Gicumbi: Umukarani nyuma yo kwiba intama agafatwa yiyahuye

admin
2 Min Read

Umukarani  witwa Niyongombwa Samuel wo mu karere ka Gicumbi umurenge wa Byumba nyuma yo kwiba intama y’umubyeyi we agafatwa agiye kuyigurisha yiyahuye akoresheje imbarasasa(umushipiri).

umugore wa nyakwigendera Uzamukunda Clementine

Amakuru y’urupfu rwa Niyongombwa Samuel w’imyaka 26 y’amavuko yamenyekanye mu gitondo nkuko umugore wa nyakwigendera Uzamukunda Clementine yabitubwiye, mu gahinda kenshi yavuze ati”yatashye amasaha ya nijoro arambwira ati nakuzaniye icyo kunywa ngwino unyweho, kuko nari naryamye ndamubwira nti nzanywa ejo, ubwo yakuyemo inkweto za bote yambara bodaboda, ararya kubera ko iyo yabaga yasomye agacupa yangaga kumbangamira hari igihe yararaga muri salon, nabwo yaraye muri salon yegeranya intebe aryamaho, mu gitondo nibwo nabyutse ngiye kureba nsanga yimanitse nanjye sinamenye uko byagenze”.

Clementine avuga ko kuba yiyahuye akeka ko byatewe n’igisebo yagize cyo kuba yari yibye intama y’umubyeyi we aho yavuze ati”Mu myaka ibiri twari tumaranye twari tubanye neza, yajyaga gukora nanjye nkacuruza  nkanahinga kuburyo twabonaga ibidutunga, nta kibazo na kimwe twigeze tugirana ntiyigeze antuka na rimwe kwiba nabyo ntabyo muziho rwose byantunguye cyane”.

Umwe mubo mu muryango Mukampogazi Poloniya twamusanze mu rugo yaje gufata mu mugongo uyu muryango yavuze ko uwo mugabo yari umuntu utagira ingeso mbi ahubwo ari satani wabimuteye aho yavuze ati”uriya mwana yajyaga mu kazi keza agakora ntawe yanduranijeho rwose n’ingeso yo kwiba ntayo tumuziho ni satani wabimuteye rwose”.

Amakuru avuga ko uyu mugabo mbere y’uko yiyahura  yibye intama ya se umubyara agafatwa agiye kuyigurisha, nyuma bashatse kumujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba umubyeyi we amugirira imbabazi, intama bayisubiza mu rugo, nibwo yajyaga kunywa agataha yasinze akiyahura muri iryo joro.

Niyongombwa Samuel w’imyaka 25 asize umugore bamaranye imyaka ibiri hamwe n’uruhinja rw’amezi abiri.

Umurerwa Vestine

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *