Gisagara : Umuryango wasohowe mu nzu nyuma yo guterezwa cyamunara mu ibanga uri gutabaza

admin
10 Min Read

Umuturage witwa Nyabyenda yohani wo mu murenge wa Ndora, Akagari ka Mukanda, Umudugudu wa Nyarunyinya,  aratabaza abashinzwe  kurenganura abantu,  kumufasha mu kibazo yagize cyo gusohorwa mu nzu n’umutungo we byatejwe cyamunara mu ibanga, mu gihe yari yarajuririye urubanza  rwaraciwe n’Abunzi mu buryo bw’ikimenyane n’icyenewabo.

Kuwa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2023,  nibwo Umuhesha w’inkiko w’umwuga Isaac Mbanjineza aherekejwe na Polisi ngo binjiye mu rugo rwa  Nyabyenda Yohani utuye mu mudugudu wa Nyarunyinya,  Akagari ka Mukanda, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara ngo bahatira insoresore zigenderaga,  gusohora ku ngufu ibikoresho byose byo nzu ya Nyabenda na Mujyanama yagurishije ikibanza.

Bivugwa ko bahise bashyiraho ingufuri, abana bavuye ku ishuri babura aho barara, umuryango wose uri kurara hanze, mu gihe  bene gusohorwa,  bavuga ko batigeze babimenyeshwa.

Bavuga ko  babona umutungo wabo  waragambaniwe n’Ubuyobozi bw’umurenge n’Akagari, cyane ko cyamunara yabaye mu ibanga hagamijwe indonke.

Imvo n’Imvano y’Akarengane ka Nyabyenda Yohani wasohowe mu nzu uri kurara hanze n’Urubyaro

Nyabyenda Yohani ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, avuga ko yapatanye Moto n’uwitwa Hitayezu Emmanuel igihe cy’imyaka 2.

Avuga ko yagombaga kuzamwishyura Miliyoni 2  Moto akabona kuyegukana. Ku girango habeho kwizerana Nyabyenda ngo yahaye Hitayezu ingwate y’inzu atuyemo.

Nyabyenda avuga ko yagiye yishyura neza amafaranga mu byiciro bitandukanye uko yayinjizaga.

Cyakora ubwo yari amaze ngo  kwishyura ibihumbi 650(650,000)  yaje gukora impanuka amara igihe atabona ubwishyu,  ibyatumye Hitayezu aza kujyana Moto ye ayiha undi mu motari, bityo Nyabyenda yumva ko birangiye cyane ko hari ibihumbi 650 bihwanye n’igihe yarayimaranye yari yaramaze guha nyiri ubwite, hahise ngo haziramo Covid 19 imirimo irahagarara, Moto  yari yarayifashe  muri 2018.

Agira ati “ n’ubwo nibeshyaga ko namaze kwishyura ahwanye n’igihe nayimaranye Hitayezu akajyana  Moto ye,  natunguwe no kubona mpamagarwa  n’Abunzi b’Akagari, bavuga ko nanze kwishyura uwo twagiranye amasezerano.

Naritabye nsobanura uko byagenze n’uburwayi nahuye nabwo, mbabwira amafaranga namwishyuye ndetse ko na Moto yayihaye abandi, ubwo  banzura ko ntsinze ko nta cyo nakagombye kubazwa kindi.”

Nyabyenda Yohani wirukanwe mu nzu ye n’umuryango we

Nyabyenda avuga ko Hitayezu atanyuzwe ahita agana abunzi bo ku murenge barimo na mukuru we,  maze banzura ko atsinzwe kandi ko agomba kwishyura ibihumbi 800 bahita   banatezaho kashe mpuruza, ibyaboroheye ngo gushaka Umuhesha w’inkiko wo guteza cyamunara, abikora ngo atesheje agaciro ka mazu n’ikibanza byabarirwaga Miliyoni 7 abigenera miliyoni imwe n’igice.

Umuryango wa Nyabyenda wahise ujurira, barega uwo muhesha w’inkiko, urubanza rukaba ngo rwakagombye kuburanishwa muri Kamena  2023.

 Hitayezu ngo abifashijwemo n’Umuyobozi bw’Akagari n’Uw’umurenge hashatswe undi muhesha w’inkiko wagurishije ahantu he mu ibanga, anashaka icyangombwa cy’ubutaka gishya, ariho bahereye kuwa 30 Gicurasi,  baza gusohora umuryango wa Nyabyenda bakaba bari hanze kugeza na n’ubu  abana batarabasha kujya ku ishuri.

Nyabyenda avuga ko  biyambaje ubuyobozi bw’umurenge  burabatererana ngo nta cyo bubiziho, mu gihe igikorwa cyo kubasohora cyari gihagarariwe n’umunyamabana Nshigwabikorwa w’Akagari Mutuganyi Marc.

Inzu Nyirayo avuga ko ihagaze nibura miliyoni 7 yaguzwe miliyoni 1,5 muri cyamunara bivugwa ko yakozwe rwihishwa

Abaturage barakajwe n’akarengane kakorewe Nyabyenda n’umuryango we

Abaturage bose baturanye na Nyabyenda,  bahamya ko habayeho akarengane kubona umuntu aterezwa  cyamunara atabizi,  byongeye hari hakaba  n’ubujurire butambamira ibyemezo by’abunzi,   umuhesha w’inkiko akaza kugurisha mu ibanga nk’umujura.

Uwitwa Yvonne, avuga ko atiyumvisha uburyo umugabo wishyuwe amafaranga ibihumbi 650 , akajyana na Moto ye  yahindukira akifuza kurega no kurenganya umuziranenge wari waranakoze impanuka.

Agira ati “ ibi byose ni Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagari bubyihishe inyuma ku nyungu babifitemo. Iyi nzu yagurishijwe nta muntu ubizi iteshwa agaciro. Ni gute Gitifu yazana abapolisi ngo basohore abantu kandi batarategujwe ? None se niba  baraterejwe cyamunara batabizi, Gitifu akazana Polisi, Nyabyenda yabaza Umurenge ukavuga ko utabizi, murumva ari nde  warenganura uyu muryango uri mukangaratete koko ?”

Umwe mu ba Motari wirinze gutangaza amazina ye, avuga ko Nyabyenda yarenganyijwe n’Abunzi kubera ko nawe ajya apatana Moto kenshi.

Avuga ko  iyo utumvikanye na nyirayo akayijyana,  nta kindi ubundi muba mu gihuriyeho,  ya masezerano y’ingwate aba asheshwe.

Agira ati “ Hitayezu yirenganya Nyabyenda yarishyuwe ajyana na Moto ye,  abari kuyikoresha turabazi turakorana. Mu by’ukuri uretse uburiganya aramwishyuza iki ? Turifuza ko inzego zisumbuye zakwinjira muri iki kibazo,  bakarenganura uyu muryango uri kujugunywa hanze urengana.”

Hitayezu wapatanishije Moto abivugaho iki ?

Hitayezu Emmanuel bivugwa ko  ari we wihishe inyuma y’igurishwa ry’umutungo wa Nyabyenda, avuga ko Nyabyenda yatinze kumwishyura amafaranga abunzi bamutegetse.

Agira ati “ Nyabyenda namuhaye Moto ntakore akazi, ahubwo akayihera abandi ndetse hari n’imisoro ya RRA atishyuye,  ariyo mpamvu natwaye Moto nkayiha abandi.”

Ahakana cyane ko nta muvandimwe agira mu bunzi bo ku Murenge, gusa yirinda kugira icyo avuga ku rubanza yari yatsinzwe mu bunzi b’Akagari.

Abajijwe amafaranga yagurishije kwa Nyabyenda avuga ko atayazi, abajijwe ayo yishyuwe nabwo avuga ko atarayabona.

Abajijwe impamvu  Nyabyenda yasohorwa, kandi nawe ubwe atazi amafaranga yagurishijwe niba byaba bitarimo amanyanga, avuga ko byabazwa uwaguze n’umuhesha w’inkiko.

Uwitwa Mujyanama Alexis,  avuga ko yaguze ikibanza na Nyabyenda yubaka mo inzu acururizamo,  cyakora bakaba  batarakora ihererekanya bubasha (Mutation). Gusa ngo yatunguwe no kubona Gitifu  azana Polisi n’uwo bavuga   yahaguze,  basabwa gusohora ibirimo byose atabarwa n’uko yabahaye ibihumbi 100 ngo babe bamugiriye ikigongwe.

Iki ni ikibazo cyateye uburakari abaturage baturanye na Nyabyenda bavuga ko ntako atagize ngo atabaze Ubuyobozi bw’Umurenge bukamwihorera,  kugeza n’ubwo Gitifu Mutuganyi Marc w’Akagari azanye  Umuhesha w’inkiko utazwi  wanagurishije rwihishwa,  bakamenesha  umuryango wa Nyabyenda.

Ubwo Nyabyenda yasohorwaga mu nzu Abaturage barumiwe

Umunyamabanga nshigwabikorwa  w’Umurenge wa Ndora Bwana Theogene Nsanzimana, avuga ko nta karegane abona Nyabyenda yakorewe,  ibyakozwe byose ngo byari ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.

Agira ati “ ntacyo twakora ngo dutambamire ibyemezo by’inkiko niba byaranzuwe ko Nyabyenda yishyura ntabashe kwishyura agomba guterezwa ibye kugira ngo ubwishyu buboneke.”

Abajijwe icyo bakoze nk’Abayobozi, kugira ngo bumvikanishe impande zombi be gutesha agaciro umutungo wa miliyoni 7 ngo ushyirwe kuri imwe , avuga ko ibyakozwe n’abagenagaciro ntacyo yakongeraho.

Abajijwe ibivugwa ko harimo akagambane ka Mukuru wa Hitayezu uri mu bunzi baciye urubanza mu bujurire kandi yari yatsinzwe mu Kagari, Gitifu avuga ko atari byo, kubwe ngo byaciye mu mucyo.

Abajijwe icyo bagomba gufasha umuryango wasohowe mu buryo  bw’akarengane , avuga ko bazafashwa nk’abandi bakene kubakirwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukande ushinjwa kwakira amafaranga ibihumbi ijana  nta nyemezabwishyu, ari nawe wayoboye igikorwa cyo gusohora Nyabyenda mu nzu, avuga ko ntayo yakiriye ko yahawe uwaguze inzu , atakambiwe  n’uwaguze na Nyabyenda  ikibanza ngo badasohora ibintu bye.

Abaturage bashinja bikomeye ubuyobozi bw’umurenge buyobowe na Nsanzimana Theogene, kuba n’ubusanzwe ngo batajya bakemura ibibazo by’abaturage.

 Bavuga ko iyo baza kuba ari abayobozi bumva abaturage,  Nyabyenda  atari kurengangana kariya kageni.

 Bityo bagasaba inzego zibakuriye gushishoza bakareba uburyo urengana yarenganurwa.

Abaturanyi ba Nyabyenda bababajwe n’ibyakorewe Nyabyenda

Umuvugizi wa polisi  mu Ntara y’Amajyepfo abivugaho iki ?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Polisi kuba yaraherekeje ubuyobozi,  bitavuga ko ariyo yasohoye umuturage mu nzu,  icyo bakora  ngo ni ukubahiriza amategeko.

Agira ati “ ibindi mwabibaza abanyamategeko twe tujyayo tugiye kubahiriza ibyemezo by’inkiko nta muturage wahohotewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga, n’ubwo avuga ko ikibazo cy’uyu muturage atakizi neza ko agiye kugikurikirana, yaje guhamagara umunyamakuru avuga ko nyiri ugutanga amakuru atarenganyijwe,  cyakora akavuga ko iby’abahesha b’inkiko biba  bigoye.

Abajijwe icyo bari bufashe uyu muryango uri kurara hanze n’abana batari kwiga

Agira ati “ bafite aho barara barabeshya. Uriya mutungo wagurishijwe kugira ngo uwabuze ubwishyu yishyure.”

Uyu muyobozi n’ubwo avuga ko abasohowe bafite aho barara,  itangazamakuru aho ryasanze baryamye mu nsi y’igiti cy’Avoka,  na n’ubu biravugwa  ko ariho bakiryamye babuze uwabafasha.

Meya Jerome Rutaburingoga avuga ko Nyabyenda nta karengane yakorewe

Umuhesha  w’Inkiko  Isaac Mbanjineza ushinjwa gutesha agaciro umutungo wa Nyabyenda akanagurisha mu ibanga, ahakana ibimuvugwaho. Avuga ko yatanze amatangazo kandi ko uwareze yishyuwe.

Agira ati “ twahagurishije Miliyoni n’igice twishyura uwari warareze, tuvanamo ayo twakoresheje hasigara make tuyahaye Nyabyenda arayanga.”

Abajijwe kuba yaratesheje agaciro umutungo avuga ko ari cyo giciro babonye.

Gusa  avuga ko igihe Nyabyenda yajurira ibye agatsinda, umutungo we ngo wamugarukira nabyo ngo birashoboka..

Ni kenshi abaturage bataka akarengane bakorerwa bakwiyambaza ubuyobozi ntibugire icyo bubafasha. Igurishwa ry’umutungo wa Nyabyenda,  riravugwamo amanyanga yakagombye gukurikiranirwa hafi urengana akarenganurwa.

Nubwo Meya avuga ko uyu muryango ufite aho uba dore ni aha Itangazamakuru ryabasanze
Uyu muryango warashobewe uratabaza ngo urenganurwe

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *