Ni ibyagarutsweho mu muhango wo kwibuka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kanombe, kuri iki cyumweru Tariki ya 09 Mata 2023. Abayirokotse bavuga ko nyuma yo guca mu nzira zigoranye mu minsi 100 yose bahigwa n’ababisha, bakarokorwa n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, bishimira cyane ibyo Leta imaze kubagezaho mu iterambere n’imibereho myiza, ibyafashije kudaheranwa n’agahinda, bakaba bari kwiyubaka. Benshi muribo bakaba baranahindutse ba BANDEBEREHO.
Benshi mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Kanombe bavuga ko bitari byoroshye na gato, ubwo bahigwaga bukware n’abishi babo mu 1994, na cyane ko Kanombe yari yari yiganjemo Interahamwe zaturukaga imihanda yose n’abasirikari bo mu kigo cya Kanombe babafashije kwica no gutsembaho abatutsi bose, hakarokoka mbarwa.
Kayitesi Jeanne wo mu Kagari ka Busanza, yarokotse wenyine mu muryango w’abantu barenga 15, abavandimwe 7, ababyeyi, Nyirakuru n’abandi bo mu muryango bishwe.

Avuga ko nta buhanga yakoresheje kugira ngo abe agihumeka yararokotse, uretse Imana yonyine yifashishije Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Agira ati “ntabwo byari binyoroheye mu kurokoka kwanjye. Twahunganye n’ababyeyi mu rugo rw’abantu baratwirukana, duhungira mu masaka Papa bahita bamwica, Mama na Nyogokuru batabwa mumusarani ari bazima bene Mama bose barindwi baricwa, turasahurwa induru ziravuga.
Nagerageje guhungira kwa Masenge ku Kicukiro nabo nsanga barabishe nza kurokorwa n’Inkotanyi ndikurorongotana ntazi iyo nerekeza.”
Kayitesi avuga ko nyuma yo kurokoka wenyine mu muryango mugari w’iwabo ubuzima bwakomeje. Afite umugabo n’abana batatu kandi yaranze guheranwa n’agahinda kabo yabuze. Ari kwiyubaka, abayeho neza. Bityo agashimira Perezida Paul Kagame wayoboye ingabo zabarokoye imyaka 29 ikaba ishize abashakira ibyiza bigamije kubateza imbere.
Uko Umuhango wo kibuka wagenze muri make
Umuhango wo Kwibuka mu murenge wa Kanombe wabanjirijwe no gushyira indabo ahajugunywe imibiri y’abatutsi batabarika mu cyobo cyari cyaragenewe gutamo inka zipfushije za ISAR Rubirizi.
Abatawemo, imibiri yabo yaje kwivanga n’amagufwa y’izo nka ibura uko yakurwamo, bimwe mubibabaza buri gihe imiryango ihafite ababo.
Uhagarariye Umuryango IBUKA mu murenge wa Kanombe Madame Utetiwabo Chrisitine, avuga ko biteye agahinda kuba batarabashije gushyingura ababo mu cyubahiro, bitewe n’uko imibiri yabo yivanze n’amagufwa y’ibikoko.

Agira ati “Turacyafite intimba y’abacu baruhukiye ahangaha. Bapfuye rubi, bavangwa n’amagufwa y’ibikoko, ntitwabashije kubashyingura ariko buri mwaka tuza kubunamira no kubaha icyubahiro bakawiriye bambuwe n’abagome.
Madame Christine Utetiwabo, avuga ko haruhukiyemo abantu benshi baturuka no mu mirenge ikikije uwa Kanombe, cyane ko imodoka zabazanaga zikabasukamo nk’abasuka amabuye n’imicanga muri icyo cyobo cyari kinini bitavugwa.

Mu rugendo rwakozwe, abaturage bava mu bice bya Kabeza bahuriye hagati n’abo mu bice bya Busanza, maze bifatanyiriza hamwe gukurikirana ibiganiro byerekeza ku mateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Jenoside yateguwe kuva ku mwaduko w’Abakoroni bashyizeho ibitabo bivangura amoko byitwaga IBUKU, hakaba hanacanwe Urumuri rw’
Muri Repubulika ya mbere ngo Jenoside yatangiye hameneshwa Abatutsi, abandi baricwa, baratwikirwa, baranasenyerwa kugeza muri Repubulika ya Kabiri nk’uko byasobanuwe na Hon. Christine Muhongayire

Agira ati “amateka atwereka ko Abakoroni bagize uruhare mu macakubiri yabaye muri iki gihugu. Bashyizeho igitabo cy’ IBUKU wagereranya n’irangamuntu. Bacyandikagamo abantu bashingiye ku burebure n’amazuru.
abantu rero babikuriyemo batyo, kugeza ubwo muri 1959, Abahutu bishe Abatutsi, abo batishe barameneshwa, babarira inka barabatwikira, barabangaza.
Leta ya Kayibanda yatoteza ityo Abatutsi, kugeza ubwo Ubutegetsi bwa Habarimana buje ari kirimbuzi bukamaraho abagiye barokoka muri iyo myaka yose, muri karundura ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.”
Avuga ko Ubutegetsi bwa Habyarimana uretse kwica no gukandamiza abatutsi mu irondabwoko, yimitsetse ngo n’irondakarere Nduga na Rukiga, benshi bahezwa mu mirimo no mu mashuri, bazizwa ubwoko cyangwa aho baturuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa kanombe Idrissa Nkurunziza, avuga ko Umurenge wabo kimwe n’ahandi mu gihugu, Kanombe yabayemo Jenoside iteye ubwoba, ku buryo kumenya neza umubare w’Abatutsi bishwe bigoye, cyane ko hari benshi bagiye bicirwa mu mayira bahunga, abajugunywe muri nyabarongo n’abatawe mu rwobo rwa ISAR Rubirizi, bakaba ari benshi batazwi umubare.

Agira ati “n’ubwo bwose twahuye n’ibyo byogo byose byo kwicirwa abacu ariko, muri Kanombe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turi kwiyubaka mu buryo nyabwo.
Abadafite amikoro bararemerwa, kugira ngo babashe kwiteza imbere. Abadafite amacumbi nabo barubakiwe, Ubumwe n’Ubwiyunge n’isanamutima rigamije guhumuriza abarokotse bikorwa kenshi.
Muri make muri iyi myaka 29, twavuga ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bamaze kubona ibisubizo ku buzima bwabo mu buryo burambye. Turibuka twiyubaka kandi duharanira kubaho mu iterambere rirambye.
Bwana Murenzi Donatien Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Kicukiro wari Umushyitsi mukuru, avuga ko bamaze gufatanya n’imirenge yose igize Akarere gushyiraho gahunda yo kwibuka 29, ku buryo amatariki iya 9 n’iya10 Mata, imirenge myinsi iri kwibuka ari nako bafasha abacitse ku icumumu gukomeza kwigiramo icyizere.

Agira ati “ turashima uburyo abaturage bo mu Karere ka Kicukiro bari kwitabira gahunda yo kwibukaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imirenge hafi yayose mu minsi ibiri iraba imaze kwibuka, noneho kuwa 11 Mata, tukazahurira ku Urwibutso rwa Nyanza, kwibuka Abatusi bahashyinguye bishwe bamaze gutereranwa n’ingabo za Loni.
kuwa 13 Mata nabwo tukazibuka abari Abanyepolitiki n’Abayobozi bazize ibitekerezo byabo bashyinguye ku i Rebero naho ni mu Karere ka Kicukiro. Turasaba abaturage gukomera muri bino bihe, hirindwa imvugo zisesereza n’ibiganiro bigamije gupfobya Jenoside, ahubwo bose baharanire Kwibuka biyubaka.
Umurenge wa Kanombe ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro. kimwe n’ahandi ni Umurenge wabayemo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu buryo w’indengakamere.
Abayirokotse bakaba bashimira Leta aho bavuye naho bageze biyubaka muri byinshi mu myaka 29 ishize.




E. Niyonkuru