Gasabo:IMANI PARENTS’ SCHOOL ishusho y’ireme ry’uburezi nyabwo muri BUMBOGO

admin
5 Min Read

Ikigo Imani Parents’School giherereye mu murenge wa Bumbogo Akarere ka Gasabo, Ubuyobozi bwacyo n’abaharerereshereza, bavuga ko ari ikigo cyaje gikenewe ku buryo mu myaka mike kimaze gishinzwe abana b’abahanga bategerejweho kubaka igihugu mu bihe bitaha, bari kwigaragaza ubutitsa aho bajya kwiga hose.

Ni ibyagaratsweho mu muhango wo guha abana basaga 500 biga mu byiciro bitandukanye by’amashuri y’inshuke Nasury,  n’ay’abanza Primary, indangamanota zisoza umwka wa 2023. Abitegura gukora ikizamini cya Leta bakaba bahize umuhigo wo gutsinda 100%, Ibibondo nabyo bisoje umwak wa 3 wo muncuke, bakaba bishimiye ko bakuze bakaba bagiye  kwicara mu ntebe z’abakuru babo.

Pasiteri Misingo Karama Emmanuel Umuyobozi Mukuru

Pasiteri Kanamura Felix Muhirwa Umuyobozi Mukuru ari nawe washinze IMANI PARENTES ‘SCHOOL, avuga ko bashima intera ikigo cyabo kimaze kugeraho bagendeye ahanini ku buryo ikigo cyatangiranye imbaraga nkeya, nyamara muri kino gihe kikaba kimaze kumenyekana mu Rwanda hose cyane ko abana baharangiza bagera mu bigo boherejweho, bakanakomeza gutsinda no kugira ishyaka ridasanzwe.

Agira Ati “ aka gace ka Bumbogo, abana n’ababyeyi bagiraga ikibazo cyo kubona aho bigira hafi, byabasabaga gukora urugendo rwa kure duhitamo kubaruhura,  ishuri rero  ni iryabo ababyeyi n’abana babo ni barigane ari benshi,  batubaze umusaruro tuwubereke cyane ko abana bose basoza umwaka wa gatandatu batsinda 100%.”

Avuga ko ashima cyane ubufatanye bafitanye n’ababyeyi mu guha abana uburere bubakwiriye. Bityo abashishikariza kujya babafasha mu mikoro bacyura mu rugo, anabasaba  kubafasha gukunda gukoresha indimi z’amahanga.

Avuga ko, igifaransa  kigishwa mu mashuri y’inshuke kugeza mu wa gatatu no mu mashuri abanza,  aho bakivanga n’icyongereza kugeza mu mwaka wa gatatu, bagera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu bagakurikirana amasomo mu cyongereza.

Asoza ashimira Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere ireme ry’uburezi kuri buri munyarwanda.

Cyakora asaba ko amashuri yigenga nayo yafashwa kujya abona ibitabo n’imfashanyigisho cyane ko nabo barera igihugu.

Ikindi agasaba by’umwihariko Ubyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali kubatunganyiriza Ruhurura nini  imanuka  ku muhanda ujya ku kigo cyaboku kigo  ikaba ishobora guteza impanuka ku bana cyane ko ihora itenguka buri gihe.

Umuyobozi w’amasomo mri Imani Parents’s School NIWANDINDA Eric,

Umuyobozi w’amasomo mri Imani Parents’s School NIWANDINDA Eric, avuga ko ibanga bakoresha rituma abana babo batsinda, harimo kubafata nk’abana babo, kubafasha gusubiramo amasomo neza no kubaha imyitozo myinshi.

Yizera ko akurikije uburyo bari kwiga neza uyu mwaka bizeye intsinzi kubana bose nabwo cyane ko babateguye bihagije.

Ibyo kuba abana biga neza bishimangirwa kandi  na Madaame Uwamariya Osee urereshereje kuri icyo kigo gihe kirekire abana  be bose bakaba bagenda basimburana kuza kuhiga.

Agira ati “ umwana wanjye wa mbere yaharangirije amashuri abanza ubu akaba ari gutsinda neza muri secondaire ashingiye ku ubwenge yakuye hano.

Mu by’ukuri iki ni ikigo cyiza cyo kwizerwa turahamagarira ababyeyi kuzana abana  ari benshi, cyane ko  abarimu bahigisha bafite impano n’ubuhanga bwo kwigisha,  akarusho bikaba Ubuyobozi bw’ikigo bufata neza abakozi kugirango bigishe,  bafite ishyaka n’ubushake mu byo bakora.”

Kamikazi Dorcas usoje umwaka wa gatandatu ubanza ari uwa mbere, avuga ko arangizanyije imbaraga zo kwinjira mu y’isumbuye, akaba yizera kuzatsinda neza ikzamini cya Leta kandi ngo ishyaka ryamuranze azarikomezanya kugeza asoje Kaminuza.

Ishuri IMANI PARENTS’SCHOOL, ni Ishuri ry’ikitegerezo ryaje rikenewe mu karere ka Gasabo no mu murenge wa Bumbogo muri rusange, cyane ko ryaje rikaba igisubizo cy’abana baburaga aho bigira hafi.

Ryatangiye imirimo yaryo muri 2016, rikaba rifite ibyiciro bitatu by’amashuri y’inshuke, n’ikiciro cy’amashuri abanza kugera mu mwaka wa gatandatu.

Abana bose baharangiza, barangwa no gutsinda ibizamini bya Leta 100% , ariyo mpamvu benshi bakomeje kwifuza kuharereshereza kugira ngo abana babo nabo basangizwe kuri ubwo bumenyi buhahishe.

Abifuza ibindi bisobanuro mwahamagara kuri Tel.0788300462, 0788835185 mugahabwa amakuru yose mwifuza

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *