Ni mu giterane cy’iminsi ibiri cyo kurwanya ibiyobwabwenge cyateguwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero ku buvatanye n’umurenge wa Gikondo, hamwe n’Igicaniro cy’Ububyutse kikaba cyabereye mu gasantere ka Marembo ahahoze hitwa Sodoma, ruguru gato ya Magerwa.
Iki giterane cyahurije hamwe inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, amatorero atandukanye akorera mu murenge wa Gikondo, urugero nka Itorero rya ADEPR Gashyekero, Guérison des Âmes y’Intumwa Serukiza Sosthene n’andi. Muri iki giterane kandi harimo n’amakorari yo muri ADEPR harimo Korari Bethel na Herumoni zataramiye abatuye ahahoze hitwa Sodoma, Guérison Worship Team, abahanzi nka Alex Dusabe, Ben&Chance, Confi na INJILI BORA nabo bifatanije n’abaturage guhimbaza Imana.
Nyuma yo kuramya no guhimbaza Imana no kumva ijambo ry’Imana byakoze ku mitima y’abatuye muri ako gace hihana abaturage basaga 100 muri iyi minsi ibiri y’igiterane. Abihannye barimo abakoraga umwuga w’uburaya utemewe, ubusinzi, ubujura n’ibindi bikorwa bitubahisha Imana.

Apotre Serukiza Sosthene umuyobozi w’itorero Guérison des Âmes akaba n’umuyobozi w’Igicaniro cy’Ububyutse akaba umwe mu basangije ijambo ry’Imana yabwiye abanya Gikondo ati “…Iyo ugize ibyo wirinda, Imana nayo igira ibyo ikurinda.”
Ibi yabigarutseho yifashishije inkuru ya Daniel wo muri bibiliya wanze kwiyandurisha ibyo kurya byaterekerejwe ibigirwamana, bigatuma Imana imwishimira ikamurinda. Nyuma y'igiterane, Apotre yabwiye igisabo.rw/ ko abakijijwe bazakurikiranwa, bakigishwa biruseho ndetse bagafashwa mu byo bakennye mu buzima busanzwe.

Anastase Hagenimana umuyobozi w’itorero rya ADEPR Gashyekero akaba umwe mu bagize uruhare runini mu gutegura iki giterane yavuze ko ku bufatanye n’abakristo bo mu matorero n’amadini anyuranye n’ubuyozi bwa Leta, basanzwe bagira gahunda y’ibiterane by’ivugabutumwa kandi ko bikunda kubonekamo umusaruro w’abakizwa n’impinduka zizana imibereho myiza.
Yagize ati “Intego y’igiterane tuyigezeho kuko hihannye abantu benshi bari bafite ibibashyira kure y’Imana. Ikindi kandi amatorero yacu ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa b’umurenge wa Gikondo ndetse n’Igicaniro cy’Ububyutse hakusanijwe amafaranga angana na miliyoni imwe n’igice (1,500,000frw) yo kwishyurira abantu 500 ubwisungane mu kwivuza.”

Justine Umutoni Umuyobozi wari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo yashimye uruhare rw’abakristo mu gufasha Leta kugorora no gufasha abaturage kuva mu ngeso mbi. Aha yagaragaje ko bari babangamiwe n’imyitwarire mibi ya bamwe mu batuye agace ka Marembo kahoze kitwa Sodoma, aho bararurwa cyane n’abanyamahanga b’abashoferi baba batwaye imizigo iva mu mahanga ikaruhukira Magerwa. Yanashimye uruhare rw’amadini n’amatorero ku nkunga y’ubwisungane mu kwivuza bahaye abatishoboye.
Ati “Nk’ubuyobozi dushyigikira kandi dufatanya n’amadini n’amatorero mu ivugabutumwa kuko bidufasha kugira abaturage beza bumvira kandi babayeho neza. Inkunga ya Mituelle baduhaye, igiye gutuma dufasha bake bari basigaye batarazitanga mu murenge wacu. Ibi bikaba bigiye gutuma umurenge wacu wesa umuhigo wo gutanga Mituelle ku kigero cy’ijana ku ijana mu karere ka Kicukiro.”
Kanda hano urebe Video y’IGITERANE:






Turatsinze Emmanuel