Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi mukuru wo wo Kwibohora 29 kuri uyu wa 04 Nyakanga 2023, Umurenge wa Kanombe wo Mu Karere ka Kicukiro babyinnye intsinzi banishimira igikombe cy’Imihigo y’Akarere kose baherutse gutsindira.
Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge biyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, nyuma yo gusura no gutaha bimwe mu bikorwa by’Indashiirwa byagizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe Idrissa Nkurunziza, avuga ko kuri iyi Tariki hahimbazwa imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye, uwahagera ngo atahaheruka, nta kabuza byamugora kuhamenya, bitewe ahanini n’amajyambere arambye amaze kuhagera nk’Imihanda, inyubako zigendanye n’ikinyejana n’ibindi.
Agira ati “ Mu by’ukuri kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza imyaka 29 yo Kwibohora, abaturage bo muri Kanombe barishimira iyo Intsinzi, banishimira igikombe cyo kuba aba mbere mu mihigo y’Akarere kacu.
Ni Igikombe babonye cyakora baragiharaniye, bitewe ahanini n’uburyo bakorana imbaraga kenshi bagamije kwishakamo ibisubizo.”
Avuga ko abaturage ubwabo babashije kwiyubakira umuhanda wa Km enye, ukaba waruzuye utwaye asaga Miliyoni 150. Nibo kandi bubatse inzu y’inama y’Umurenge yatwaye asaga Miliyoni 60 byose, bikozwe n’abaturage n’abatanyabikorwa dukomeje gushimira ubwo bwitange.”
Cyakora n’ubwo hakozwe byinshi, avuga ko abaturage bashaka no kwiyubakira ibiro bishya by’uMurenge, ariyo mpamvu asaba Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, kubibafashamo cyane ko inzu izubakwa izaba ari iy’igorofa igeretse.
Avuga ko iyo iza kuba ari isanzwe, abaturage bari kuyubaka mu gihe gito, umwe mu bafatanyabikorwa NGENZI Shiraniro Jean Paul ufite Ikigo gishinzwe amasuku cya AGRUN we ngo yamaze gutanga inkunga ya MIliyoni 5.

Avuga ko Umurengeba wubatswe ugenewe abakozi bane gusa, none hakoreramo 21 ku buryo bisaba ko bamwe bajya gukorea hanze (Terrain) bagasimburana uwagiye none, ejo hakagenda undi hagamije gusaranganya imyanya yo kwicaramo.
Kuri iki kibazo Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine avuga ko mu nama y’umujyi wa Kigali, bemeje ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka harimo n’inyigo y’umushinga w’inyubako y’umurenge wa Kanombe.
Bwana…. avuga ko Umurenge wa Kanombe ushimirwa n’Akarere uburyo ukomeje kwesa imihigo biturutse ahanini ku bufatanye bw’abaturage, Ubuyobozi bwabo n’abafatanyabikorwa bitanga batizigama umunsi ku wundi.

Agira ati “biragoye kubona umuturage wigomwa Miliyoni ze eshatu cyangwa eshanu agambiriye gutunganya ibikorwa remezo, akifuza gukora kugira ngo atange umuganda we.”
Ikindi avuga, ni uburyo mu myaka 10, mu Karere ka Kicukiro hamaze kubakwa Ibirometero bisaga 10 kubufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa, bityo bakaba bagomba gushimirwa.
avuga ko ibyo bitaga ubwigenge bw’u Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi yarinze ishyirwa mu bikorwa, nta gifatika abayoboraga bakoreye u Rwanda bagezeho, nyamara ngo mu gihe cy’Imyaka 29 gusa iterambere rirakataje mu buryo bugaragarira buri wese.
ABATURAGE BISHIMIYE IBYO BAGEZEHO MU MYAKA 29 BIBOHOYE
Habakubaho Hyacenthe, uzwi nka GITEFANO mu runana, ni umuturage wo mu murenge wa Kanombe. Akagari ka Rubirizi.
Yishimira cyane ibyiza umurenge wabo ukomeje kugeraho wesa imihigo, akizera ko bizakomeza cyne ko ari abagabo n’abagore bashyira hamwe.

Agira ati “ ni kenshi twicara tugatekerereza hamwe icyo twakora gifitiye akamaro abaturage n’umurenge wacu muri rusange. Mu minsi mike duherutse kuvumbura isoko y’amazi ahantu, turayitunganya iwacu ubu abantu baravoma amazi meza, byose bitewe no gushyira hamwe.”
Bwana NGENZI Shingiro Jean Paul uhagarariye AGRUN ishinzwe isuku mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, wanagize uruhare rugaragara mu misanzu yo kubaka imihanda na sale y’Akarere.
Avuga ko Umurenge wa Kanombe ari uwabo ko nta wundi wawumenyera ibyiza bitari abaturage bene wo.
Agira ati “ni byiza ko umurenge wacu ukomeza kuza ku isonga tubigizemo uruhare. muri iyi myaka 29 u Rwanda rwageze kuri byinshi byo kwishimirwa na buri wese.
Nyuma y’uko mvuye mu kazi ka Gisirikari nakoraga, nakomeje gutanga umuganda wo kubaka igihugu imbaraga nzishyira mu isuku. Ubu umujyi wacu urakeye, Kanombe irakeye kandi tuzakomeza kuyizamura, ari nayo mpamvu namaze no utanga Miliyoni eshanu zizaherwaho hubakwe ibiro byacu bishya. ndasaba n’abandi babishoboye kubikora kugira ngo Leta izatwunganire,ariko twagaragaje uruhare rwacu.”
Munyaribanje Didace, Ni Umuyobozi w’Umudugudu wa Murindi, avuga ko ibanga umurenge wabo urusha abandi bituma bakomeje kuza ku isonga, ari ugukorera hamwe no kugirana inama muri byose.
Agira ati “birashimishije muri iyi myaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye, hagezweho byinshi muri Kanombe bituma ikomeje kuba amarembo y’isi kuko utakwinjira mu Rwanda utabanje guca muri kanombe, irangwa n’imianda icyeye n’ibindi bikorwa by’amajyambere.”
Avuga ko icyo bashyize imbere mu murenge wabo ari uguhora ku isonga mu mihigo, bityo asaba abayobozi b’imidugudu bagenzi be gukomeza gukora baharanira inyungu z’umuturage, kugira ngo umwaka utaha itariki nk’iyi, hazongere hazamurwe igikombe cy’imihigo.

Bwana Rutayisire watanze ikiganiro cy’Amateke yaranze u Rwanda avuga ko ubudasa u Rwanda rufite imbere y’amahanga, nta handi wabukura kuko ayo mahanga adafite Nyakubahwa Paul Kagame we soko y’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, nyuma y’uko ayoboye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zigahagarika Jenoside , zikimakaza Ubumwe n’ubwiyunge n’Iterambere muri byose.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, avuga ko kuba abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa bituma bagira n’imbaraga zo kubirinda ababyangiza.

Agira ati “ turi kwizihiza imyaka 29 yo kwibohora, kwibohora nyako ni no kwibohora kuri byinshi bishobora kuzitira inyungu z’umuturage nk’ubujiji ubukene, kutagira ibikorwa remezo n’ibindi.
Turashimira ko abaturage b’umujyi wa Kigali bakomeje kugaragaza ubushake bwo kugira uruhare mu bibakorerwa bigaragazwa n’iyi mihanda yatashywe n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye mu mujyi wa Kigali.”
Avuga ko imirenge itarabasha kubaka ibiro bigezweho gahunda yabo ihari kugira ngo nabo byihutishwe.
Ku bireba n’umurenge wa Kanombe, akavuga ko inyigo yawo nirangira n’ibikorwa byo kubaka bizahita bitangira. Yishimira ko abaturage batangiye kwegeranya uruhare rwabo kugira ngo kubaka bizakorwe mu buryo bwihuse.
Umurenge wa Kanombe wizihije Umunsi mukuru wo Kwibohora banishimira igikombe cy’Imihigo, hanatanzwe inzu ebyir z’abaturage batishoboye , hatangwa imashini 15 ku bahoze ari abazunguzayi bikozwe na MTN Rwanda.
E.Niyonkuru
Reba Amafoto na Video












