Kigali : Ibitaro bya CARAES Ndera bifitiwe umwenda wa Miliyari

admin
5 Min Read

Mu nama mpuzabikorwa kuri servise z’ubuvuzi mu mujyi wa Kigali yahuje Minisiteri y’Ubuzima n’umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu  wa Kabiri, Tariki ya 30 Gicurasi 2023 hamwe n’abahagarariye amavuriro n’ibitaro, hagaragajwe ko Ikigo kita kubafite uburwayi bwo mu mutwe kizwi nka Caraes Ndera,  gifitiwe umwenda wa Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda bitewe ahanini n’abarwayi batandukanye bahazanwa batishoboye, bamara kwitabwaho  ubwishyu bukabura.

Ubuyobozi bw’Umujyi  wa Kigali,  buvuga ko ari ikibazo gikomeye ariko kigomba gushakirwa umuti  ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

 Bavuga ko bagomba gushakisha uburyo bwose bushoboka ibyo bitaro bikishyurwa  ndetse n’ibigo nderabuzima byagiye bigaragaza ukutishyurwa, aho hari abaturage batishoboye bagenda bahabwa serivise, nyamara  bakagenda batishyuye,

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage Madame Urujeni Martine, avuga ko  hari imyenda koko yagiye iva kuri Serivise zitandukanye zitangwa n’ibitaro n’ibigo nderabuzima ku baturage baza babagana ariko nta mikoro bafite, rimwe na rimwe bakaba nta n’ubwisungane mu kwivuza bafite.

 Avuga ko Umujyi wa Kigali ibyo byose ubizi, hakaba hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bumvikane  na Minisiteri y’Ubuzima n’ iy’Imari kugira ngo harebwe  uko iyo myenda yakwishyurwa.

Agira ati ‘‘ akenshi usanga iyo myenda yongerwa na bamwe mu baturage baba baturutse mu ntara zitandukanye bakaza guhura n’ikibazo cy’uburwayi cyangwa se babusanganwe. Mu by’ukuri iyi myenda ntikomoka ku batuye Umujyi wa Kigali bonyine,  ni abo bantu bose  baba batishoboye ntibababashe kwishyura. nibo rwose bateza iyo myenda iremereye ibitaro n’ibigo nderabuzima, cyane ko baba bahawe Servise ku buntu kandi imiti n’ibindi bikoresho bigomba kugurwa, bityo bikaba bigomba kwirengerwa na Leta, tukaba tugomba gushaka uburyo iyo myenda bahabwa yakwishyurwa.

Madame Urujeni, avuga ko kuba umwenda wa Caraes ya Ndera ari muremure biterwa ahanini n’umwihariko wabyo wo kuvura indwara zo mu mutwe muri kino gihe zikaba zariyongeyeho agahinda gakabije gasigaye gafitwe n’abantu benshi, bityo abahagana  bakaba baturuka impande zitandukanye z’igihugu.

Ikindi avuga nk’uko byavuzwe haruguru, ni uburyo  abenshi muri abo barwayi nta n’ibyangombwa ngo baba bafite cyakora bikaba ari uburenganzira bafite bwo kurengerwa na Leta bagahabwa Serivise zo kwa muganga bifuza nk’abanyarwanda..

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage Madame Urujeni Martine

Kagorora Umwali Alice umwe mu bayobozi b’Ibitaro bya Nyarugenge ku Muhima, avuga  ko ubusanzwe mu bitaro byabo batanga serivise z’ububyaza, gusa  bagahura n’imbogamizi z’ababagana badafite ubwishingizi bwo kwivuza na mba, bityo kimwe n’ibitaro bya Ndera bakaba  baberewemo umwenda ungana na miliyoni 208 (208,000 bafitiwe wagiye wiyongera kuva   muri 2014).

 Agira ati ‘‘ ku bitaro bya Muhima twakira abarwayi  baturuka mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo,  barimo abo mu Karere ka Kamonyi, Rulindo n’ahandi henshi. Igikurikira uwo mwenda nta kindi kitari icyo kubura imiti yo kuvura abandi bakomeza kuza batugana,  ariyo mpamvu twifuza ko uwo mwenda wavamo kugira ngo buri wese uza kwivuza agerweho na Servise yifuza.’’

Kagorora Umwali Alice umwe mu bayobozi b’Ibitaro bya Nyarugenge ku Muhima

Batamugira Léonidas  nawe ni Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Remera, avuga  ko bafitiwe umwenda ungana na miliyoni 8 n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda(8,800,000 Frw)

Avuga ko muri rusange bakunze kwakira  abantu baba bazanywe na Polisi, benshi muri bo bagasanga nta byangombwa bibaranga, nta bwishingizi mu kwivuza ndetse nta n’ubushobozi bwo kwishyura imiti  bafite, ariko  bakabavura.

 Agira ati ‘‘ n’ubwo bwose Polisi ibazana kandi nta bushobozi bafite, ntabwo twayishyuza, cyane ko nta masezerano twakoranye.  umurwayi iyo bamuzanye turamuvura, n’ubwo bwose hari ababa badafite imyirondoro izwi, tuzi neza ko umuturage wese ari uwa Leta, ariyo mpamvu tuyitakambira ngo batwishyure tubashe kubona ubushobozi bwo kwita no ku bandi bakomeza kutugana, by’umwihariko muri kino gihe turi kwimuka tuva aho bagomba kwagurira Stade Amahoro.”

Nyuma y’impungenge zagiye zigaragazwa n’ibitaro n’amavuriro zo kutabona imiti yo kwifashisha bitewe ahanini n’imyenda iremereye bafitiwe, Intumwa za Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Imari n’Umujyi wa Kigali, biyemeje ko hagiye gushakishwa igisubizo kiboneye, kugira ngo guhera ku ngengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024, n’igihe cyose ubushobozi buzagenda buboneka  iyo myenda y’ibitaro n’ibigo nderabuzima izishyurwe,  bityo serivise z’ubuvuzi zikomeze zikorwe neza mu Mujyi wa Kigali uko bisanzwe.

Mu bindi byifuzo byagaragjwe ni iby’uko Abaganga  bafashwa kongerwa umushahara, cyane ko bakora amasaha y’ikirenga, ndetse byanashoboka bagahabwa inkongoro ya muganga,  n’amafunguro mu gihe cy’ikiruhuko cyane ko mu kazi kabo bagaragaza ubwitange , ibyo bikazabafasha ku kanoza uko bikwiriye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *