Kirehe: Bikomeje kuba urujijo ibya Mukeshimana Julienne wafungishijwe n’uwari ugiye kumwica

admin
6 Min Read

Mukeshimana Julienne wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Murindi umaze iminsi atabarizwa n’abaturage ko yafunzwe azira amaherere nyuma yo guhushwa inyundo mu mutwe n’umugabo we akaba ariwe ufungwa, biravugwa ko ahejejwe muri Kasho azira akagambane ku mugabo we Ntakaziraho Daniyeri wamuteje abayobozi na Polisi ngo bamumwumvishirize.

Kuwa 19 Kamena 2023, nibwo ikinyakamakuru IGISABO cyasohoye inkuru y’uyu Mukeshimana Julienne baturage bavuga ko  yahohotewe n’umugabo we Ntakaziraho Daniel washatse kumwicisha inyundo, yakwikingirana ahunga umugabo agakuraho urugi rwamukomeretsa Polisi ikajya gufunga umugore bivuye ku bucuti umugabo afitanye n’abayobozi bo muri ako gace.

Ntakaziraho Daniel uvugwaho gukubita inyundo umugore we Mukeshimana akanamufungisha

Amakuru agera ku kinyamakuru IGISABO ni avuga ko Mukeshimana kuva kuwa 17 Kamena, akomeje gufungirwa ubusa muri Kasho ya RIB, ashinjwa ko yakubise umugabo we, mu gihe bivugwa ko ariwe wari ugiye gukubitwa inyundo, Imana igakinga ukuboko.

Amakuru avuga ko ubwo itangazamakuru ryavaga kureba akarengane bavugaga kakorewe uwo Mukeshimana ngo wari ugiye kwicwa n’umugabo we agahita afungwa aho yarenganuwe, mu minsi itatu yari amaze muri Kasho ngo yari atarabazwa na RIB, maze Umugenzacyaha w’umurenge n’umuyobozi wa stasiyo ya Polisi bakaba ngo baraje kumuhatira kwemera ko yakubise umugabo we kugira ngo babashe kumufungura.

Mukeshimana Julienne umaze iminsi muri kasho azira ubusa

Umwe mu baturage wahise atanga amakuru agasaba kutamutangaza, agira ati “Mukeshimana akomeje gufungirwa ubusa nyuma yo kurokoka inyundo y’umugabo we agatwarwa na Polisi.

Twamenye ko bari kumuhatira kwemera ko yakubise umugabo kugira ngo bamufungure. Ntabwo twumva na gato iri totezwa riri gukorerwa uriya mubyeyi ufungiye ubusa.

AMASHUSHO AGENDANYE N’INKURU:

Tuzi neza ko azira ubucuti umugabo we afitanye n’abayobozi bo mu murenge na Polisi bamukingira ikibaba igihe cyose yakubitiwe ntatabarwe none bakaba bari kumwumvisha nk’uko umugabo yabibasabye ngo nibamumwumvishirize ashire agasuzuguro.”

Bene gutanga makuru bavuga ko batumva na gato icyo umuturanyi wabo azira.

Bakomeza bavuga ko gutotezwa kwa Mukeshimana atari ibya none kubera ko umugabo we ngo amuhoza ku nkeke, amukubita, akamwicisha inzara, akamuheza mu mitungo yose y’urugo byose yabiregera RIB, Polisi n’umurenge ntibagire icyo bamufasha none ngo aheze muri Kasho azira ubucuti umugabo we afitanye n’abayobozi.

Bavuga ko batumva  na gato uburyo umugabo yakubita umugore inyundo aho gufungwa bagafunga umugore, ariyo mpamvu batakambira inzego zibifitiye ububasha kurenganura Mukeshimana uri kuzira ubusa.

Umunyambanga Nshingwabikora w’umurenge wa Nasho Nsengimana Emmanuel abazwa aho baba bageze bakurikirana ikibazo cya Mukeshimana ngo arenganurwe, avuga ko bategereje umwanzuro w’ubugenzacyaha.

Gitifu w’umurenge wa Nasho Nsengimana Emmanuel ntiyemera ko Mukeshimana yatotejwe

Agira ati “Ntabwo twashyigikira ko umuntu ahohoterwa kandi uwo mugore nta n’uwamuteye ubwoba aho afungiye. Ubugenzacyaha buri genga reka dutegereze umwanzuro.”

Abajijwe nk’umuyobozi wegereye abaturage icyo abona Mukeshimana afungiye kandi ibyo gukomeretsa umugabo, amafoto umunyamakuru yafotoye yegeranye na Ntakaziraho, ikanatangazwa hose nta nahamwe hagaragarara igikomere, Gitifu ntacyo yashatse kubisubizaho, gusa akavuga ko ubugenzacyaha aribwo buzatanga ukuri.

Ibyo Umunyamabanga nshingwabikorwa avuga, abihuriraho n’Umuyobozi we Bwana Bruno Rangira, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, uvuga ko ikibazo cya Mukeshimana bagikurikiranye, bakaba bizeye ko Ubugenzacyaha buzagiha umurongo.

Kirehe: Meya Rangira yibukije abaturage kwirinda ibikorwa bibi mu gihe cyo  kwibuka – MUHAZIYACU
Umuyobozi wa Karere ka Kirehe Bruno Rangira yizeye ko ubugenzacyaha buzagaragaza ukuri

Agira ati “Ni amakimbirana yo mu ngo, twamenye ko umugore akurikiranweho gukubita umugabo we. Ubwo inzego z’ibishinzwe ziri gukurikirana ikibazo bizatuma tumenya ukuri noneho urengana arenganurwe.

Abajijwe igituma hafunzwe umugore kandi bivugwa na benshi ko umugabo ariwe wazanye inyundo ashaka kumwica, avuga ko byanze bikunze ubugenzacyaha buzatanga umwanzuro ku makuru rwaba ruri gukurikirana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba SP Hamdun Twizeyimana n’ubwo yari yijeje ikinyamakuru IGISABO ko agiye gukurikirana akazatubwira niba mu ifatwa rya Mukeshimana nta karengane karimo cyane ko bavugaga ko Polisi ariyo yamujyanye, avuga ko ntacyo yatangaza ari ukubaza RIB.

SP Hamdun Twizeyimana avuga ko ntacyo yatangaza ku ifungwa rya Mukeshimana

Agira ati “Poliisi ntifunga, ifata umuntu ikamushyikiriza RIB nimube ari yo mubaza.

Ubwo twahamagaraga Umuvugizi wa RIB Dr Thierry Murangira ngo atubwire kuri iki kibazo, ntiyabashije kwitaba.

Mu butumwa bugufi yandikiwe, yabajijwe niba koko ufunzwe yaramaze iminsi 3 atarabwirwa icyo aregwa ndetse agahatirwa na RIB n’uhagarariye polisi kwemera ko yakubise umugabo kugira ngo akunde afungurwe. Nawe asubiza mu magambo make ko agiye kubikurikirana.

EXCLUSIVE: Umusore n'umukobwa bari bafite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu  BARAFUNZWE – Umuseke
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry

Ikibazo cya Mukeshimana Julienne watabarijwe ko yafunzwe azira ubusa cyane ko ariwe wari ugiye gukubitwa inyundo n’umugabo we, cyagombye gukurikiranirwa hafi  n’ababishinzwe urengana akarenganurwa, cyane ko bivugwa ko ari amakimbirane amaze igihe mu muryango wabo, umugore ngo yakomeje kwiyambaza ubuyobozi ntiyarenganurwa kugeza ubwo afunzwe atazi icyo azira.

  Umwanditsi: NGIRINSHUTI Christian

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *