Mu urwego rwo gufasha no kunganira abatishoboye baturiye uruganda rwenga rukanutanganya ibinyobwa bikunzwe na benshi rwa Skol rukorera ahitwa mu Nzove, abagera kuri 590 bamaze kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.
Ni igikorwa cyateguwe kinashyirwa mu bikorwa n’uruganda rwa Skol rukorera mu murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatanu Tariki ya 02 Ukuboza 2022, hagamijwe ahanini gufasha abatishoboye mu kubona uburyo bwo kwivuza Mutuelle de Sante. Bene gushyigikirwa bakaba bafatiye hamwe ingamba zo gukora batikoresheje, kugira ngo mu bihe biri imbere bazave mu kicyiro cyo gufashwa biyishyurire ubwabo.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Skol Ivan Wulffaert avuga ko mu myaka 13 bamaze bakorera mu gace ka Nzove, babanye neza n’abaturage baho bya kivandimwe, ku buryo 60% by’abakorera uruganda ari abahakomoka ku gira ngo babafashe kwiteza imbere no kugira uruhare ku nyungu ziboneka muri Skol.
Agira ati“ aba ni abaturanyi tugomba kubana ibihe byose , ariyo mpamvu twahisemo gufasha bamwe muri bo batishoboye tubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo duturane muri rusange n’abantu barangwa n’ubuzima bwiza cyane ko ariyo ntego dufite mu bikorwa byacu aho dukorera hose. Turizera ko aba baturage twishyuriye ubwisungane bazavuzwa, bakabona imiti yose bifuza igihe cyose bazaba bagannye amavuriro, bityo bakazayagana batikandagira.
Wulffaert avuga ko gutanga cyangwa kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, nta muntu n’umwe ubabwiriza cyangwa se ngo bibe nkaho ari ukwimenyekanisha. Asobanura ko gahunda uruganda rwa Skol rwihaye yo kwiteza imbere, ari nako runazamura abaturiye aho rukorera.

Avuga ko yishimira ko mbere y’uko uruganda rwa Skol rutangira ibikorwa byarwo mu gace ka nzove, iterambere ry’aho ryari ku urwego ruciriritse, muri ako gace nyamara muri kino gihe ngo Nzove ikaba ari agace kagendwa kandi gatuwe na benshi baza bifuza kwegera iterambere ryazanywe n’uruganda rwa Skol.
Ikindi Bwana Wulffaert yishimira ni uburyo imiryango ifashwa muri kino gikorwa, imyishi muri yo ikaba irimo n’abana bato bakiri ku ntebe y’ishuri bakaba bafashwa kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse hakaba harimo n’abamaze gufashwa kubona n’imyambaro y’ishuiri ibihumbi 3 bahawe mu rwego rwo kubafasha kwiga bakeye.

Umuyobozi w’Akagari ka Nzove Kabasha Ignace wari uhagarariye ubuyobozi w’umurenge muri icyo gikorwa, avuga ko ari ibintu byo kwishimira kugira umuturanyi mwiza nk’uruganda rwa Skol rukora akazi ku ubucuruzi ntirwabagirwe n’abaturanyi batuye mu kagari rukoreramo.
Agira ati “dushimishwa kenshi n’uburo umuturanyi wacu Skol tubanye neza kandi dufahanya muri byinsi. Mu by’ukuri ni gake uzabona umucuruzi uharanira inyungu mubyo akora, atekereza ku baturanyi baho akorera. Skol yatubereye umuturanyi mwiza uretse no kuba Skool yishyurira abaturage bacu ubwisungane mu kwivuza, inaduha n’akazi ku buryo benshi mu baturage ba Nzove, barya cyangwa bakiteza imbere bifashishije ubushobozi bakura mu ruganda rwa Skol. Uyu ni umuturanyi mwiza Imana ikomeze imufashe kandi ajye yunguka buri munsi.

Uwimana Marie ni umuturage uri muri 590 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza na Skol. Avuga ko atabona uburyo Skol yayishimira kuko ibyiza ikomeje kubagezaho ari Ntagereranwa.
Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 35, avuga ko afite abana batatu kandi nta bundi bushobozi agira. avuga ko uretse no kuba yarishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, akunda no kubona akazi muri Skol, aho abona ubushobozi bwo kugaburira abana no kubafasha kubona ibikoresho byose akenera igihe cyose.
Madame Benurugo Kayinamura Emilienne ushinzwe kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa bya Skol, avuga ko gufasha no kuzamura agace ka Nzove bakoreramo, babigize ihame mu myaka yose bamaze bahakorera, bityo agasaba abaturage kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo guturana n’umuturanyi mwiza nka Skol.

Avuga ko kuba bafasha imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza , babihuza no kubagira inama yo kwikura mu bukene, ibigaragazwa n’uko abafashwa bagenda bagabanuka, bitewe n’uko benshi muri bo, bagenda babona ubushobozi ku buryo mu gihe gitaha kubarihira bizaba bitakiri ngo mbwa, cyane ko bazaba barishatsemo ibisubizo.
Uruganda rwa Skol rwishyuriye abantu 590 batishoboye ubwisungane mu kwivuza, ni uruganda rumaze kubaka izina, bivuye ahanini ku bikorwa by’indashyikirwa biruranga, birimo gukora inzoga zitagiramo isukari ndetse n’ibinyobwa bidasembuye bikundwa na benshi.
Ni uruganda rukora ibinyobwa bikundwa n’abakunze guhura n’indwara zituruka ku masukari menshi, abaturage bo mu gace ka Nzove uruganda rukoreramo bagahamya ko byinshi bamaze kugeraho babikesha iterambee bazaniwe na Skol, cyane ko yahageze hafi ya hose ari ibihuru, amajyambere akaba amaze kubageraho mu buryo bwo kwishimirwa na buri wese.


