Urwego rw’Umuvunyi rwakirijwe uruhuri rw’ibibazo mu Karere ka Bugesera

admin
5 Min Read

Muri gahunda yo kwegera abaturage no kumva  ibibazo n’akarengane bashobora kuba bahura nako ntihaboneke ibisubizo mu buryo bukwiriye, kuva kuwa mbere Tariki ya 20 Gashyantare 2023, Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine n’abamufasha bamaze icyumweru mu Karere ka Bugesera.

Umuvunyi mukuru na Meya Mutabazi bakurikiye ibibazo by’abaturage

Bakiranyijwe uruhuri rw’ibibazo byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku butaka haba hagati mu miryango ubwabo, abaturanyi na Leta ubwayo.

Ni igikorwa cyahuje Umuvunyi mukuru n’abamufasha hamwe n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere,  imbere y’abaturage babaga baturutse mu bice bitandukanye by’Umurenge wasuwe,  byaba ngombwa n’abo mu yindi bahana imbibi bakaboneraho.

 Mu murenge wa Nyamata hagaragaye abaturage bo mu Kagari ka Gatare ngo bateye ishyamba mu gihe cy’imyaka 40 ishize,  nyamara ngo Leta yanze kubabaruraho ubwo butaka,  babwirwa ko ari ubwa Leta butangira  guhabwa abashoramari baje barimbura ibikorwa by’abaturage mu buryo busa no guhimana.

Umwe mu baturage uvuga mu izina rya bagenzi be, avuga ko ubutaka barimo ari ubwa Gakondo, bakaba batumva  impamvu  babunyagwa bukegurirwa abandi bataburuhiye.

Agira ati “ ku giti cyanjye mfite ibyangombwa Data yaguriyeho ubwo butaka mu 1982, ateramo ishyamba igice kimwe ikindi  kiba icyo guhingamo. Ikimbabaje ni uko ubuyobozi bw’Akarere bwanze kubarura ahari ishyamba ngo ni aha Leta, mu minsi mike mbona bahahaye Umushoramari arimbura ibiti byose yijyanira iwe nkaba nsaba kurenganurwa.

Aba baturage ntibumva uburyo bakwa ubutaka kandi ari Gakondo yabo

Umuyobozi w’Akarere ka bugesera Mutabazi Richard, avuga ko  abatuye mukitwaga Paysanant, aho bagiye batera amashyamba, ari aho bagiye batizwa na Leta kugira ngo bababashe kurwanya ubutayu ariko ngo igihe kirageze ngo bahasubize.

Agira ati “ mu 1983 habayeho inzara umuri kano gace, kubera ko izuba ryari ryakuruye ubutayu, abayobozi batije abaturage ibyitwaga ibisigara, kugira ngo batere amashyamba barwanye ubutayu, banahawe uburenganzira bwo kuyasarura,  gusa ubutaka bukomeza kuba ubwa Leta.

Kuba rero aba bantu badahabwa ibyangobwa byaho niko bimeze,  ahubwo dushobora kuhaha abashoramari,  cyangwa nabo bagira ubushobozi bakaba bakwishyura bakaguma kuhakoresha.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine nyuma yo kumva icyo kibazo n’ibindi byinshi,  yifuje ko habaho kumvikana n’Ubuyobozi,  abafite ubushobozi muri bo bakaba bahabwa amahirwe yo kwishyura buhoro buhoro aho basanzwe bakoresha kandi banafiteho ibikorwa.

Agira ati “ hari itegeko rya Ministeri ishinzwe ubutaka rivuga ko ibisigara bya Leta nta we ufite uburenganzira bwo kubukoresha ku giti cye, cyakora ko ashobora kubutizwa bibaye ngombwa.  Gusa igihe cyose leta yaba ibukeneye ikabusubirana.

Aba baturage bafite ibibazo by’ubutaka mwateyemo amashyamba nimuhure n’Ubuyobozi,  mwumvikane uburyo abahafite ibikorwa babikuramo neza,  ariko kandi hari n’abafite ubushobozi bwo kuhishyura,  nabyo bigakorwa neza  m’ubwumvikane hatabayeho guhutazwa.”

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yasabye aba baturage kujya kumvikana n’ubuyobozi

 Ni ibiganiro byagaragayemo ibibazo by’uruhuri abaturage basanganije Umuvunyi mukuru, ubwo bamusabaga kurenganura  bagashinja bamwe mu bayobozi babo,  kubatererana ndetse bakavuga ko hari n’ababakubita.

Uwitwa Ange wo mu murenge wa Gashora avuiga ko yambuwe  isambu ye ngo igabirwa abacuruzi bo mu murenge wa Ruhuha, yiyambaje Ubuyobozi ngo buramutererana,  akaba  yarandikiye za Ministeri zibishinzwe imyaka ibaye hafi 10 ngo ntawuramurenganura.

Iki ni ikibazo asa n’uhuje n’uwitwa Joselyne wo mu Kagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Nyabivumu,  uvuga ko  ari Umukazana w’Umusaza  Rwerekana, wazize Jenoside yakorewe abaatutsi mu 1994, agasiga umwana w’umuhungu ariwe mugabo we, waje kwitaba Imana  mu minsi ishize ari Umusirikari.

Avuga ko  imitungo yo kwa Sebukwe  yayihejwemo ngo abone ubuzungure bw’umugabo we kugira ngo buhabwe abana yamusigiye, Ubuyobozi ngo bwanze kumwumva amaze igihe araraguza, abana be bafungwa mu nzererezi kandi Sekuru wabo ngo yarasize amasambu arenga 80.

umuturage uvuga ko yasigiwe na Sebukwe amasambu arenga 80 ariko ntagira iyo aba we n’abana be

Uretse mu murenge wa yamata, mu Murenge wa Juru nawo uri mu yigize Akarere ka Bugesera, abaturage babwiye Madame Vumiliya Lucia, Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ushinzwe kurwanya Akarengane,  ko Ubuyobozi bw’umurenge wabo ntacyo bubafasha mu bibazo byinshi bakunze guhura nabyo,  cyane cyane ibigendanye n’amakimbirane, hakaba ngo  hari n’abakwa ubutaka ku ngufu n’abifite, bajya kurega  ntibabone ibisubizo bibagaruriza ibyabo.

Urwego rw’Umuvunyi,  ni kenshi rusura abaturage mu mirenge y’igihugu itandukanye,  abaturage bakavuga ko ari byiza  kubona abo bagezaho akababaro baterwa n’abayobozi babo cyangwa se amakimbirane yo mu miryango.

 Gusa abaturage bakavuga ko babazwa ni uko, iyo Umuvunyi amaze kugenda,  ibyo aba yasabye Ubuyobozi gukosora no gukorera abo bashinzwe ngo ntacyo bakorerwa na kimwe gikorwa  ahubwo bisubira I Bubisi.

Turatsinze Emmanuel

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *