Minisitiri w’Intebe yashimye umubano w’u Rwanda na EU

admin
1 Min Read

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimye imikoranire y’urwego rw’abikorera mu Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) ku bikorwa by’ishoramari birimo kugira uruhare mu gutanga imirimo mu Rwanda.

Aha harimo ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, ubwikorezi, ubucuruzi bw’imiti n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko hari ibigo bikomeye byo mu Burayi byashoye imari mu Rwanda birimo Volkswagen, ikigo cya Africa improved foods na BioNTech.

Ibi yabitangarije mu nama y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi yiswe EU-Rwanda Business Forum iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi avuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku rwego rw’Isi kikaba igihugu cyakira abakigana ku buryo abifuza gushora imari yabo mu masaha atandatu gusa umushoramari aba afunguye ikigo cy’ubucuruzi.

Iri huriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi ryitabiriwe n’Abanyarwanda bakora ubucuruzi mu bihugu by’u Burayi, abashoramari bo mu bihugu by’ u Burayi bakorera mu Rwanda n’abifuza gushora imari mu Rwanda ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe  Dr. Edouard Ngirente arikumwe na Ambassador Belén Calvo Uyarra uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda ndetse na Clare Akamanzi Umyobozi wa RDB. Photo: RDB

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *