Ni ibyabereye mu Karere ka Kirehe Umurenge wa Nasho, Akagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Murindi, mu ijoro ryo kuwa 17 Kamena 2023, aho umugabo Ntakaziraho Daniel, bivugwa ko amaze igihe atoteza umugore we Mukeshimana Julienne, yafashe inyundo ngo amwase mu mutwe amwice, ahungira mu cyumba arakinga, umugabo yica urugi ashaka kumusangayo rumukomeretsa gato ku gahanga, uhagarariye Polisi muri uwo murenge ahita ajya gufunga uwo mugore.
Bene gutanga amakuru bagahamya ko ari akagambane kakozwe ngo umugore afungwe bitewe ahanini n’ubucuti nyiri ugushaka kwica afitanye n’abayobozi bo muri ako gace barimo n’uhagaraye Polisi mu murenge.
UKO IKIBAZO GITEYE
Uyu muryango uri kurangwamo amakimbirane ashobora no gukururira umugore Mukeshimana urupfu inzego zibishinzwe zidatabaye, abaturanyi bavugwa ko barwaje umwana indwara igihe kirekire nyamara aza kuvurwa n’umwe mu bavuzi gakondo ubifitemo uburambe aza gukira neza akomeza amasomo ye nk’abandi.
Kubere ko nyiri ukuvura ngo asanzwe ari n’umunyamasengesho byatumye rimwe na rimwe nyina w’umwana ajya kwifatanya n’abandi gushima Imana.
Ntakaziraho Daniel bikavugwa ko yagezeho abuza umugore gukomeza kujya gusengera aho hantu, avuga ko badahuje ubwoko, atari abizerwa nk’abantu ngo baturutse hanze ndetse ngo akavuga ko n’umugore we yamwibeshyeho kuba ari umunya Gisaka nawe atakimufitiye icyizere.
AMASHUSHO AGENDANYE N’INKURU:
Abaturanyi bakavuga ko amakimbirane yatangiye muri ubwo buryo, umugore akarega umugabo we ingengabitekerezo, nyamara ubuyobozi yisunze ntibubihe agaciro, bigatuma ahora akubitwa ntatabarwe.
Madame MUKESHIMANA umuturanyi wa hafi w’uyu muryango banasengera hamwe agira ati “Uyu mugabo Daniyeri ahoza umugore we ku nkeke, kandi arangwa n’ingengabitekerezo y’ivangura. Ntitwumva impamvu ubuyobozi bukomeje gukingira ikibaba umuntu uri gushaka kwica umugore we, ahubwo akaba igitambo.

Uyu Mukeshimana uzi neza iby’abaturanyi be, avuga ko Ntakaziraho mu kwezi kwa kane yanze kwifatanya n’abandi bacuruzi mu gikorwa cyo gutegura Kwibuka 29 akinga amazu ahasiga abazamu aragenda, umuryango we awicisha inzara, ahindukiye ubuyobozi bw’Umurenge, Polisi na RIB ntibabimubaza kandi bari bararegewe.
Ku bigendanye no kuba Mukeshimana Julienne afunze, umuturanyi we avuga ko bitumvikana na gatoya, kuba barashatse kumwica avuye gusura musaza we, yari amaze yo umunsi umwe, mu gihe umugabo yamaze hafi ukwezi yarahunze urugo, yaza abayobozi ntibamubaze iyo yari yarazimiriye kandi bararegewe.
Agira ati “Turifuza ko umuturanyi wacu afungurwa agasanga abana, hagakorwa anketi ku ngengabitekerezo y’urwango iri mu mugabo we, byaba ngombwa bakaganirizwa bakagirwa inama yo kubana mu mahoro.”
Ntakaziraho Daniyeri ushinjwa gushaka kwica umugore akitanguranywa akamufungisha, ahakana ibyo ashinjwa byose.
Avuga ko ibiri kuba ari akagambane agirirwa n’abanyamasengesho basengana n’umugore we.
Agira ati “umugore twari tubanye neza, ariko abo basengana baramushuka bakamubwira kunyanga ku buryo nanjye byamaze kundenga nkaba narigeze no guhunga urugo.”

Abajijwe iby’inyundo yari agiye kumukubita Imana igakinga ukuboko agahitamo kwitanguranwa, afungisha uwo yari agiye kwica arabiahkana, akavuga ko umugore ariwe wazanye inkoni akamukubita.
Abajijwe iby’ubucuti afitanye n’abayobozi byatumye banamufasha gufunga umugore bizwi neza ko arengana, nabyo arabihakana akavuga ko nta n’umuyobozi ajya avugana nawe
Uyu Ntakaziraho ahakana ibi byose, mu gihe nyamara ashinjwa na benshi, ko agenda yigamba ko nta wa mushobora, akaba ngo agomba kumvisha umugore kugeza ubwo aretse kujya gusenga mu bantu baturutse hanze y’igihugu.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho Emmanuel Nsengimana, ahakana ibivugwa ko baba bakingira ikibaba Ntakaziraho Daniel.
Avuga ko ahubwo bene gushyamirana babarirwa mu miryango 34 bafite bizwi neza ko ibana mu makimbirane mu murenge ayoboye.
Agira ati “Ni umuryango uhora mu mahane n’intonganya twawugiriye inama kenshi ndetse nabo mu miryago yabo bashyiraho akabo.”
Abajijwe impamvu bafunze umugore wari ugiye kwicwa aho gufunga umugabo, avuga ko batabajwe n’umugabo wavugaga ko akubiswe n’umugore, Ubugenzacyaha ngo buri kubikurikirana umwanzuro uzafatwa bakazawumenya.
Abajijwe niba mbere yo gufata umugore barabanje gukora anketi kugira ngo badahohotera uwari ugiye kwicwa, avuga ko bakiriye uwareze gusa.
N’ubwo bwose uyu muyobozi avuga ko bakiriye ikirego cy’uwakubiswe, ikinyamakuru igisabo ubwo cyageraga mu muryango wa Ntakaziraho cyasanze nta gikomere na gito afite, uretse akantu kari ku gahanga gasa no gusharaturwa n’urwara, ibivugwa ko ari urugi rwamukozeho ari gushaka kujya kwica umugore we, aho yafashwe Comanda wa Polisi S/SGT Ruziraguhunga akaza agatwara umugore.

Abatanze makuru bose bagashinja uyu mupolisi kuba afitanye ubucuti bwihariye na nyiri ugufungisha umugore, aho yivugira ko ashaka kumvisha umugore usuzugura umugabo we.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba SP Hamdun Twagirayezu, avuga ko iby’ifungwa ry’uyu mugore wari ugiye gukubitwa inyundo ntacyo arabimenyaho

yabwiye ikinyamakuru igisabo ko agiye kubikurikirana akagira icyo atangaza. Yongeye guhamagarwa avuga ko Umupolisi uyobora Stasiyo ifunze uwo mugore ntacyo aramubwira kugeza ubwo hasohoka iyi nkuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bruno Rangira ubwo yahamagarwaga n’umunyamakuru ngo agire icyo vuga ku makimbirane akomeje kuvugwa mu miryango mu Karere ayoboye, ntiyabashije kugira icyo atangaza, kuko yavuze ko ari mu nama.

Muri rusange abaganiriye n’ikinyamakuru igisabo hafi ya bose, basaba abayobozi bo mu ngeri zitandukanye kureka kwirengagiza nkana gukurikirana ikibazo cy’amakimbirane arangwa mu ngo muri kino gihe, bikaba bimaze gufata intera ndende.
Bashinja cyane ubuyobozi bw’Umurenge wa Nasho kwigira ntibindeba ku kibazo cya Mukeshimaan Jeanine wahohotewe n’umugabo usanzwe ngo unarangwa n’ingabitekerezo y’urwango no gutoteza umugore, aho kumufata bagafunga umugore.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’zindi nzego bireba barasabwa n’abaturage muri rusange, gukurikiranira hafi iki kibazo cy’amakimbirane akururwa na Ntakaziraho maraso atarameneka nkuko biherutse kuba mu gace kegereye Nasho ka Kabare, aho umugabo aherutse kwica abana be batatu n’umugore none Ntakaziraho akaba ngo gukingirwa ikibaba n’abakamuryoje ibikorwa bye bigayitse.


Ubwanditsi