Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Saif Sporting Club, Emery Bayisenge yamaze kumvikana n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya kuyikinira umwaka n’igice.
Muri iki gitondo ni bwo inkuru yabaye kimomo ko uyu musore uheruka gutandukana n’iyi kipe yo muri Bangladesh yabonye ikipe nshya.
Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’uyu mukinnyi ntibyakunze kuko atitabaga telefoni ye, gusa amakuru ikesha B&B FM ni uko uyu myugariro yamaze kumvikana na Gor Mahia yo muri Kenya yanyuzemo abanyarwanda nka Meddie Kagere, Abouba Sibomana, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi.
Emery ukina mu mutima w’ubwugarizi biteganyijwe ko azatangira gukinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’iki gihugu aho habura imikino 2 ngo bajye mu karuhuko, Gor Mahia ni yo iyoboye urutonde n’amanota 34 irusha 1 KCB ya kabiri.
Emery Bayisenge yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na AS Kigali zo mu Rwanda, Kenitra na JS Massira zo muri Maroc, Saham Club yo muri Oman USM Alger yo muri Algeria na Saif Club yo muri Bangladesh aherukamo.