Abagenagaciro baratabaza kubera kubuzwa na Komite iyobowe na Annick Ndabirorere gukora igenagaciro ryabo “Expertise” rirenze inshuro eshatu

admin
8 Min Read

Ni nyuma y’igihe kinini abanyamuryango bibumbiye mu rugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda ”VALUERS”, binubira imikorere idahwitse y’ubuyobozi bwabo buyobowe na Madame Annick Ndabirorere   bukomeje kubaturaho ibyemezo  batagizemo uruhare, bityo bagasaba ko icyemezo cyafashwe cyo kubabuza gukorera abakiliya barenze batatu ku munsi ko cyakurwaho, bityo bagakomeza gukora uko bakoraga bagamije kwiteza imbere ubwabo, abo bakorana n’imiryango yabo muri rusange.  

Aba bahanga  mu kugena agaciro k’imitungo itimukanwa ku mpamvu zitandukanye, harimo no  kugira ngo bene yo babashe kuyitangaho ingwate mu gihe bakeneye inguzanyo muri Banki ,  bamaze igihe binubira  ubuyobozi bwabo, kutabaha umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa, ariyo mpamvu bibaza icyashingiweho bababwira ko ntawuzongera gukora igenagaciro ry’abakiliya barenze batatu ku munsi, birengagije ko hari n’abafite ububasha n’imbaraga zo gukora ama raporo menshi ashoboka bitewe no kugira abakozi bahagije banafite ubunararibonye mu mwuga.

Madame Annick Ndabirorere uyobora urugaga rw’abagenagaciro arashinjwa gufata ibyemezo atagishije inama abanyamuryango

Bavuga ko nta gihe cyari gishize, aho  bategekwaga kutagira umukiliya bishakira ubwabo  ngo bamukorere igenagaciro,  bitewe n’uko Komite y’urugaga ariyo yagombaga kubagenera umukiliya bazakorera ngo bahereye kuri nomero ya mbere y’umunyamuryango, ku buryo nk’umuntu wa magana abiri mu banyamuryango bagize urugaga yagombaga kugerwaho ari uko  uw’199  ahawe akazi, ibi bikaba byaricaga ihampe ry`ipiganwa (competition) mu gutanga serivise nziza.

Uko ikibazo giteye muri make

Amajwi y’abanyamuryango bagize Urugaga rw’Abagenagaciro amaze iminsi avuga ko  Umuyobozi wabo Annick Ndabirorere, afatanyije na bagenzi be bayoborana urugaga,  bamwe muri bo bakaba bifitiye indi mirimo bakora mu bigo bitandukanye, bavuze ko ntawuzongera gukorera abakiliya barenze batatu ku munsi, icyemezo ngo babatunguje batarigeze bakijyaho inama.

Abanyamuryango bashinja abagize Komite, kwicara bagategura ibyemezo batabanje kubyumvikanaho n’abo bahagarariye, bityo bagasaba ko icyo cyemezo bafashe kibangamiye inyungu z’umwuga wabo,  ko cyakurwaho bagakomeza gukora uko bari basanzwe bakora, cyane ko benshi muri bo bafite ubushobozi bw’abakozi, ibikoresho n’ahantu hahagije ho gukorera ibikorwa byabo ndetse bakanagira abakiliya benshi babagana.

Bavuga ko  mu bisanzwe, Leta ishishikariza abantu kwihangira imirimo no gukora  amasaha 24 kuri 24, bityo bakibaza uko bazakora akazi kabo ku umwuga, bari gukorera abantu batatu bonyine,   mu gihe Annick na bamwe muri  bagenzi bafite akazi bahemberwa ku kwezi, gahoraho bakora amasaha y`umunsi yose aribo bagenderwaho ku kigero cy`umubare bashobora gukorera babifatanyije n`ako kazi bakorera amasosiyete yandi baba biriwe bakorera kandi hari abagenagaciro bakorera abakiliya babo amasaha yose y`umunsi.

Umwe mu banyamuryango benshi baganiriye n’ikinyamakuru igisabo, wirinze ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, 

Agira ati “ Abagenagaciro twaragowe ni ukuri. Abayobozi bacu ntibaduha amahwemo na gatoya. Aba ni abantu bahora batugaraguza agati uko bishakiye.”

Mu minsi yashize, nibwo twabuzwaga kwifatira amasoko, ari na bwo hagiyeho System yagenaga uko abantu bazajya bakurikirana mu kubona amasoko bahereye kuri Nomero ya mbere.

Ibyo twaje gusanga ari uburyo bwaduhombyaga ku buryo bamwe bari baramaze gufunga ibiro byabo no gusezerera abakozi,  bitewe no kutabona akazi uko bikwiriye, kuko twagenerwaga, none dore bazanye uburyo bwo gukorera abantu batatu gusa.

 Ibyo rwose  ntitwabyemera nihasubizweho uburyo bwo gukorera,  abakiliya bacu dufite,  cyane ko dufite ubushake n’ubushobozi. »

Ibi ndabivugira ko benshi muri twe bafite abakiliya benshi, bakagira na za Offices bishyura, abakozi bahemba ndetse n’imiryango batunze iba ibahanze amaso buri.”

Uyu mugenagaciro umaze igihe mu mwuga,  avuga ko atiyumvisha na gato uburyo umuntu ukorera ikigo nka IM & Bank (Annick Ndabirorere), yagenera abanyamwuga gukorera abakiliya batatu bonyine, agahamya ko ubuyobozi bwabo bwirengagiza  nkana ibyo buzi, ko benshi  mu bagena gaciro  bakora akazi kabo neza ndetse banizewe  n’abakiliya babo. Ikindi  avuga, ni uburyo urugaga rw’Abavoka ngo rutajya rutegeka umunyamuryango abakiliya yakorera ku munsi, cyangwa se  urw’abaganga  ngo rubategeke   abarwayi bagomba kuvura  cyangwa  abo basuzuma ku umunsi.

Ikinyamakuru igisabo, cyaganiriye n’umwe mu bunganizi mu by’amategeko ukorera i Kabuga mu Karereka Gasabo, niba byaba byemewe ko ubuyobozi bw’urugaga rwabo, bushobora kugenera abanyamuryango uburyo bakoramo,

Agira ati « ibyo byaba ari ugushaka kurengera no kurenganya abagize urugaga. nkatwe mu rugaga rw’Abavoka umuntu yakira abakiriya bose baje bamugana. Icyangombwa  ni ukubahiriza amahame y’umwuga ugakorera neza abakiliya bawe. »

Ikinyamakuru igisabo cyagerageje  kuvugana na Madame Annick Ndabirorere Umuyobozi  w’Urugaga rw’abagenagaciro, mu buryo bwa Whatsap nk’uko yari yabitwemereye  ngo agire icyo avuga kubyo aregwa n’abanyamuryango b’urugaga ayoboye, y’iminsi itanu abasha kudusubiza ibibazo byose twamubajije bigendanye n’uko abanyamuryango bifuza ko hakurwaho icyemezo cyafashwe cyo kutarenza abakiliya batatu ku munsi.

Muri Make Madame Annick avuga ko ntawe babujije gukora akazi ke igihe cyose yaba yagaragaje ko afite ubushobozi n’ibikoresho byo kunoza umwuga we.

Agira ati « ntawe tubuza gukora icyo turwanya ni ugukorera mu kajagari kuko ariho hazamo ruswa. igihe cyose hari ushatse gukora raporo zirenze eshatu ku munsi abanza kugaragaza ubushobozi n’ibkoresho kandi byasuzumanywe ubushishozi. »

N’ubwo avuga gutya ariko mu nyandiko dufitiye kopi yandikiye abagenagaciro avuga ibya raporo eshatu gusa, nta bindi bisobanuro atanga kubashaka gukorera abarenze batatu.

Ibaruwa ihatira abagize urugaga kutarenza abakiliya batatu ku munsi

Kubirebana n’uburyo bari barashyizeho bwo gushakira amasoko abanyamuryango bakabyinubira avuga ko abanyamuryango bishakira amasoko icyo babasaba ari ugukorana neza n’abakiliya mu bunyangamugayo.

Kubigendanye no kuba we na bamwe muri bagenzi be bakora indi mirimo itari iy’urugaga ari nayo mpamvu babategeka gukora raporo eshatu gusa kuko bo bafite ahandi bakura, avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo gukora n’ibindi icyangombwa ari uko asoza inshingano ze neza mu urugaga.

Kubirebana n’uko izindi nganga zikora zigaha ubwisanzure abanyamurayngo bwo gukora ibyo bashoboye byose bubahiriza mategekoabagnga, Madame Annick avuga ko ibyo mu zindi ngaga ntacyo yabivugaho.

Umuyobozi w’Inama nkuru y’Urugaga  « CONCIL », Madame Marie Grace Nishimwe, avuga ko ibivugwa n’abanyamuryango b’urugaga ko bahatirwa gukorera abakiliya batatu gusa ku munsi  ko nta cyo abiziho.

Agira ati ‘‘ibyo byo kutarenza abakiliya batatu, sinamenya igihe byatangiriye cyane ko nta raporo yabyo turabona.’’

Iby’uko nta makuru yo mu rugaga abandi bayobozi bafite, binavugwa na Ministiri w’ibidukikije, Minisiteri ishinzwe kureba no gukurikirana ibikorwa by’urwo rugaga Dr Mujawamariya jeanne D’Arc.

Avuga ko  bativanga  mu bikorwa by’urugaga, ko bagendera kuri raporo bahabwa, ari nayo mpamvu bataramenya ibyo byo gukorera abakiliya batatu gusa uko byaba  biteye.

Agira ati ”ntacyo tubiziho. Niba ari uburyo Komite yahisemo bugamije kunoza imikorere,  ubwo tuzabimenya.”

Abajijwe niba biteguye gukemura ayo makimbirane ahanganishije abanyamuryango n’ubuyobozi,  avuga ntabyo bigeze bumva, ngo igihe cyose  bakwiyambazwa babagira inama.

Minisitiri w’ibidukikije,Mujawamariya Jeanne d’Arc aratabazwa n’abagenagaciro

Urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda ”VALUERS”, rubumbiye hamwe abanyamuryango basaga 200, bafite ubuhanga mu gufasha abaturage kumenya agaciro k’imitungo yabo.

Abarugize bavuga ko bakunda akazi kabo. Gusa  bakaba ngo batangiye kubabazwa n’abo bitoreye kubayobora, babaturaho ibyemezo badafiteho uruhare, bityo bagasaba ko ibyo kubahatira gukorera abakiliya batatu gusa ku munsi byakurwaho,bagakomeza gukorana neza n’abakiliya babo kuko ubushobozi bwo kubakorera neza kandi vuba buhari.

igisabo.rw/

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *