Hari byinshi Akarere ka Rubavu kafashijwemo n’itangazamakuru mu guca no kurwanya ibihuha byavugwaga kuri Covid 19

admin
4 Min Read

Ni Ibitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, mu kiganiro yahaye abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA basanzwe  bakora inkuru z’ubuzima, ashima akazi kakozwe n’itangazamakuru,  ryanyomozaga rikanarwanya  ibihuha  byakwirakwizwaga n’abashakaga guca intege abanyarwanda bari bashishikajwe no kurwanya , gukumira no guhanshya icyorezo cya Covid 19 mu bihe bishize

Itangazamakuru ryashimiwe akazi ryakoze mu gihe cya COVID 19

Muri icyo kiganiro cyahuje Umuyobozi w’Akarere  Kambogo Ildephonse n’abanyamakuru bari bateraniye mu mahugurwa yo  gukomeza kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid 19 cyane ko kigihari, yabahurije mu Karere ka Rubavu kuwa 27 Kugeza kuwa 31 Ukuboza 2022, uwo muyobozi w’Akarere, avuga ko kimwe n’ahandi mu gihugu, bahuye n’abantu bakwizaga ibihuha,  bavuga uko bishakiye icyorezo cya Covid 19 , bagamije ahanini guca intege abanyarwanda, aho bavugagako utewe urukingo rwayo atongera  kubyara, ku basaza n’abakecuru bwo bikaba ngo ari ukubahuhura n’ibindi.

Agira ati “ havuzwe byinshi. Mu gihe Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima muri rusange, bari bashishikajwe no kurwanya no kurandura burundu icyorezo cya Covid  19 cyari kibasiye isi kuva mu mpera z’umwaka wa 2019,  mu Rwanda kikahagera mu kwezi kwa gatatu muri 2020, hari abashakaga kuburizamo ibyo bikorwa byiza,  bagamije gukwiza ibihuha nta kindi.  Ku ikubitiro bamwe mu banyamadini n’abayoboke,  bashatse kugandisha abaturage ari nabo bakristu babo, bavuga ko hari byinshi bigendanye no kurwanya Covid binyuranyije n’amahame ya Bibiliya bemera, bamwe muri rubanda rusanzwe nabo,  bakavuga ko urukingo rwaziye kurimbura abageze muzabukuru naho abakiri bato ngo gukingirwa bikaba bagamije kubabuza  urubyaro bakaba ingumba, maze mu gihe gito isi ngo ikazasingaraho mbarwa.”

Bwana Kambogo, avuga ko hari n’abahisemo gusezera akazi kabahembaga, abandi bakura abana mu ishuri, cyakora kugira ngo ibihuha nk’ibyo bicike, hakozwe ubukangurambaga bwinshi,muri urwo rugamba  itangazamakuru ryakoze akazi gakomeye mu kwigisha abanyarwanda ububi bwa Covid 19,  babicishije mu bitangazamakuru byandika, iby’amajwi n’amashusho ndetse no ku mbugankoranyambaga nka Twitter, Whatsap na Facebook,  mu karere ka Rubavu bikaba byaratanze umusaruro uhagije, cyane ko abaturage bagiye basobanukirwa, bahabwa urukingo uko bikwiriye, ndetse barushaho gukaza ingamba  zo kuyirinda no kuyikumira mu Karere ka Rubavu.

Meya wa Rubavu, Kambogo Ildephonse yashimye Itangazamakuru

Uretse gusobanurirwa no kugezwaho uburyo harwanyijwe ibihuha byacaga intege abaturage mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid 19,  abari bateraniye mu mahugurwa,  bagejejweho n’ibindi ibiganiro mu buryo butandukanye, birimo uburyo Abikorera bo muri ako Karere nabo  bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid 19, n’uburyo ariko bari kugerageza kwiyubaka, baharanira iterambere rirambye nyuma yo kugihashya.

Hari kandi ugusura ibitaro by’akarere ka Rubavu, bakaba  barasobanuriwe uburyo abagaragayeho ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19 bitabwaho,  kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo basezererwa mu bitaro,  bamaze kugaragaza ko bakize neza muri rusange.

Abanyamakuru bakaba kandi barasuye  na bimwe mu bikorwa remezo n’ibindi byiza bitatse Akarere ka Rubavu,  Akarere kazwi nko kuba Ak’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Byose bikaba byari bigamije   gusobanukirwa kurushaho  uburyo nyuma y’icyorezo cya Covid 19, abatuye Akarere, babayeho n’uburyo bahagurukiye iterambere,  kugirango barusheho kuziba icyuho cyari cyatewe na Covid 19 yaje itunguranye, gusa ikaba yarasanze  abanyarwanda bashyize hamwe, bakaba barayirwanyije bakayitsinda mu buryo bugaragara  nk’uko inzego z’ubuzima n’iz’ubuyobozi bwite bwa Leta zibisobanura, ariko bagasaba abaturage kutirara kuko icyorezo kigihari.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *