Urubanza rwa Ishimwe Kagame Dieudonné wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda rwasubitswe ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko uruhande rw’uyu uregwa rutanze inzitizi ku batangabuhamya.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid aregwa ibyaha bitatu bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina bivugwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ibyaha we ahakana.
Umushinjacyaha yari yamusabiye gufungwa imyaka 16.
Nyuma y’uko rusubitswe ubushize, none kuwa kane rwari gusubukurwa nanone mu muhezo, humvwa abatangabuhamya urukiko rwari rwasabye ko bumvwa.
Me Emelyne Nyembo wunganira Ishimwe Dieudonné yabwiye BBC ko batanze inzitizi z’uko abatangabuhamya bari bagiye gutanga ubuhamya bari “bafitwe n’ubushinjacyaha”.
Nyembo avuga ko babwiye urukiko ko abo batangabuhamya batatanga ubuhamya bwabo bisanzuye mu gihe bari kumwe n’ubushinjacyaha, basaba ko rusubikwa bakazatanga ubuhamya bwabo bari aho batashyirwaho igitutu.
Urukiko rwiherereye ruragaruka ruvuga ko abatangabuhamya bagomba kuba bari ahantu bisanzuye mu gihe batanga ubuhamya bwabo, nk’uko Me Nyembo abivuga.
Abo batangabuhamya bane, biteganyijwe ko bazumvwa batagaragajwe umwirondoro.
Urukiko rwategetse ko bazumvwa tariki 25 z’uku kwezi ari nabwo urubanza rwimuriwe.
Ishimwe yatawe muri yombi muri Mata (4) uyu mwaka nyuma y’ibirego byatanzwe n’umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka ishize.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Nyuma y’ibyo birego kuri Ishimwe, leta yahagaritse by’agateganyo irushanwa rya Miss Rwanda, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikiranwa na benshi mu Rwanda.
Turatsinze Emmanuel