Uruganda rwa Skol na WASAC bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange basana umuhanda wa Nzove

admin
3 Min Read

Ni mu muganda ngaruka kwezi wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2023 aho Uruganda rutunganya ibinyobwa by’amoko atandukanye rwa Skol ruri kumwe n’abafatanyabikorwa nka Wasac n,abaturage bakoze umuganda wo gusibura no gutunganya umuhanda wa Nzove-Ruli igikorwa cyasojwe hatunganyijwe  Km imwe n’igice.

Uyu muganda wateguwe n’Ubuyobozi n’abakozi b”‘Uruganda rwa Skol wari wanitabiriwe na bamwe mubagize Inteko ishinga Amategeko, Ubuyobozi bw’Akarere Ka Nyarugenge abaturage benshi bo mu murenge wa Kanyinya, Ingabo Polisi n’izindi nzego zishinzwe Umutekano, Ubuyobozi n’abakozi b’ikigo cy’isuku n’isukura cya Wasac, abakunzi ba Rayon Sports n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bakorana n’Uruganda rwa Skol.

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, avuga ko Uruganda rwa Skol ahagarariye kuva rwagera mu Rwanda muri 2009 rwakomeje gukorana n’abaturage rwaho rukorera mu murenge wa Kanyinya by’umwihariko mu Nzove ariyo mpamvu bahisemo kwifatanya nabo muri uwo muganda wo gutunganya umuhanda bahuriyeho wa Nzove-Ruli kugira ngo ukomeze ubungabungwe ube Nyabagendwa kurushaho.

Agira ati “Tumaze imyaka irenga 13 dukorera muri aka gace ka Nzove. Twishimiye uyu muganda wa none, tukishimira Uburyo abayobozi n’abaturage baje gufatanya natwe. Turabizeza ko tuzakomeza gukorana neza. Uyu muhanda mu byukuri uva hano Nzove werekeza mu Karere ka Gakenke udufatiye runini ariyo mpamvu tugomba kuwitaho igihe cyose utarabasha kujyamo kaburimbo twizera ko izajyamo mu bihe bya vuba.

Bwana Ivan ashimira abafatanyabikorwa barimo Wasac, abaturage na Leta y’u Rwanda muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge NGABONZIZA Emmy, Ashimira Ubuyobozi  bw’Uruganda rwa Skol uburyo rukomeje gutanga umuganda mu bikorwa bitandukanye bizamura abaturage by’umwihariko abo mu gace rukoreramo ka Nzove.

Umuyobozi nshingwabikorwa DEA w’Akarere ka Nyarugenge

Agira ati” Ni byinshi Uruganda rwa Skol rukomeje gufasha Leta y’u Rwanda n’iterambere ry”abaturage muri rusange. Uyu muhanda wari umaze gusa n’uwangirika kubera imvura imaze igihe igwa yateye Ibiza byasibye imiyoboro itwara amazi. Uyu muganda wateguwe n’uru ruganda udusigiye byinshi byiza cyane ko witabiriwe n’abaturage benshi bakoranye umurava uko babisanganwe.

Muri iki gikorwa cy’umuganda rusange abaturage banahawe ubutumwa na Polisi ishami ryo mu muhanda uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda muri gahunda ya GERAYO AMAHORO. Banahawe kandi impanuro n’Ubuyobozi bwa Wasac uburyo buboneye bwo kugirira isuku aho batuye, iy’ibikoresho ndetse no ku mubiri. Abitabiriye umuganda kandi banapimwe indwara zitandura kugira ngo bamenye aho bahagaze, banahabwa ubujyanama bwo kuzirinda no kuzikumira burundu.

Uruganda rwa Skol rumaze imyaka irenga 13 rukorera mu Rwanda. Abaturanye narwo baruvuga ibigwi kubera iterambere bamaze kubagezaho babaha akazi, kubafashiriza abana kwiga neza bahabwa imyenda y’ishuri ndetse hagatangwa n”ubwisungane mu kwivuza mu baturage.

Ikindi kishimirwa na benshi ni uburyo Uruganda rwa Skol rukomeje guteza imbere umupira w”amaguru mu Rwanda, aho rushyigikira by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports abakunzi bayo bakaba bari bitabiriye umuganda rusange.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *