana babo barera, bakabashakira aho bimenyerereza ibyo bize, haba mu mahanga cyangwa mu gihugu.

Agira ati “ bayobozi namwe barimu, turabashimira ku uruhare mudahema kugaragaza mugamije ko abana bacu biga neza kandi batsinda kugira ngo kisoko ry’umurimo bazajyaneyo ubumenyi buhagije.”
Bwana Alex avuga ko nk’ababeyi, bari gutenganya agahimbazamusyi ku bariumu b’ikigo kugira ngo bashimirwe umwete n’umurava bagagariza abana babo, bakishimira ko biga ari abahanga ndetse bagasoza bazi neza ibyo bize, ku buryo banagera ku murimo bakarwanirwa n’abakoresha.

Irasubiza Diane Umunyeshuri usoje mu ishami ry’Ubukerarugendo avuga ko yishimiye cyane kuba asoje amasomo akaba agiye kwikorera adashidikanya, kandi ngo yizeye ko mu gihe gikwiriye azaba amaze kubona umusaruro uhagije anatanga akazi kuri benshi.
Kigali Leading Technical Secondary School, ni ishuri riherereye mu Karere ka Nyarugenge, rikaba rimaze kwandika izina kuri byinshi bitewe ahanini n’uburyo abaharangije bakora neza ibyo bize, bikavugwa ko banarangiza baramaze kurambagizwa n’amahoteli n’ibindi bigo binyurwa n’ubumenyi basangana abaharangiza.
Ubuyobozi bw’ikigo bukaba busoza buhamagarira ababyeyi kutazacikanwa n’amahirwe yo kurereshereza muri Kigali Leading T S S, bakaba basabwa kuza kubandikisha muri ibi biruhuko imyanya itarabashirana.















Mporebuke Noel