Kicukiro-Masaka: Uwarokotse Jenoside yakijijwe n’Inzoka n’Imvubu arokorwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi

admin
7 Min Read

Ni ubuhamya bwatanzwe na Madame Uwimana Erinestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wo Kwibuka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Urwego rw’Umurenge wa Masaka kuri iki cyumweru Tariki ya 09 Mata 2023, aho  nyuma  yo gutabururwa ngo mu mwobo,  yashatse kwiyahura mu kagera atabarwa n’imvubu n’inzoka  arokorwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi zamuvanye i Buzimu agasubira i Buntu

Madame Uwimana Erinestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatanze ubuhamya

Mu buhamya bwe Uwimana Erinestine,  avuga ko yatangiye gutotezwa cyera  na mbere ya Jenoside ari umwana kugeza mu 1994, azira uburebure yari afite, bakamugereranya n’inzoka n’andi mazina yo kumutesha agaciro ko atameze nk’abandi, aho bamubwiraga kugenda yunamye ngo areshye n’abandi.

Agira ati “ gutoteza umuryango wacu byatangiye cyera, by’umwihariko bavugaga kotutareshya n’abandi ngo turi nk’inzoka nti turi abantu. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abo mu muryango wanjye hafi ya bose bashiriye ku icumu. Nagerageje guhungira ku umuntu anshyira mu mwobo mbonye ngiye kuwugwamo kandi benshi banamenye ko ariho nihishe,  mpitamo kuvamo ngo njye kwiyahura.

Nagiye kwijugunya mu ruzi rw’Akagera ngo mpfe burundu, nibwo mpingukiye mu ndiri  y’imvubu yugamagamo izuba,  inyikanze yirukira mu mazi. Yari yarahatunganyije neza hameze nk’inzu,  nihishamo ibyo kwiroha mu mazi mba mbisubitse.”

Avuga ko Imana ari igitangaza kuko Interahamwe zaje kuvumbura ko ariho yihishe,  bagiye kumugeraho bikanga inzoka nini yari hafi aho bariruka,  nibwo yabashije gusohoka muri icyo gihuru cyari kegereye akagera, atangira kugenda araraguza mu bihuru  kugeza ubwo yumviseaho Inkotanyi ziherereye agenda azisanga ziramuhumuriza abona kwiruhutsa.

Ashima Leta y’u Rwanda ku byiza amaze kwigezaho ariyo abikesha nyuma y’uko arokotse Jenoside.

 Avuga ko yabashije kurera imfubyi yagiye atoragura zije zimusanga, bamwe akaba yarabashyingiye,  abandi  nabo bakiga neza bagatsinda babikesheje Leta iharanira inyungu z’abanyarwanda bose, ikaba ngo itandukanye cyane na Leta babayemo mbere zarangwangwaga n’amacakubiri n’urwango.

Hon. Depite Cecile Murumunawabo watanze ikiganiro ku mateka

Mu kiganiro Hon. Depite Cecile Murumunawabo yagejeje ku baturage bo mu murenge wa masaka, yibanze cyane ku buryo abakoloni baje bazanywe no gucamo ibice abanyarwanda bari babanye neza  kuva kuri Gihanga wahanze u Rwanda.

Agira ati “abanyarwanda bari babanye neza mu mahoro, Umukoroni araza abacamo ibice yimika inzangano hagati mu bantu. Ibyo bigishije byatumye havuka Repubulika ya mbere n’iya kabiri maze bagambirira kwica no kumaraho ikitwa Umututsi kugeza muri 1994 ubwo habagaho jenoside yakorewe Abatutsi,  abarenga Miliyoni bakicwa mu mezi atatu yonyine.”

Hon. Cecile, avuga ko abanyarwanda bose bishimira uburyo Ingabo zari iza  FPR Inkotanyi zaje zihumuriza abantu, mbere na nyuma yo gutsinda urugamba rwo guhagarika Jenoside benshi bakiruhutsa, hagashingwa Leta y’Ubumwe abanyarwanda bose bisangamo, imyaka 29 ikaba irangiye u Rwanda rumaze kwigeza kuri byinshi bishimwa na bose.

Uhagarariye Umuryango IBUKA Kabanyana Assumpta, avuga ko afite igikomere kimukomereye  cyo kutamenya aho abe baguye, cyane ko bahunze insigane, bagamije gucika  abicanyi babahigaga amanywa n’ijoro bikaba ibyubusa bakicwa, akizera ko aho baguye hose, baba baruhukiye mu mahoro.

Uhagarariye Umuryango IBUKA Kabanyana Assumpta

Agira ati “Ndifuza gutuma Intumwa ya Rubanda kudusabira Leta ikongera abashinzwe kwigisha no gufasha mu Ihungabana. Turifuza kubona abatuba hafi kenshi. Ibikomere twasigiwe na Jenoside biracyahari. Dukeneye kenshi abo tubwira agahinda kacu tukabasha kurira, tukaruhuka.

Madame Kabanyana  ashima Leta y’u Rwanda,  uburyo ikomeje kwita kubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi imyaka 29 ikaba ishize babayeho neza, batujwe  mu buryo bwiza, abana barize babona n’imyanya y’akazi ishimishije, guheranwa n’agahinda bakaba ngo barabisezereye bakiyubaka amanywa n’ijoro.

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka  Nduwayezu Alfred, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Masaka,  bakomeje kugaragaza ubutwari bwo kudaheranwa n’amateka y’ibyababeho  bakaba bari kwiyubaka mu buryo bugaragarira buri wese,  banishakamo ibisubizo.

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka  Nduwayezu Alfred

Agira ati Uyu ni umurenge waguyemo abatutsi benshi. Bagiye bicwa n’Interahamwe za hano n’izambukaga zivuye mu mirenge idukikije nka Kabuga, Nyakariro n’ahandi. Uretse kandi abishwe bo muri uyu murenge,  hari n’abandi bawuguyemo bari kugerageza guhunga bava muri iyo mirenge duturanye ndetse no mu Bugesera.”

Asaba abaturage gukomeza kubana neza,  birinda amacakubiri n’inzangano hagati yabo, bakirinda Ingengabiterezo ya Jenoside, ahubwo bagakurikiza inama zose  Leta ibagira , zo guharanira icyabateza imbere kandi babanye mu mahoro. Abarokotse Jenoside n’abandi muri rusange, bagakomeza Kwibuka biyubaka,  baharanira kugira imbere heza.

Umuyobozi w’Umujyi wa kigali wungirije,  ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Merard Mpabwanamaguru, avuga ko Leta y’u Rwanda yimakaje Ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa kigali wungirije,  ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Merard Mpabwanamaguru

 Imyaka 29 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe abatutsi, ikaba ngo yararanzwe no kuvura ibikomere by’imitima y’abanyarwanda yakomerekejwe n’amateka mabi yaranze igihugu kugeza  ubwo habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agira ati “Ni ingombwa ko urubyiruko rwacu rugira Indangagaciro n’uruhare rununi mu kwiga amateka y’u Rwanda kugira ngo ruzabashe kuyigisha abandi.

Ibyo  bazabigeraho bananyomoza ibihuha by’abashaka gusebya igihugu bifashishije imbuga nkoranyamabaga n’amaradiyo mpuzamahanga.

 Tukizera ko bazabishobora bisunze ibitekerezo byiza by’ababanjirije babandi bafashe iya mbere bakabohora igihugu cyari mu menyo y’abagome, bayobowe na  Nyakubahwa Perezida Paul kagame,  muri kino gihe kikaba gitembamo amahoro azira inzangano n’amacakubiri.”

Bwana Merard,  yishimira uburyo urubyiruko rwitabiriye ibiganiro byaranze umuhango wo kwibuka 29 Jensoide yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Masaka, aho rwageraga nko kuri 40 % rw’abaje bose.  Bityo abasaba gukomeza kuba umusemburo nyawo mu kubaka igihugu cyabo.

Umurenge wa Masaka wibutse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuri iki cyumweru, ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro.

Ni Umurenge wiciwemo abatutsi benshi bibukwa muri kino gihe. abarokotse Jenoside yakorewe Abatusi,  bakaba bashimira Ubutwari bw’Ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye, bagashima Leta y’u Rwanda ikomeje kubageza ku iterambere no kubafasha gukomeza Kwibuka biyubaka.

Turatsinze Emmanuel

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *