Capital Express hari byinshi yakoze kugira ngo abazajya kurya Noheli n’ubunani bazagereyo amahoro

admin
4 Min Read

Ni ibitangazwa n’umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitwara abagenzi berekeza mu Ntara y’I Burengerazuba Eric Mugabo, uvuga ko mu urwego rwo kunezeza no gufata neza abakiliya babo mu bihe bya Noheli n’ubunani, hongerewe umubare w’imodoka kugira ngo buriwese uzajya kurira iminsi mikuru ku ivuko mu bice bakoreramo, azagerereyo igihe kandi anagereyo amahoro yicaye mu modoka nziza za Capital Express.

Aganira n’Ikinyamakuru Igisabo, Bwana Eric Mugabo Umuyobozi wa Capital Express, avuga ko muri Serivice nziza basanzwe bakorera abakiriya babo, birimo guhagurukira ku isaha hubahirizwa igihe cyagenwe , nta guhagarara mu nzira uko  bishakiye, hongewe umubare mwinshi w’imodoka zo kunganira izihasanzwe nazo nyinshi, bityo bakizera badashikanya ko umuntu wese wifuza kujya mu biruhuko bya Noheri n’Ubunani muri Rusizi, Nyamasheke na Karongi, azabona imodoka zibahagije kandi bakagerayo amahoro masa.

Capital express ifite imodoka nini kandi nyinshi

Agira ati “iyi ni Company imaze kugira ubunararibonye mu gutwara abagenzi kuko twatangiye icyo gikorwa muri 2008, tukaba dufite intego yo gutanga Service neza ku bagenzi kandi vuba. Mu by’ukuri niba tuvuga ko imodoka zacu ari Express bivuga ko tugomba gutwara abagenzi nta guhagarara mu nzira uko dushatse ngo turashyiramo abandi bagenzi. Icyo gihe bibaye ko igenda ihagarara abatu bazasiba ijambo EXPESS kuko yaba yahindutse TWEGERANE zirikugenda zicika mu mihanda mikuru.

Bwana Mugabo Eric, avuga ko muri Capital Express  bagira inama kenshi abashoferi babo,  yo gutwara abagenzi neza, ku isaha yabugenewe, ntibahagarare mu nzira kandi bakubahiriza gahunda ya Leta ya GERAYO AMAHORO nk’uko tubyibutswa kenshi na Polisi y’igihugu ndetse na RURA n’zindi nzego zibishinzwe.

Bwana Eric Mugabo Umuyobozi wa Capital Express atangaza ko intego yabo ari ugutwara abantu n’ibyabo neza kandi vuba

Akomeza avuga ko muri Capital kugira ngo bakomeze gutanga Serivise nziza by’umwihariko ku bazajya mu biruhuko bya Noheli n’Ubunani hiyongereyeho abanyeshuli, bongereye umubare w’imodoka ho 30%, bongera n’ibikoresho bisimbura ibishaje ku buryo imodoka igiriye ikibazo mu nzira ihita isimburwa n’indi mu buryo bwihuse.

Asaba abagenzi kutajya bemera ko hari Company itwara abagenzi yabaha Servise mbi, ko bagomba kujya bareba nomero ziba ziri mu modoka za RURA, iza Polisi n’iz’umuyobozi wa Company ibatwaye, hanyuma bagahamagara,  bakavuga ikibazo bafite kugira ngo kigashakirwe umuti mu buryo bwihuse.

Ashima  muri rusange abakora akazi ko gutwara abagenzi neza, akagaya abateshuka kuri izo nshingano,  akabasaba kwikubita agashyi.

Ku ngorane baba bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi, avuga ko ingorane ari rusange, cyane cyane ko icyorezo cya Covid 19 cyashubije ibintu byinshi inyuma. Gusa agashima intambwe nziza leta y’u Rwanda yateye yo gukangurira abantu kuyirinda no kuyirwanya, ingendo zikaba zirigukorwa neza uko byahoze.

Ikindi avuga n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori,Essence na Mazutu, ariko igiciro cy’urugendo ntikiyongere agashima ko Leta icyo kibazo yagikemuye, ikaba yongerera umuturange amafaranga ku rugendo rwe, agasaba ko ayo mafaranga yajya abonekera   igihe, kugira ngo habashe gukorwa imirimo itandukanye muri Company, igamije guha abagenzi Servise nziza uko bikwiriye.

Imodoka za Capital Express  ni iza Sosiyeti ishinzwe   gutwara abagenzi ya CAPITAL LTD.

Ni Sosiyeti ikunzwe na bagenzi benshi bakoresha imihanda ya KIGALI-MUHANGA-KARONGI-NYAMASHEKE-RUSIZI, kubera Serivise nziza bahabwa nayo. Bityo bagasaba andi masosiyeti bakora akazi kamwe,  bakaba badatanga Serivise neza uko bikwiriye, kwikubita agashyi.

Uwakenera ibindi bisobanuro cyangwa ashaka imodoka mu buryo bwihariye akaba yatelefona 0788441139 kugira ngo ahabwe ibisobanuro bihagije n’ababishinzwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *