Politiki : Frank Habineza yemeye guhara intebe y’ubu Depite kugirango yitangire Politiki

admin
4 Min Read

Mu nteko rusange yishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party) iherutse guterana mu minsi ishize, abarwanashyaka baryo batoreye Dr Fank Habineza washinze akaba anayoboye iryo shyaka ku mwanya w’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba umwaka wa 2024, maze atangaza ko ahaze Intebe y’ubudepite yashoboraga kuzahatanira,  kugira ngo akore Politiki mu buryo bwisanzuye

Dr. Habineza avuga ko yishimira uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje guha agaciro ibyifuzo by’abaturage bayo, n’ikimenyimenyi ngo ibitekerezo byose Ishyaka ryagaragaje ubwo ryiyamamazaga mu matora yo muri 2017 hafi 95%  byashyizwe mu ikorwa,  birimo kugabanya imisoro, kugira uburenganzira ku butaka byawe ku myaka 20 bigera kuri 99 umuturage yemerewe kubukoresha ishobora no kongerwa, gufasha abatanga ubwisungane mu kwivuza guhita batangira kwivuza bakimara kwishyura, ibirebana no kurya ku ishuri ku bana kugira ngo bashobore gukurikirana  amasomo neza n’ibindi.

Agira ati “ Ni byinshi twifuje ko byakosorwa ibindi bigashyirwamo  imbaraga, Leta yarabyumvise ni iyo gushimirwa cyane. Twakoze ubuvugizi aho turi mu nteko,  kandi ibitekerezo byinshi  tugaragaza cyane ko tuba twabitumwe n’abaturage, byinshi  byagiye bibonerwa umuti, tukaba duhisemo, kutaziyamamaza mu nteko ishinga amategeko  kugira ngo dukore Politiki twisanzuye neza. Umwanya wa Perezida wa Repubulika  ,ni umwanya ukomeye cyane, bikaba bisaba kwitegura mu buryo buhagije ariyo mpamvu dukoze Inteko rusange mbere, tukaba twizeye ko amatora tuzayatsinda cyane ko  dufite abaturage benshi baturi inyuma kandi badushyigikiye.”

Ishyaka Green party rishimira Leta ko iha agaciro ibitekerezo byaryo

Dr Habineza ashima  ko ishyaka ahagarariye rimaze gushinga imizi mu turere tw’igihugu, ahamaze kujyaho Komite z’urubyiruko mu turere twose, bityo agashimangira ko n’ubwo batafata umwanya wa Perezida wa Repubulika hari n’indi myanya muri Guverinoma umuntu yahamagarirwa kujyamo, ndetse kandi  no kuba umuntu yakomeza kuyobora  ishyaka, ubwabyo nabyo ni Ishema ngo rikomeye cyane.

Ku birebana n’ibyo bakomeje gusaba Leta, harimo ikibazo cya transport mu bagenzi   cyagombye kubonerwa umuti vuba, maze ibyo guharira isoko abantu bake bikavaho, buri wese ufite ubushobozi akemererwa kuzana imodoka ze mu muhanda, bityo hagakemuka ikibazo cy’umubyigano n’imirongo idashira.

 Ikindi ni uko avuga ko hashyirwaho Komisiyo yihariye ihoraho ishinzwe kurwanya ibiza,  kugira ngo ijye ibasha kubikurikiranira hafi mbere na nyuma y’uko biba, bityo hagakomeza gufatwa  ingamba zihamye zaba kubakirwa abo byagizeho ingaruka, hanimurwa abari mu manegeka ariko ntawuhutajwe.

Umwe mu barwanashyaka ba Green Party waganiriye n’ikinyamakuru IGISABO waturutse mu ntara y’i Burengera zuba mu Karere ka Nyamasheke, yishimira ko Ishyaka yahisemo rimaze kuba ubukombe, bityo agahamya adashidikanya ko bazatsinda amatora cyane ko bamaze kugira abarwanashyaka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Agira ati “ Ndishimye cyane kuba twongeye kugaragariza Perezida wacu icyizere cyo kuzaduhagararira mu matora ari imbere. Tumuri inyuma kandi twizeye intsinzi.

Muri iyo nteko rusange kandi yabaye kuwa 13 Gicurasi 2023 yongeye gutorera Komite yari iriho iyobowe na Dr. Frank Habineza gukomeza kuyobora ishyaka muri Manda y’imyaka 5, ndetse  banemeza Abarwanashyaka bashya ibihumbi 4 (4000) basabye kwinjira mu Ishyaka.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ni Ishyaka rimaze imyaka irenga 10 ryemewe gukorera mu Rwanda.

 Abarigize bavuga ko ari Ishyaka riharanira kuzana impinduka muri Demokarasi, bakishimira cyane ko bamaze kubigeraho bashingiye ko batanga ibitekerezo bikumvikana cyane mu Nteko Ishinga amategekeko barihagarariyemo, bakifuza ko no mu zindi nzego zitandukanye zifata ibyemezo bakagomye kubonamo imyanya bishobotse.

Abarwanashya bongeye kugirira icyizere komite yari isanzwe iriho

Ubwanditsi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *