Mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, Abasengera kuri ADEPR Kabeza baributswa ko kwibuka arugusubiza agaciro inzirakarengane zishwe no kwifatanya n’imiryango yabo yasigaye.
Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na bamwe mu batanze ibiganiro mur’icyi gikorwa cyabaye kur’uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023 kikabera kuri ADEPR Kabeza aho cyaranzwe n’ibikorwa byo kwibuka, kunamira no gusubiza icyubahiro inzirakarengane zazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu bantu bagiye batugabaho ibitero n’abarokore barimo niyo mpamvu iyo twibuka biradufasha tukumva turuhutse ku mutima.
KAYITESI Ernestine Umukirisitu wa ADEPR watanze ubuhamya avuga ko byari ngombwa ko habaho kwibuka kuko bamwe mu babiciye ababo harimo n’Abakirisitu.
Ati:”Turashimira Imana ko natwe ADEPR yatwemereye kwibuka, Ubwo Jenoside yabaga nari mukuru kandi naririmbaga muri Korali niyo mpamvu mbasha gutanga ubuhamya, kwibuka byari ngombwa kuko Itorero rya ADEPR ririmo abantu bamwe bakoze Jenoside kuko mu baririmbyi twaririmbanaga harimo abagiye batugabaho ibitero bashakaa kutwica gusa turashimira Imana ko yaturokoye”.

Kayitesi akomeza agira ati”Nubwo bimeze gutyo ariko ndashimira n’ababashije kuduhisha, kuko hari umubyeyi, icyo gihe yari umukobwa ariko yatweretse urukundo kuko twamaranye iminsi 3 ampishe ubwo abo mu muryango wacu bicwaga, ubu twariyubatswe mu muryango wacu hamwe na mama ariwe wenyine twasigaranye ubu turakomeye”.
Asoza asaba abakirisitu kujya bibuka, aho agira ati:” Jenoside ntiyakozwe n’abapagani gusa ahubwo n’abakirisitu barayikoze niyo mpamvu nsaba abantu kujya twibuka tugamije ko itazagaruka mu Rwanda ukundi”.
Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Kanombe UTETIWABO Christine asaba abakirisitu by’umwihariko abo kuri ADEPR Kabeza kurangwa n’urukundo

Agira ati:”Icyo nasaba abakirisitu nukwisobanukirwa bakamenya ko ikiranga umukiristo ari urukundo kandi ko yaremwe mu ishusho y’Imana, ntabwo rero uwaremwe mu ishusho y’Imana ahindukira ngo yice mugenzi we”.
Asoza asaba abantu kujya bitabira ibikorwa byo kwibuka aho agira ati” Kwibuka si icyaha ndetse na Yesu Christo turamwibuka kuri Pasika, kwibuka rero nukugira ngo turebere hamwe icyatuma Jenoside itazagaruka”.
Pasiteri NZARAMBA Bernard Umuyobozi wa ADEPR Kabeza nawe yagarutse ku gusaba abakirisitu kugira urukundo nyarwo.
Agira ati:” Turasaba abakirisitu kujya bagira urukundo ndetse bakajya bitabira ibikorwa nk’ibi byo kwibuka kuko bituma abantu biyubaka kandi bigafasha ko Jenoside itazongera kuba”.

Pasiteri NZARAMBA asoza agira ati:” Turihanganisha imiryango y’abazize Jenoside basengeraga hano tubabwira ngo nibakomere tubari hafi kandi tuzakomeza kubaba hafi tunabasura kugira ngo babashe gukomera no kwiyubaka”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe NKURUNZIZA IDRISSA ari nawe wari umushyitsi mukuru mur’icyi gikorwa yasabye Abayobozi b’amadini n’amatorero kongera ubutumwa bwubaka ku bakirisitu mu rwego rw’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Agira ati” Ubutumwa nabaha nukongera ubutumwa bwubaka ku bakirisitu kuko iyo ari ubutumwa bwubaka twese buratwubaka bwaba ubutumwa busenya bukadusenya twese, ubwo Jenoside yabaga abakirisitu bari benshi iyo bahaguruka bakayirwanya ntiyari kubaho, ubu rero ubwo amadini n’amatorero bari hamwe turizera ko nta Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bizongera kubaho.
Yasoje asaba abakirisitu kwitondera abakomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse anasaba by’umwihariko urubyiruko kuba maso kuko hari abayibiba bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Abibutswe bakaba ari imiryango 17 irimo abari abakirisitu basengeraga kuri ADEPR Kabeza, Urusengero ruherereye muri ADEPR Paroise ya Kanombe mu rurembo rw’umujyi wa Kigali aho insanganyamatsiko y’uyu munsi iboneka mu 2Abakorinto 1:10 hagira hati:”Iyaturokoye urupfu rukomeye cyane rumeze rutyo na n’uyu munsi iracyaturokora “.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abakirisitu basengera kuri ADEPR Kabeza, ADEPR Busanza na ADEPR Samuduha cyikaba cyanitabiriwe n’Abantu banyuranye barimo abo mu nzego za Leta n’Umutekano, Abapasiteri banyuranye n’abo mu miryango y’abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi basengeraga kuri ADEPR Kabeza.







Mporebuke Noel