Abasoje amasomo muri Mother Mary International School Complex bose bamaze kubona imyanya muri za kaminuza mpuzamahanga

admin
7 Min Read

Aya ni amagambo agarukwaho n’Umuyobozi mukuru w’iri shuri mpuzamhanga  rya Cambridge Bwana Rwabigwi Cyprien,  ubwo hatangwaga Impamyabumenyi z’Icyiciro cy’amashuri y’isumbuye A’Level no kwakira abasoje icyiciro rusange O’Level bagiye kwimukira mu kindi cyiciro gishya.

Ni Umuhango wabereye ku kicaro  cy’shuri giherereye I Kibagabaga mu Karere ka Gasabo,  kuri uyu wa Kane Tariki ya 29 Kamena 2023 hatangwa Impamyabumenyi ku basoza ay’isumbuye  no kwakira mu cyiciro gishya A‘Level abasoje icyiciro rusange O‘ Levl, aho bose  bakomeje kugaragaza ubudasa mu bigo byo mu Rwanda, bkagaragazwa n’uburyo abasoje bose  baramaze kubona imyanya muri za Kaminuz zo ku isi,  nyuma y’uko  bamwe mu bazihagarariye basuye Mother Mary bagasanga ari Ntamakemwa, bagasanga rifite abana b’abahanga mu buryo bugagarira buri wese.

Agira ati” abanyeshuri bacu bakomeje kuba Indashyikirwa turabashimira. Abahagarariye za Kaminuza zitandukanye ku isi baradusuye barashima. Mu by’ukuri abanyamahanga bakeneye abana bacu, cyane ko bagaragaza impano n’ubwenge bidasanzwe. Burya yo ubonye  umwana atsinda ikizamini cyateguriwe mu Bwongereza agatsinda kuri 95%, akuzuza mu cyongereza, Ubumenyamuntu, Ubutabire, Amateka, Indimi n’ibindi,  nta kabuza uwo ari  we wese yamwakira muri Kaminuza ye, bityo agakomeza kumubyaza umusaruro muri  ubwo bumenyi bumwihishemo. Ibyo nibyo rero  biranga aba bana turera, kandi  mu bihe byose.

Umuyobozi mukuru wa Mother Mary Rwabigwi Cyprien yishimanye n’abanyeshuri be

Bwana Rwabigwi avuga ko mu gukomeza kugaragaza ubudasa, mu minsi ishize ngo bahawe igihembo  nk’ikigo cy’Indashyikirwa gifite abanyeshuri batanga icyizere kirambye, mu bana bo mihe biri imbere “Next Generation”.

 Avuga ko ari ibyo kwishimira  kuba ibyo bakora bibonwa n’abanyarwanda bose,  n’amahanga nayo akaba akomeje gukorana neza n’Ishuri, bikagaragazwa n’uburyo abasoje bamaze kubona imyanya muri Kaminuza zabo.

Ashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abamufasha bakomeje  guteza imbere uburezi bw’u Rwanda hubakwa mashuri menshi yigisha ibigendanye n’imirimo ifasha abayasoje kwihangira imirimo.

Ashima kandi uburyo amashuri Mpuzamahanga nayo yemererwa neza gukorera mu Rwanda, na cyane ko nayo aba agamije kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana b’u Rwanda muri rusange.

This image has an empty alt attribute; its file name is 78477519-7ef6-4794-88db-6ee6ae21ba70-1024x682.jpg
Abanyeshuri bishimiye gusoza amasomo neza

Kimwe n’ibindi byiciro bimaze iminsi bisoza umwaka wabyo wo kwiga wa 2022-2023, baba abo mu Kiburamwaka n’umwaka wa gatandatu ubanza, Umuyobozi Mukuru w’ikigo ashima ubufatanyee bw’ababyeyi n’Ikigo, bityo akabasaba gukomeza gushyiramo imbaraga, ari nako batoza abana uburere bwiza.

Asoza avuga ko Ababyeyi bose   bakomeza kwamdikisha abana babo imyanya itarashira, by’umwihariko abazajyana abana babo kwiga i Gahanga baturuka mu gace ka Rebero, Nyanza, Kicukiro, Kagarama, Niboyi, Bugesera n’ahandi  bakaba ngo bagomba kubikora vuba cyane ko ishuri riba rigenewe abana batarenze 25.

Abana basoje   umwaka wa gatandu,  bagaraje akanyamuneza ko kuba barize ku kigo cyabahaye ubumenyi n’uburere bwiza.

UWAMUNGU DYLAN, arangije mu cyiciro rusange, avuga ko ari ibintu by’agaciro kenshi kuba ari kwiga mu ishuri rikomeye nka Mother Mary, rirera abana b’abahanga.

UWAMUNGU Dylan arangije ikiciro rusange

Agira ati “ ikigo cyacu gikomeje gukataza mu bumenyi. Turi kugera ikirenge mu cya bakuru bacu bagiye basoza amasomo, bakaba bari muri za Kaminuza no mu mirimo itandukanye mu ihugu byo ku isi.

Ku ruhande rwanjye nahawe igihembo nk’umunyeshuri wagaragaje gukurikirana neza amasomo no kuyatsinda.  Niteguye kuzakorera igihugu cyanjye mpereye mu  ntuyemo, cyane ko numva nshaka kuzakora ibifitiye abaturagr  akamaro, byose nkazabieraho mbikesha ubwenge ndi kuvoma kuri iki kigo cyacu dukunda.”

abihurizaho kandi na mushiki we barangizanyije icyiciro rusange NKUNDABAGENZI, uvuga ko yiteguye gukomeza kwigana umurava no mu kndi kiciro agiyemo kugira ngo akomeze atsinde uko bikwiriye.

NKUNDABAGENZI, umwe mu banyeshuri barangije ikiciro rusange

Kimwe na mugenzi waboTONNY NDEKWE, usoje umwaka wa gatandatu, avuga ko yatsinze neza, akaba yiteguye gukomereza amasomo ye muri Kaminuza i Burayi hamwe  na bagenzi be barangizanyije.

Tonny NDEKWE asoje amashuri y’isumbuye

Agira ati “ndishimye cyane.  Nshoje  neza amasomo  kuri iki  cy’abahanga bo mu ngeri zitandukanye.

Ndizera ntashidikanya ko amasomo ya Kaminuza nayo nzayatsinda neza cyane ko hano mpakuye impamba ihagije.

Ni muri urwo rwego Nsaba ababyeyi banyotewe n’ireme ry’uburezi ku bana babo, kubazana  muri Mother Mary,  kugira ngo nabo basangizwe kubyiza bihari, bazahasanga abarimu  b’abahangabazabafasha muri byose.

Uretse abanyeshuri, ababyeyi baharereshereza bakomeje kuvuga ibigwi iki kigo cyujuje Indangagaciro zose z’uburezi bubereye abanyarwanda.

Bwana INNOCENT UWIZEYE, afite abana batatu bize Mother Mary,  umwe ari muri Kaminunza Mu Bwongereza, abandi babiri barakiga kandi ngo ni abahanga mu buryo bushimishije, ariyo mpamvu asaba abyeyi bagenzi be, kugana Mother Mary ku isoko y’uburezi buhamye nkuko byemezwa n’abahiga n’abaharangiza bose.

INNOCENT UWIZEYE, mu bana be batatu bahize umwe ari muri kaminuza yo mu Ubwongereza

Yunganirwa na Madame MADO NDEKWE,ufite umwana uharangije umwaka wa 6 w’amashuri y’isubuye, wahatangiye ari agahinja cy’imyaka ibiri n’igice arahakurira none agiye muri kaminuza.

Agira ati “ mu gihe u Rwanda ruri gukataza rushyira imbere ireme ry’uburezi kandi bugezweho, muri  Moteher Mory babigezeho mu buryo bwuzuye.  Iyo urebye uburyo abana bose batsinda kandi bakajya muri za kaminuza zikomeye ku isi, byerekana abahanga igihugu kizaba gifite mu bihe biri imbere.

MADO NDEKWE, umwana we yahatangiriye ikiburamwaka, aharangirije ay’isumbuye

Turashia ubuyobozi bw’iki kigo, umuhate bukoresha kugira ngo abana bige neza kandi batsinde. Natwe ababyeyi tuzakomeza kubaba hafi nibakomere tubari hafi.”

Nawe asaba ababyei bashobora kuba batarandikisha abana,  kubikora vuba, cyane ko yabonye mu minsi yo gutangira amasomo ari bwo baza ari benshi bamwe bakaburamo imyanya.

Ikigo Mother Mary International School Complex gikomeje kwesa imihigo mu gutsindisha abana bose basoje amasomo, ni iko Mpuzamahanga kigisha mu buryo bwa Cambredge.

kimaze imyaka 17 kirerera u Rwanda, abakigaho n’abakireresherezaho bakomeje  kukivuga imyato no gukangurira ababyeyi kukigana ari benshi,  kugira ngo abana babo nabo mu minsi mike, babe babarirwa mu bahanga bo mu bihe biri imbere, nkuko babiherewe igihembo na Leta kigaragaza ikigo gifite abanyeshuri batanga icyizere cy’ejo hazaza mu burezi bw’u Rwanda “Next Generation”.

Reba video

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *